Urubanza rwa Maj (Rtd) Mudhatiru na bagenzi be rwakomeje (Amafoto)

Kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020, Urukiko rwa Gisirikare (Military Court) i Kanombe ruraburanisha mu mizi urubanza ruregwamo Maj (Rtd) Mudathiru na bagenzi be bagera kuri 30, baregwa gukorana n’umutwe w’abagizi ba nabi (P5) ubarizwa mu biyaga bigari.

Urubanza rwatangijwe n’abacamanza ba gisirikare babaza ababuranyi niba hari icyo bageza ku rukiko mbere y’uko basomerwa ibyaha baregwa, bityo ngo rubashe kubagezaho ibyaha barengwa muri rusange.

Maj (Rtd) Mudathiru we ku giti cye yabwiye urukiko ko yiteguye kuburana, ariko asaba Peresida w’urukiko ko yabanza kuvugana n’umwunganize we.

Maj (Rtd) Mudathiru ati “Umwuganizi wanjye yari yatinze kuhagera ariko ndabona yahageze, ndasaba ko mbanza kuganira na we kuri dosiye”.

Urukiko rukurikije amategeko n’uko ibyo yasabye biri mu nzitizi zemewe n’amategeko, rumwemerera ko yavugana n’umwunganizi we bicaye inyuma mu cyumba cy’iburanisha.

Mu birego bya rusange, aba 31 harimo na Maj (Rtd) Mudathiru, urukiko rwavuze ko rwaregewe n’ubushinjyacyaha harimo: kuba baragiye mu bikorwa no gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’iterabwoba bakoresheje inkunga zaturukaga hanze, kuba bagambiriye gukuraho Leta y’u Rwanda iriho ubu, kurema umutwe wa gisirikare (P5), kwangiriza ibuzima n’ibintu by’abaturage b’u Rwanda cyane cyane mu Karere ka Musanze bafatanyije n’umutwe witwa Rudi-Urunana ubarizwa muri Kongo.

Bamwe mu baburanyi bameye ko bagiye muri iyo mitwe ya gisirikare ariko ngo atari kubushake bwabo.

Ildephone Rusigaje, wacuruzaga amandazi mu Rwanda akaba yaragiye muri iyi mitwe aciye muri Uganda, Kenya n’u Burundi, aregwa kuba yari maneko mukuru mu mutwe wa P5.

Afashijwe n’umwuganize we, Rusigaje avuga ko ku giti cye nta bushake yabigizemo, ahubwo yari azi ko agiye guhabwa akazi muri ibyo bihugu akanahakana ko yabakoreye nka maneko.

Umwunganizi we ati “Nta kimenyetso na kimwe kitaziguye kigaragaza ko yari afite umubano na leta y’u Burundi cyangwa Uganda, kuko nta muntu muri ibyo bihugu wagaragaje ko yigeze kuganira n’abantu bamushyize mu mugambi wo kugirira nabi Leta. Kandi yari muto ataragira imyaka y’ubukure. Ntabwo yari mu rwego rw’abo bantu, kandi turasaba ko yafatwa nka minor (umwana) nta ruhare”.

Urubanza rukomeje kumva abandi baregwa muri uru rubanza rumaze igihe kini kandi hagiye hiyongeramo umubare munini w’abandi baregwa, harimo n’abasirikare bato babarizwa mu gisirikare cy’u Rwanda.

Nyuma yo kumva impaka, ibimenyetso n’ibindi muri uru rubanza ruhuriweho n’ababuranyi 31, urukiko rwavuze ko gufata imyanzuro kuri bose bizagera mu kwezi kwa 12, gusa bakazahabwa umwanya umwe umwe, kugira ngo basomerwe imyanzuro y’urukiko.

Ubushinjyacyaha bwemeye iki gitekerezo gusa busaba ko biba iminsi ibiri mu cyumweru. Iki gitekerezo bamwe mu bunganizi bagishyigikiye ariko basaba ko imwe mu myanzuro yasomwa n’urukiko kugira ngo batahe bazi icyo bagenderaho.

Naho abandi bunganizi basaba ko imyunzuro yatangwa mu magambo, no munyandiko.

Urukiko rwavuze ko ku munsi wa mbere bose bangomba kuba bahari kandi imyanzuro izatangwa muri rusange, noneho buri umwe nyuma yaho yahabwa umwanzuro ku cyaha akurikiranyweho.

Ibi bizabaho tariki ya 7 n’iya 8 Ugushyingo 2020. Gusa bamwe mu baburanyi bataratanga imyanzuro yabo bavuze ko batazi gusoma no kwandika basaba ko urukiko rwabasabira abunganizi bagahabwa umwanya wo kumvikana (muri Gereza) n’abo bunganira mbere y’iki cyumweru gitaha.

Inkuru bijyanye:

https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/maj-rtd-mudathiru-aravugwaho-kuba-ku-isonga-mu-bashakishaga-abasore-bajyanwaga-muri-p5

https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/maj-rtd-habib-mudathiru-ukekwaho-gukorana-na-rnc-yemeye-ibyaha-aregwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka