Urubanza rwa Nsabimana Callixte n’abo bareganwa rwimuriwe mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga
Urubanza rwa Rusesabagina wari umuyobozi w’impuzamashyaka ya MRCD n’abo bareganwa barimo Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana babaye abavugizi b’umutwe wa FLN na bagenzi babo bareganwa uko ari 18 rwimuriwe mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’Ikirenga.
- Nsabimana Callixte, Paul Rusesabagina na Herman Nsengimana na bagenzi babo bose batawe muri yombi bashinjwa ibyaha bifitanye isano
Kwimura ahabera urubanza byanatumye iburanisha ryo kuri uyu wa 26 Mutarama 2021 ryabereye ku Rugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo risubikwa kubera impamvu zagaragarijwe abaregwa n’ababunganira mu mategeko.
Urukiko twatangarije abari aho ko rwari ruje gusoma umwanzuro warwo wo kwimurira urubanza mu i Kigali mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga mu Mujyi wa Kigali, kandi ko abaregera indishyi batari kubona uko bagera ku Rukiko kubera Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali na Guma mu Karere aho abandi batuye.
Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rwakwigizwa mu matariki ya 10 Gashyantare 2021 kuko bwiteguye kuburana, icyifuzo cyanashyigikiwe na Nsabimana Callixte, ariko kikabangamirwa na Paul Rusesabagina wasabye ko urubanzwa rwashyirwa ku wa 17 Gashyantare 2021 ari na byo Urukiko rwahaye agaciro rushyiraho itariki yo kuburana.
Ibindi byatangarijwe mu Rukiko ni uko abaregwa noneho bazaburana imbona nkubone kuri iyo tariki ya 17 Gashyantare ku kicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga saa 08h30’ za mu gitondo, aho kuburanira ku ikoranabuhanga nk’uko byakunze kugenda mu maburanisha yarangiye, ibyo na byo bikaba byanyuze abaregwa.
Paul Rusesabagina wari Perezida w’Impuzamashyaka (MRCD) ashinjwa ibyaha 13 birimo gufasha imitwe irwanya u Rwanda, naho Nsabimana Callixte wari umuvugizi wa FLN ashinjwa ibyaha 17 na we birimo kurema imitwe y’iterabwoba n’ubwicanyi, ibyaha ahuriyeho na Herman Nsengimana wamusimbuye ku buvugizi bwa FLN uregwa ibyaha 5 birimo iterabwoba.
Inkuru zijyanye na: Rusesabagina
- Hari ibyo Al Jazeera yatangaje ku ifatwa rya Rusesabagina bitakwitirirwa Leta y’u Rwanda - MINIJUST
- Urubanza rwa Rusesabagina ruzasubukurwa ku wa 05 Werurwe 2021
- Rusesabagina arasaba igihe cyo gutegura urubanza
- Urukiko rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina
- Senateri Uwizeyimana asanga kwihakana ubwenegihugu bw’u Rwanda kwa Rusesabagina ntacyo byamufasha mu rubanza
- Rusesabagina n’umwunganizi we ntibemera ko urukiko rumuburanisha rubifitiye ububasha
- Nsabimana Callixte: Ni gute Rusesabagina avuga ko atari Umunyarwanda kandi yarashakaga kuyobora u Rwanda?
- Guhakana Ubunyarwanda kwa Rusesabagina kwateje impaka mu rukiko
- Urubanza rwa Rusesabagina na FLN rwajemo abaturage 84 baregera indishyi
- Paul Rusesabagina yongeye kuvuga ko atari Umunyarwanda
- Nsabimana Callixte, Rusesabagina na Herman Nsengimana baraburanira hamwe kuri uyu wa Gatatu
- Perezida Kagame yabwiye abasaba ko Rusesabagina arekurwa gutegereza umwanzuro w’ubutabera
- U Rwanda rwasubije Umudepite wa Amerika wasabye ko Rusesabagina arekurwa
- Ubushinjacyaha bwasabye ko dosiye ya Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana zihuzwa n’iya Paul Rusesabagina
- Ubushinjacyaha bwaregeye dosiye ya Rusesabagina mu Rukiko Rukuru
- Rusesabagina yavuze ko azunganirwa na Me Gatera Gashabana, urubanza rurasubikwa
- Rusesabagina arasaba ko urubanza rwe rwimurwa kuko abunganizi be bikuye mu rubanza
- Urukiko rwemeje ko Rusesabagina akomeza gufungwa by’agateganyo indi minsi 30
- Ubushinjacyaha bwasabye ko igifungo cy’iminsi 30 cy’agateganyo cyahawe Rusesabagina cyongerwa
- Rusesabagina agarutse mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|