Menya impamvu umuntu asabwa icyemezo cy’uko ariho

Muri serivisi za Leta zitangirwa ku rubuga Irembo harimo n’icyemezo cy’uko umuntu ariho, kabone n’ubwo umusaba icyo cyemezo aba amubona ko ariho, kabone n’iyo baba babana mu nzu imwe.

Urubuga Irembo ruvuga ko Icyemezo cy’uko Umuntu ariho gitangwa n’ubuyobozi, kikerekana ko umuntu ariho. Dosiye isaba yoherezwa mu buyobozi bw’inzego z’ibanze ku Murenge kugira ngo isuzumwe.

Ingabire Marie Immaculée uyobora umuryango urwanya ruswa n’akarengane,Transparency International Rwanda, yaganiriye n’igitangazamakuru cyitwa Isimbi, agira ati “(Wowe urambona) nguhagaze imbere, none ngo ‘ninzane icyemezo cy’uko ndiho’, Leta ijya kwemeza ko ndiho yabyemeje umunsi njya gutora, abazimu se baratora?”

Ikigo gishinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ni cyo ahanini gikenera Icyemezo cy’uko umuntu ariho, bitewe n’ubuhemu bwa bamwe mu basaba amafaranga y’izabukuru(pension) nyamara uwo bayasabira yaritabye Imana kera.

Umwe mu bakorera RSSB utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ntabwo umuntu wese yajya aza kwigaragaza kuri RSSB, yohereza icyangombwa cy’uko ariho, kandi bitewe n’uko ari icyemezo cyerekwa izindi nzego, uba ugomba kuzoherereza icyangombwa cyanditse.”

Uyu mukozi wa RSSB avuga ko icyemezo cy’uko umuntu ariho gikenerwa cyane kugira ngo inzego zitanga amafaranga zimenye neza zidashidikanya ko uwayahawe ari we mugenerwabikorwa wa nyawe.

Icyakora (nk’uko uwo mukozi wa RSSB akomeza abisobanura) hari ikoranabuhanga ririmo kubakwa rizahuza RSSB n’izindi nzego zitandukanye, ku buryo bitarenze ukwezi kwa Nyakanga 2021 gusaba icyemezo cy’uko umuntu ariho bitazaba bikiri ngombwa.

Imibare iheruka y’ikigo RSSB yo muri 2016 (kuko iya vuba tutarayihabwa) yagaragazaga ko abahabwa amafaranga y’izabukuru(pension) bageraga ku bihumbi 36 ariko buri kwezi hakaza abasaba ‘pension’ bashya batari munsi ya 400.

Umuvugizi w’Ikigo Rwanda Online gishinzwe imicungire y’urubuga Irembo, Jules Ntabwoba, yavuze ko ahandi basaba icyemezo cy’uko umuntu ariho ari mu nzego zishinzwe ubutaka, kuko ngo hari abantu bajya bashaka kwiyandikishaho ubutaka bw’umuntu babeshya ko yitabye Imana.

Icyo gihe nyiri ubutaka ashobora kujya ku rubuga Irembo agasaba icyemezo cy’uko akiriho, mu rwego rwo kwirinda kwamburwa ubutaka bwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe mutubarize iyo umuntu ajyakwaka icyangombwa bakakubwira ngonyuma yamezi atatu giteshwa agacyiro baba bashingiyekuki? Urugero nkicyangombwa kigaragaza kowasezeranye byemewe namategeko yareta

Mureramanzi heslon yanditse ku itariki ya: 16-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka