Nyamasheke: Ku nshuro ya mbere akarere kitabiriye amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda
Abakobwa bo mu karere ka Nyamasheke bagiye kwitabira amarushanwa yo guhatanira kwambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, bamenyekanye kuri uyu wa kane tariki 19/07/2012.
Musabe Lydia w’imyaka 25, Umuhire Dényse w’imyaka 20 na Murekatete Consolee w’imyaka 22, ni nabo gusa bitabiriye aya marushanwa muri aka karere bahitae babona itiki yo kujya guhatana ku rwego rw’Intara.
Musabe yavuze ko yabyakiriye neza kuba yatoranijwe ngo agahagararire kandi ko ngo yiteguye guhatana muri aya marushanwa.
Musabe avuga ko yiteguye gukora uko ashoboye kose ngo abashe guhagararira neza akarere ke ndetse azanabashe kwitwara neza muri aya marushanwa.

Kwigirira ikizere akumva ko ashoboye niyo ntwaro umukobwa Murekatete nawe watoranijwe guhagararira akarere azagenderaho. Yavuze ko yabyakiriye neza kuba yatoranijwe kandi ko yumva azagerageza kwitwara neza mu marushanwa ngo aheshe ishema akarere ke.
Aba bakobwa batanga ubutumwa kuri bagenzi babo babasaba gutinyuka kwitabira amarushanwa yo kuba nyampinga ndetse n’ibindi bikorwa byose bagira amahirwe yo gutumirwamo. Basaba bagenzi babo kwigirira ikizere bakumva ko bashoboye ngo kuko iyo wifitiye ikizere ugera kubyo ushaka kugeraho.
Akarere ka Nyamasheke ubusanzwe ntikajyaga kitabira aya marushanwa ariko ngo si uko abakobwa babereye u Rwanda batahaba; nk’uko bitangazwa na Nyirahabimana Noëlla, umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu karere.

Aganira na Kigali Today, Nyirahabimana yavuze ko aba bakobwa bazahagararira akarere baganirijwe bagasabwa gutinyuka, bakaba bategerejweho uruhare mu guteza imbere igihugu no guhagararira bagenzi babo.
Yasabye abaturage kumva ko kuba abakobwa bakwitabira amarushanwa ya nyampinga atari uguta igihe ko ahubwo bifite akamaro kanini.
Abaturage ngo bakwiye kumva ko ari ishema kuba nyampinga yaturuka mu gace kabo kuko agira uruhare runini mu kumenyekanisha akarere, gukora ubuvugizi ndetse no mu iterambere muri rusange.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
Radjab uwo ninde wiyise homme ko yakoze comment kubyo wavuze akamvugamo buriya ntimuziranye?
Mumbwirire ko ikanzu itambera!!!
aba bana b’iwacu murabona babaye iki ko iyo mubuze icyo musebya inka muvuga aho amata yayo aturuka! ubundi se nyampinga ni aba mbona birirwa biyambitse ubusa? ubwo se sinumvako ko uwo mwahaye umudari ubushize yataye ubukobwa atarangije na mandat ye? aba bana ahubwo mbari inyuma kandi bazatsinda am sure naho ubwiza se wagize ngo ni ugutukura cyangwa kwambara ubusa! nyampinga ni uyu ahubwo ndabarahiye babambitse nk’ibi mwirirwa mwaheneye abantu baruta benshi
muransebeje mwabuze abakombwa beza iyo mufata bosco mukamwambika ikanzu
Muzira abimereye neza! Aba bakobwa murabona babaye iki! Mbese uburanga mubupimisha iki? Aba ahubwo nibo banyampinga biyambika koko bakikwiza, nibo dukeneye. Mbese ntibakwiye no gushimirwa kuba barafashe iyambere mu bakobwa ibihumbi bo muri Nyamasheke?
ya babababaa sha nyampinga azatuma abakobwa bamwe bakora amahano!MWENE MUZEHE NIGARAMIYE!
yewe nibyenda gusetsa pe!gusa nyine courage. none se nabarokore twemerewe kujya muri aya marushanwa? gusa aya mafoto mbona aha ntajyanye nabanyambinga mba ndoga Rwasibo
courage,uwo hagati yakwica ni umukobwa mwiza pe ,uvuga go agiye kurepeta ni ukumuca intege kdi kuba miss si ukwambara ubusa gusa.
Njye ndabona bari kucyatsa bashakagako twisekera peee ariko ubundi mwabatoye mukurikije iki? ni dange
Mbega udukobwa twiza shenge turaberewe wagirango dutunze isoko rya karengera tujyanyeyo inkwi zo mu irongerongaho mutwibwirire ako bigiye Nyanyazi (9yazi)
Si ubwiza murahebuje muri ibitangaza mu mudugudu, nta nkumi yigaya.
Iki ni igitekerezo ryose abantu nkaba twari kuzababona koko nabadushaka rwose
Aba ba nyampinga bafunze bukwasi kabisa!!!!!!!! courage rwose