Suwede: Jean Paul Micomyiza ukekwaho uruhare muri Jenoside i Huye yatawe muri yombi

Polisi yo muri Suwede ku wa kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020 yataye muri yombi Jean Paul Micomyiza ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Butare.

Jean Paul Micomyiza yafatiwe muri Suwede
Jean Paul Micomyiza yafatiwe muri Suwede

Uyu Jean Paul Micomyiza (bakundaga kwita Mico) ni umuhungu w’umugabo witwa Ngoga. Babaga i Cyarwa hafi yo ku Mukoni ubu ni mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye. Iwabo ngo bari barahashyize bariyeri we na barumuna be.

Se yakoraga kuri Perefegitura, nyina akaba yari umwarimu ku mashuri y’i Tumba ahitwa ku Ikori.

Mico (nk’uko bamwitaga) ngo yabaga ari kumwe n’Abarundi n’abandi basore bo muri ako gace. Mu byo ashinjwa harimo no kugira uruhare mu iyicwa ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza dore ko yari anahaturiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka