Sobanukirwa icyo amategeko ateganya ku irage n’uko rikorwa

Irage ni igikorwa mbonezamategeko, kigirwa n’umwe mu bo kireba. Gishobora guseswa kandi kigakorwa muri bumwe mu buryo buteganywa n’itegeko, aho umuntu agena amerekezo y’ibintu bye igihe azaba atakiriho. Uraga afite uburenganzira bwo gutanga indagano ku muntu ashaka yaba uwo bafitanye isano cyangwa uwo batayifitanye.

Igikorwa cyo kuraga cyahozeho kuva na kera mu muryango nyarwanda ariko uko ibihe byagiye bihinduka cyagiye kivugururwa gisanishwa n’amategeko mu rwego rwo kugabanya amakimbirane yavukaga nyuma yacyo cyangwa mbere y’uko gikorwa.

Guhera mu mwaka wa 1999 ibijyanye n’igikorwa cy’irage byateganywaga n’itegeko ryo kuwa 12/11/1999 ryuzuzaga igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano kandi rigashyiraho igice cya gatanu cyerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura.

Iri tegeko n’ingingo zirikubiyemo byaje gusimbuzwa bikurwaho n’itegeko nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura ari ryo rikurikizwa kugeza none.

Itegeko ryo mu mwaka wa 1999 ryavugaga ko umubyeyi yari ategetswe gutanga umunani ku bana be bigakorwa ababyeyi bakiriho hagamijwe kugabira umutungo abana babo cyangwa ababakomokaho bagahita bawegukana, bikitwa ko bashoje inshingano yo kubarera no kububakira.

Gusa umubyeyi yashoboraga kuba yaratanze umunani agasigarana iyindi mitungo akaba ari yo azaraga mbere y’uko apfa.

Nyuma ariko byagiye bigaragara ko hari abana bitwaraga nabi aho bashyiraga igitutu ku babyeyi ngo babahe umunani ndetse n’indagano itegeko ryo mu 1999 ryaje kuvanwaho risimbuzwa irya 2016 riha uburenganzira busesuye umubyeyi mu gikorwa cy’irage aho yemerewe guha umutungo we ho indagano uwo ashatse bitewe n’impamvu runaka ..

Ikindi itegeko ryo mu mwaka wa 1999 hari ingingo nyinshi ritasobanuraga ku gikorwa cy’irage aho byatumaga haba amakimbirane n’imanza bishingiye kuri iki gikorwa.

Mu rwego rwo kubafasha kurushaho gusobanukirwa n’icyo amategeko ateganya hagamijwe kumenya uburenganzira bwanyu no kugabanya amakimbirane mu miryango avuka ashingiye ku mitungo uyu munsi twahisemo kubabwira bimwe mu bintu bamwe mukunze kwibaza ku gikorwa cy’irage.

Mbere yo gusobanura uko igikorwa cy’irage kigenda, reka tubafashe gutandukanya aya magambo “Irage” n’Indagano”.

Indagano ni impano itangwa mu buryo bw’irage nyiri ukuyihabwa akayegukana ari uko uwayimuhaye apfuye. Naho Irage ni igikorwa mbonezamategeko, kigirwa n’umwe mu bo kireba. Gishobora guseswa kandi kigakorwa muri bumwe mu buryo buteganywa n’itegeko, aho umuntu agena amerekezo y’ibintu bye igihe azaba atakiriho.

Mu gikorwa cy’irage amategeko ateganya ko uraga yikuraho ibintu nta kiguzi, uragwa akabyegukana ari uko uraga apfuye.

Ninde ufite ububasha bwo kuraga no kuragwa, ese bikorwa gute?

Umuntu wese ufite ubushobozi busabwa n’amategeko ashobora kuraga igice cyangwa umutungo we wose hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura.

Icyakora, irage rikozwe n’umwe mu bashyingiranywe mu buryo bw’ivangamutungo rusange cyangwa ivangamutungo w’umuhahano, ku mutungo bahuriyeho rigomba kwemerwa mu nyandiko n’uwo bashyingiranywe. Ukora irage kimwe n’uwo bashyingiranywe agomba kuba afite ubushobozi busabwa n’amategeko mu gihe yakoraga irage. Uraga bitewe n’impamvu ashobora kuraga uwo ashatse wese kabone n’iyo nta sano baba bafitanye.

Aha urugero twatanga ni umukecuru w’intwaza Nyirangoragoza Marianne witabye Imana, agasiga ageneye Perezida Paul Kagame irage rigizwe n’ubutaka n’inzu biherereye mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke.

Uragwa agomba kuba afite ubushobozi buteganywa n’amategeko ku munsi wo kwemera irage. Ku mwana utaragira imyaka y’ubukure cyangwa ku muntu mukuru udafite ubushobozi. Kwemera irage bikorwa hubahirijwe amategeko agenga uguhagararira abadafite ubushobozi.

Mu ngingo ya 65 y’itegeko nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura ivuga ko irage rikorwa mu buryo bw’inyandiko mpamo cyangwa bw’inyandiko bwite. Irage rikozwe mu buryo bw’inyandiko mpamo ni irage rikorewe imbere ya Noteri n’uraga cyangwa imbere y’Umwanditsi w’Irangamimerere w’aho uraga atuye cyangwa aba.

Umwanditsi w’Irangamimerere cyangwa Noteri abika inyandiko y’umwimerere akandika mu gitabo cyabugenewe itariki irage ryakoreweho, amazina y’uraga n’aho atuye cyangwa aho aba. Inyandiko y’umwimerere n’igitabo cyandikwamo irage bibikwa mu ibanga, ntawe ushobora kumenya ibyanditswemo uraga atarapfa kandi bimenyeshwa gusa abarebwa n’irage bonyine.

Irage rikozwe mu nyandiko bwite ni irage ryanditse ryose n’intoki z’uraga, hari abatangabuhamya nibura babiri (2) akarishyiraho itariki, umukono we n’uw’abatangabuhamya. Iyo ukora irage atazi kwandika cyangwa nta bushobozi afite bwo kwandika n’ubwo gushyira umukono ku irage, ashobora kwihitiramo uryandika mu mwanya we.

Kugira ngo irage rikorwe, uraga abanza kwishyura amafaranga ibihumbi bitanu y’iyi serivisi ishobora kubera mu murenge imbere ya Noteri cyangwa undi mwanditsi w’irangamimerere w’aho uraga atuye cyangwa aba.

Ni ryari Irage ritangazwa?

Ingingo ya 67 y’iri tegeko ivuga ko irage ritangazwa mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) nyuma y’urupfu rw’uwaraze, aho umukuru w’umuryango agena umunsi irage rizatangarizwa abazungura b’uwapfuye.

Kuri uwo munsi irage ritangarijweho, hanashyirwaho abagize inama ishinzwe iby’izungura. Ubifitemo inyungu wese ashobora kwitabira iryo tangazwa.

Uwahawe indagano mu mutungo w’uwapfuye nta nshingano agira yo kwishyura imyenda y’uwamuhaye indagano .

Itegeko rikurikizwa mu nyandiko z’irage z’Umunyarwanda uba mu mahanga igihe ikiragwa kiri mu Rwanda cyangwa inyandiko z’irage zikozwe n’umunyamahanga uba mu Rwanda

Inyandiko z’irage zikozwe n’Umunyarwanda uba mu mahanga igihe ikiragwa kiri mu Rwanda zigengwa n’ itegeko ry’igihugu zakorewemo ku byerekeranye n’uko ziteye. Icyakora, Umunyarwanda ashobora no guhitamo uburyo buteganywa n’itegeko ry’igihugu cye, hashobora no kurebwa itegeko ry’u Rwanda ku byerekeye icyo zivuga n’inkurikizi zazo.

Inyandiko z’irage zikozwe n’umunyamahanga uba mu Rwanda zigengwa n’itegeko ry’igihugu zakorewemo ku byerekeranye n’uko ziteye. Icyakora, umunyamahanga ukoreye irage mu Rwanda ashobora guhitamo uburyo buteganywa n’itegeko ry’igihugu akomokamo; n’itegeko ry’igihugu akomokamo ku byerekeye icyo inyandiko z’irage zivuga n’inkurikizi zazo.

Ese Irage rishobora kuvanwaho? Ese iyo rikuweho bigira izihe ngaruka?

Irage rishobora kuvanwaho ryose cyangwa igice cyaryo n’urukiko bisabwe n’ubifitemo inyungu mu gihe ryakozwe ku gahato, ryakoranywe uburiganya cyangwa ritubahirije ibiteganywa n’itegeko. Ivanwaho ry’irage ritesha agaciro iryo rage.

Ibindi itegeko ryongeraho ku bijyanye n’ita agaciro k’indagano ni uko iyo uwahawe indagano apfuye mbere y’uwaraze, uretse igihe ashobora guhagararirwa indagano ihita iteshwa agaciro.

Iteshwa agaciro kandi iyo icyari cyaratanzweho indagano cyangiritse cyose uwayitanze akiriho ndetse n’igihe uwahawe indagano ayanze cyangwa habayeho impamvu zituma yakwa uburenganzira bwo kwakira indagano.

Izungura ry’umutungo w’uwapfuye rikorwa hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko niba nta rindi rage ryigeze rikorwa kuko hari igihe biba ngombwa irage ntirikorwe bitewe n’impamvu runaka. Iyo irage ritabayeho habaho igikorwa cy’izungura rikorwa hakurikijwe itegeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Mwiriwe ndashaka ku baza Mbese ababatangabuhamya2bagombakubabahari igihe irage rikorwa bagomba kuba Ari abazungura cyangwa nababonetsebose?

Alias yanditse ku itariki ya: 6-11-2023  →  Musubize

Ikibazo mfite ndagira munsobanurire ese igihe umugabo atandukanye n,umugore kdi bafitanye abana hanyuma abana bakarerwa n, umugabo hanyuma agashaka undi mugore nawe bakabyarana abana icyo gihe unutungo ugabanywa gute.?ese umutungo umugore wa 1 yasize biremewe ko wagabanywa n,abana b,umugore wa 2.mudufashe

Alias yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

Ese irage riramutse rikozwe bigaragarako uwarikoze yashutswe mbese ritakoze muri buriya buryo bwaba ubw’inyandiko mpamo cg ubw’inyandiko bwite , ugasanga bamwe mubagize umuryango w’uraga baramwigereranye bakamwumvisha uko yakora irage ndetse bakanabikorera n’inyandiko hanyuma uraga bakamusinyisha wenyine nta batangabuhamya bahari, barangiza bakamubwira ko yabimenyesha abana be uko irage rizakorwa igihe atakiriho ese iryo rage rishobora guteshwa agaciro cg kuvanwaho? Kuko bamwe mu bazungura bagenda bakihererana uraga bakamwumvisha icyo yakora bagamije ko bo bakwigwizaho imitungo y’ukora irage(Uraga)

Uwimana Providence yanditse ku itariki ya: 18-01-2023  →  Musubize

Mwiriwe ,jye mfite
Ikibazo nagirango munsobanuwure , mfite umuvandimwe wanjye wahawe irage na nyirakuru (ubyara papa) mukwa 7/2017 umugabo wa nyogokuru ariwe sogokuru wacu yarapfuye 1994 ariko Bari barasezeranye, umukecuru yatanze iminani kubana be bose ahasigaye aharaga uwo musaza wanjye muri2017 akora inyandiko imbere ya noteri, ndetse amuha na mitation yibyanhomba bimwe nabimwe , umukecuru yaje gupfa 12/12/2019. Amaze gupfa ba Masenge batanga ikirego 2020 ngo iryo rage ntibarizi ntibanaryemera ngo ni amanyanga yabayeho ikirego cya mbere cyateshejwe agaciro barongera bararega murukiko rwibanze rwakarere.. ( nkibaza abo bantu ibyo byose byakozwe kwandika atanga irage bakajya kwa noteri hagakorwa mitation ) babona umukecuru amaze gupfa bakaba aribwo barega ubwo si amahugu?

Alias yanditse ku itariki ya: 1-11-2022  →  Musubize

Mbere umukecuru yarabahamagaye ngo baze bamusinyireko amuhaye irage banga kuza, ajya kumurenge kumurenge baramubwirango nabanze ajye mumudugudu bamwandikireko atanze irage banamusinyire ubundi abijyane kumurenge arabikora mumudugudu baramwandikira arasinya ajya kwanoteri nawe arasinya yemeza iryo rage , nyuma bakora mitation, ubu nibwo batanze ikirego cya 2 hategerejwe urubanza mujye mutugerera no kuri terrain murebe uko imanza zabaturage zicibwa mwe musobanukiwe amategeko turabashimiye kudusangiza bumwe mubumenyi bwibidukorerwa . Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 1-11-2022  →  Musubize

Turabashimiye kubwo kumenyesha nabaturage amategeko bonanubwo benshi tujyaturengana ariko ntako Muba mutagize nkajye mfite.urubanza naburanye kuba mukagari kugera mubunzi bumurenge Hosea bavugako nsinzwe Kdi arirage ryakorewe imbere yanoteri nimbere yumuryango kugezubu nkaba mfite icyangombwa cyubutaka ndetse munyandiko2 yumuryango ariko bose bavugako baboheje kugirango bansinyire nifuzako mwankorera ubuvugizi nkarenganurwa murakoze gari nsengimanaxxx

Nsengimanaxxx yanditse ku itariki ya: 4-12-2021  →  Musubize

Itegeko ry’irage twarisomye ariko haribyo mutadusobanurira: Irage ryemewe nirihe? Irage ritemewe nirihe mu gihe umwe mubashakanye n’undi ku buryo bwemewe n’amategeko araze imitungo ukiriho bafatanije kandi atabyumvikanyeho nuwo bashakanye,ubwo burage bwagira agaciro? Murakoze

Mukamana Agnes yanditse ku itariki ya: 17-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka