Mu mwaka wa 2020 bamwe mu bakomeye bashyizwe muri Gereza

Umwaka wa 2020 usize hari Abanyarwanda bakomeye bafashwe barafungwa bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo ibya Jenoside, iterabwoba no kurwanya Igihugu. Mu bandi bafunzwe harimo abari abayobozi bakomeye ariko bisanga muri kasho cyangwa muri gereza.

Umwaka wa 2020 usize umunyemari ukomeye wari warihishe igipolisi cy’isi yose mu gihe kirenga imyaka 20 afashwe, uwari Minisitiri w’Intebe arafungwa akaba agiye kumaramo imyaka itatu.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2011-2014. Nyuma yaho yagizwe Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidari n’Impeta by’Ishimwe(CHENO).

Dr. Pierre Damien Habumuremyi
Dr. Pierre Damien Habumuremyi

Iyi mirimo ariko yayikoze anifitiye ubucuruzi bwe ku ruhande ari bwo kaminuza yitwaga "Christian University", ikaba ari yo yamuteye gusaba abantu amafaranga ariko akabaha sheki zitazigamiye.

Ku itariki 27 Ugushyingo 2020 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye Dr Pierre Damien Habumuremyi igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 892.

Umwaka mubi kuri Kabuga Félicien

Yari amaze imyaka 23 ashakishwa n’Igipolisi cy’isi nyuma yo gushinjwa gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ariko tariki ya 16 Gicurasi 2020 afatirwa mu nkengero z’umujyi wa Paris mu Bufaransa.

Ku itariki 26 Ukwakira 2020 Kabuga Félicien yavanywe aho mu Bufaransa ajya gufungirwa i La Haye mu Buholandi mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICT).

Kabuga Félicien ubwo yari mu rukiko
Kabuga Félicien ubwo yari mu rukiko

Ku nshuro ya mbere ubwo yari yitabye urukiko ku itariki 11 z’ukwezi gushize k’Ugushyingo 2020, Kabuga Félicien yavuze amazina ye gusa kuko ngo yumvaga ananiwe.

Urukiko rwaherukaga kumva ijambo rye rumubaza niba umwirondoro ari uwe koko, maze agira ati "Ndabumva! Nitwa Kabuga Félicien".

Nyuma yaho ubushinjacyaha bwamaze iminota myinshi busoma ibyaha Kabuga aregwa, ariko nta kindi we yongeyeho kuko abamwunganira babwiraga urukiko ko atamerewe neza.

Umwaka wa 2020, umwaku kuri Paul Rusesabagina

Araregwa gushinga no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FLN, wigambye ibitero byahitanye abantu icyenda, bigasahura ndetse bikangiza imitungo y’abaturage mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu myaka ya 2018-2019.

Paul Rusesabagina
Paul Rusesabagina

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko Rusesabagina ukora umwuga wo mu mahoteli akaba atuye mu Bubiligi, yayoboye impuzamashyaka yitwa MRCD ifite umutwe w’ingabo wa FLN, ndetse ko yateye inkunga uwo mutwe kugira ngo ugabe ibitero mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwasabye inkiko ko urubanza rwa Paul Rusesabagina ruhuzwa n’urw’abari abavugizi b’umutwe uregwa iterabwoba wa FLN, ari bo Nsabimana Callixte na Nsengimana Herman, ndetse n’abandi 17 bahoze muri uwo mutwe.

Umwaka wa 2020 wafatiwemo benshi baba i Burayi bashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Umwaka wa 2020 usize abandi Banyarwanda barenga batandatu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafatiwe mu bihugu bitandukanye by’i Burayi.

Aba barimo Jean Paul Micomyiza uregwa gukorera ibyaha i Butare(Huye) akaba yaratawe muri yombi ari mu gihugu cya Suwede ku itariki 17 Ugushyingo 2020.

Jean Paul Micomyiza yafatiwe muri Suwede
Jean Paul Micomyiza yafatiwe muri Suwede

Hari Joseph Mugenzi watawe muri yombi ari mu Buholandi mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira k’uyu mwaka, ndetse n’umuhungu we René Mugenzi akaba yarakatiwe n’urukiko rwa Norwich(Norvege) igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atatu azira kurigisa amafaranga y’amapawundi agera ku bihumbi 220 ya Kiliziya yitwa Saint John the Baptist.

Joseph Mugenzi
Joseph Mugenzi

Muri uko kwezi k’Ukwakira 2020 kandi igihugu cy’u Bubiligi cyatangaje ko cyataye muri yombi Abanyarwanda batatu ariko kikaba kitarifuje kuvuga amazina yabo, ndetse na Charles Ndereyehe wafatiwe mu Buholandi ku itariki 08 Nzeri 2020 ariko akaba yarahise arekurwa.

Umwaka wa 2020 wabaye uw’imanza z’abaregwa Jenoside bafungiwe mu Rwanda

Umwaka wa 2020 urangiye urubanza rwa Bernard Munyagishari rugeze mu Rukiko rw’ubujurire, aho aburana yemera ibyaha yakoreye ku Gisenyi(Rubavu) nk’uwari umuyobozi wa MRND muri iyo ntara.

Bernard Munyagishari yafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) mu mwaka wa 2011, ajyanwa i Arusha, akaba yaraje kugezwa mu Rwanda muri 2013.

Bernard Munyagishari
Bernard Munyagishari

Habayeho kuburana kwa Urayeneza Gérard washinze amashuri n’ibitaro bya Gitwe mu Karere ka Ruhango, akaba aregwa ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guhisha amakuru yafatwa nk’ibimenyetso by’iyo Jenoside.

Urayeneza Gérard
Urayeneza Gérard

Urubanza rwa Urayeneza w’imyaka 70 ruracyari mu nkiko mu Karere mu Muhanga aho afungiwe, akaba aburana avuga ko amakuru y’imibiri umunani yagaragaye ku bitaro abereye umuyobozi atari ayazi.

Leon Mugesera

Mu kwezi kwa Nzeri 2020 nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwatangaje ko rugumishijeho igifungo cya burundu kuri Dr Leon Mugesera wari warajuririye Urukiko rw’Ikirenga nyuma y’Urubanza yaburanye mu Rukiko Rukuru.

Dr Leon Mugesera
Dr Leon Mugesera

Dr Leon Mugesera ashinjwa kuba mu mwaka wa 1992 yaravugiye imbwirwaruhame (discours) ku Kabaya(Ngororero), inkiko n’ubushinjacyaha bakaba bayifata ko irimo umugambi wo kurimbura Abatutsi, aho yagize ati "Bazanyuzwa iy’ubusamo muri Nyabarongo basubizwe iwabo muri Abisiniya (Ethiopia)".

Abasesenguzi mu by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeza bahera kuri iki kimenyetso hamwe n’ibindi bavuga ko iyo Jenoside yateguwe kuva kera, itatewe n’ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida Habyarimana, nk’uko bamwe babivuga.

Ladislas Ntaganzwa
Ladislas Ntaganzwa

Undi urukiko rwahamije ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse akaba yarakatiwe igifungo cya burundu ku itariki 28 Gicurasi 2020, ni Ladislas Ntaganzwa wari Burugumestiri wa Komine Nyakizu mu Karere ka Nyaruguru.

Imanza z’abaregwa iterabwoba no guhungabanya umutekano w’Igihugu zambukiranyije umwaka wa 2020

Umwaka wa 2020 mu nkiko za gisirikare z’u Rwanda na ho haburaniye Ubushinjacyaha n’Abarwanyi b’umutwe wa P5, bivugwa ko ukorera mu Karere k’Ibiyaga bigari u Rwanda rubarizwamo, bakaba barangajwe imbere na Maj Habib Mudhatiru wabaye mu ngabo z’u Rwanda.

Maj Habibu Mudhatiru n'abandi bo muri P5
Maj Habibu Mudhatiru n’abandi bo muri P5

Kugeza ubu urubanza rukomeje kuburanishwa mu mizi, aho abaregwa barimo abari abarwanyi bo muri RNC baturuka mu Rwanda, mu Burundi na Uganda ndetse n’abari abasirikare b’u Rwanda, bose bafatiwe mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa.

Inkiko za gisirikare kandi zaburanishije abasirikare batanu baregwaga gufata abagore ku ngufu muri Kangondo(Nyarutarama), ariko byageze mu kwezi kwa Gicurasi batatu muri bo bararekurwa, abandi bahita bahabwa igifungo cy’agateganyo bategereza urubanza mu mizi.

Uwahoze akuriye abarinda Umukuru w’Igihugu, Tom Byabagamba na we n’ubwo yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 21 azira gusebya Leta no kugambirira kugirira nabi Ubutegetsi buriho, yongeye kugaruka mu nkiko kenshi muri uyu mwaka, aho arimo kuburana ku byaha byo kwiba telefone kugira ngo imufashe gutoroka gereza.

Tom Byabagamba
Tom Byabagamba

Abayobozi baregwa ruswa no kunyereza umutungo (bitwa ibifi binini) barafashwe, baraburana baranafungwa

Uretse Dr Pierre Damien Habumuremyi wahamijwe ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye (twigeze kuvugaho), hari n’abandi bayobozi bagejejwe mu nkiko barimo Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.

Dr Isaac Munyakazi
Dr Isaac Munyakazi

Ku wa 16 Ukwakira 2020 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Dr Isaac Munyakazi igifungo cy’imyaka 10 no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwakira ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Na none umwaka wa 2020 ntabwo wahiriye uwahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi(MINECOFIN), Caleb Rwamuganza na bagenzi be baregwa guhombya Leta arenga miliyari ebyiri, bakaba bashinjwa kugura inzu ihenze kugira ngo asaguka bayagabane.

Caleb Rwamuganza na bagenzi be
Caleb Rwamuganza na bagenzi be

Rwamuganza ari muri gereza hamwe na Christian Rwakunda wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Serubibi Eric wahoze ayoboye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA), ndetse na Kabera Godfrey wari ushinzwe igenamigambi muri MINECOFIN.

Aba bose hamwe n’umunyemari Rusizana Aloys (nyiri inzu yaguzwe) ndetse n’umugenagaciro witwa Munyabugingo Bonaventure, bakomeje gufungwa by’agateganyo mu gihe bagitegereje urubanza ruzaburanishwa mu mizi muri uyu mwaka wa 2021.

Inkiko z’u Rwanda kandi zakiriye n’imanza ziregwamo abayobozi b’inzego z’ibanze barimo uwari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndabereye Augustin wakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga miliyoni imwe mu kwezi kwa Gashyantare 2020, kubera gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Na none mu kwezi kwa Kamena 2020 uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze wari umaze iminsi avuye muri gereza kubera gukubita no gukomeretsa umuturage, yongeye kugezwa mu maboko y’ubugenzacyaha ashinjwa ruswa no gushaka gutoroka ubutabera.

Muri uko kwezi nabwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru, Serge Ruzima n’Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange muri aka Karere (Division Manager) Innocent Nsengiyumva.

Icyo gihe RIB yavuze ko abo bayobozi bakurikiranyweho gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwakira ruswa, gukoresha inyandiko mpimbano, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite no kunyereza umutungo wa Leta.

Abitabye Imana bashakishwaga cyangwa bari bafunzwe

Umwaka wa 2020 wavuzwemo impfu z’Abanyarwanda bashakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga, ndetse no mu gihugu imbere hari abapfuye bari bafungiwe mu magereza cyangwa muri kasho.

Ku itariki 17 Gashyantare 2020 Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu rukerera rwo kuri uwo munsi, uwari umuhanzi n’umuririmbyi Kizito Mihigo wari ufite imyaka 38 akaba yari afungiwe muri kasho i Remera, yapfuye yiyahuye.

Kizito Mihigo
Kizito Mihigo

Mu bari bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi babitswe muri 2020 ko bapfuye, harimo Augustin Bizimana wari Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma yiyise iy’Abatabaazi, nk’uko byatangajwe tariki 22 Gicurasi 2020 n’Urwego IRMCT rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(ICTR).

Urwego IRMCT rwavuze ko Bizimana Augustin wari ku rutonde rumwe na Kabuga Félicien ndetse na Mpiranya Protais mu bashakishwaga n’igipolisi mpuzamahanga, ngo yaguye mu gace ka Pointe Noire, muri Repubulika ya Kongo (Brazaville) muri Kamena umwaka wa 2,000.

Undi washakishwaga kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ni Karemera Edouard wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Leta ya Juvenal Habyarimana ishinjwa gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Karemera Edouard
Karemera Edouard

Ibitangazamakuru binyuranye byavuze ko Karemera yaguye muri gereza yo mu gihugu cya Senegal ku wa kabiri tariki ya 01 Nzeri 2020.

Ubutabera n’inkiko mu mwaka w’icyorezo Covid-19

Muri kasho, mu nkiko no mu magereza ni hamwe mu hantu Leta y’u Rwanda yafatiye ingamba nshya mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19.

Ubucucike bukabije muri za kasho bwatumye Guverinoma ifungura abantu bagera ku 2,855 mu kwezi kwa Mata na Gicurasi uyu mwaka, kubera kwirinda Covid-19.

Hashyizweho n’ingamba z’uko umuntu ugiye gufungirwa muri gereza ajyana icyangomwa cy’uko yapimwe Covid-19, bakamushyira mu bandi ari uko basanze nta bwandu afite, ndetse imanza nyinshi zatangiye kuburanishwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST) ivuga ko irimo gutegura uburyo imfungwa n’abagororwa benshi bazarekurwa bagafungirwa hanze hifashishijwe ibikomo cyangwa gukora imirimo nsimburagifungo.

Raporo yakozwe na Sena y’u Rwanda ku bucucike mu magereza yerekana ko mu mfungwa 57,482 zari mu magereza 14 y’u Rwanda muri 2015 icyo gihe ubucucike bwari ku rugero rwa 99.6%.

Raporo ya Sena igakomeza ivuga ko ubucucike bwaje kugabanuka kugeza kuri 66.9% muri 2016 ariko buza kongera gutumbagira kugera kuri 102% muri 2017, bukomeza kuzamuka bugera ku 114% muri 2018, na none burazamuka bugera ku 124.8% mu mwaka wa 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkunda gusoma amakuru mutugezaho nkaba mbashimira ubuhanga muyategurana.Muzadukurikiranire impamvu abantu bahinduza ibyangombwa by’ubutaka batinda kubibona kandi barabeshywe ko begerejwe service hafi!

Serushoki J Damascène yanditse ku itariki ya: 1-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka