Ngororero: Bamwe mu baturage ntibishimye ugutemwa kw’igiti cy’Ishaba

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Rususa, umurenge wa Ngororeo mu karere ka Ngororero bababajwe n’itemwa ry’igiti bise “igiti cy’ishaba” bavuga ko cyari kuzaba igiti cy’amateka.

Ahantu icyo giti cyari kiri hari hamaze kumenyekana cyane ku buryo abantu beshi bahaturiye ndetse n’abahisi n’abagenzi bahazaga kukireba. Bamwe bari baranatangiye kuhashira ibikorwa by’ubucuruzi kubera abantu benshi bahaza.

Iki giti cyari cyaratewe mu 1956, maze gitangira kuba igitangaza hakiri kare kuko cyakuraga vuba kurusha ibindi biti byatemanywe.

Uku kwitwa icy’Ishaba ariko byo si ibyakera kuko cyabatijwe mu myaka y’1995-1996, ahanini bitewe n’impamvu eshatu, abahatuye bita ko zikomeye; nk’uko umukecuru witwa Nyirakajyibwami Xavera, uvuga ko afite imyaka 80 y’amavuko abyemeza.

Izo mpamvu ni: abacuruzi b’imyaka n’imbuto bo mu Ngororero bazaga aho hantu kuharangurira imyaka n’imbuto bivuye mu byaro, abenshi muri bo bakaba barahakiriye. Iyindi ni uko icyo giti ubwacyo cyakuraga ku buryo butangaje.

Iya gatatu ni uko mu myaka twavuze haruguru, hari abasirikare bari bakambitse ku musozi wa Gatonzi bazindukaga baza muri mucaka mucaka akenshi bagakunda guhagarara kuri icyo giti, maze abakobwa bahatuye nabo bakaza kubiyereka, ku buryo ngo benshi bahaboneye abagabo.

Umusaza Kaminega Sylivestre utuye hafi aho atangaza ko atishimiye itemwa ry’icyo giti, ndetse akaba yarabirwanyije ajya no ku buyobozi butandukanye asaba ko icyo giti kitatemwa birananirana.

Uyu musaza kandi yari yarandikishije iki giti kuri paruwasi ya Rususa mu 2000, asaba ko abapadiri bamufasha kikazajya mu bintu nyaburanga, ariko cyatemwe atabigezeho.

Iki giti cyatemwe ubwo hasanwaga umuhanda uva muri centre ya Ngororero ahitwa ku Rukiko ugera ahitwa muri Vunga, bashaka kukibazamo imbaho zo kubakisha ibiraro by’uwo muhanda. Cyatemwe gifite metero esheshatu z’umuzenguruko.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka