Rusizi: Umwana w’imyaka 16 yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 azira gusambanya abagore no kubica

Umwana w’imyaka 16 yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icy’ubwicanyi.

Amakuru atangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda aravuga ko ku wa 10 Gashyantare 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwaciye urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo umwana w’imyaka 16 icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake byakorewe abagore babiri. Urukiko rwamuhamije ibyo byaha byombi ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.

Ku itariki ya 06 Mutarama 2020 saa tanu n’igice z’amanywa umurambo w’umugore wabonetse mu gashyamba mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe ndetse no ku wa 12 Mutarama 2020 haboneka undi murambo w’umugore mu gashyamba k’inturusu kari mu mudugudu wa Isha, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Giheke, hafi y’ahabonetse uwa mbere, kandi bombi bagaragaza ko basambanyijwe. Uregwa yaraketswe, atangira no gukorwaho iperereza.

Ku wa 16 Gashyantare 2020 uyu mwana yaje gufatirwa hafi y’aho iyo mirambo yabonetse ari gukurubana undi mugore yamutuye hasi ashaka kumujyana mu ishyamba ateshwa n’abagenzi bari mu modoka batambukaga mu muhanda.

N’ubwo uwo mwana yaranzwe no guhindura imvugo no kwivuguruza mu nzego z’iperereza no mu rukiko, ibizamini bya ADN byagaragaje ko yasambanyije umwe muri ba nyakwigendera mbere yo kumwica.

Ku wa 10 Gashyantare Urukiko rwazuye ko uregwa ahamwe n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake maze ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Umwana wa 16 ans yakora ayo mahano koko??ashobra kuba yarafise akarwara mumutwe kuko ntibisobanutse

Niyonsaba Benjamin yanditse ku itariki ya: 18-02-2021  →  Musubize

Ibintu byo kudahana abana byo biraza gukoraho benshi.
Usanga bamwe barigize ibyigenge ukayoberwa niba ari umwana cyangwa ibandi. Ariko umunyafu ku mwana wari mu kazi.Umunyafu wubahwe.

Umuhire yanditse ku itariki ya: 18-02-2021  →  Musubize

Ibintu byo kudahana abana byo biraza gukoraho benshi.
Usanga bamwe barigize ibyigenge ukayoberwa niba ari umwana cyangwa ibandi. Ariko umunyafu ku mwana wari mu kazi.Umunyafu wubahwe.

Umuhire yanditse ku itariki ya: 18-02-2021  →  Musubize

Ubi byo birababaje kdi isi igeze aharindimuka pe !gusa bsbarebe neza ko uwo mwana ntakibazo afite

Sibomana Claude yanditse ku itariki ya: 17-02-2021  →  Musubize

Arinjyewe ufata umwanzuro nahita nkura ikibi mubantu

Yaleo emille yanditse ku itariki ya: 16-02-2021  →  Musubize

Njye ndi kumwe nawe rwose. Uyu si uwo kuba mu bandi bajye bakura ingegera mu bazima!

Alias yanditse ku itariki ya: 18-02-2021  →  Musubize

niko iyi nkuru iratangaje pee kndi iranababaje
reka twihanganishe imiryango yabanyakwigendera
kndi tube maso muburere duha abana bacu.

isaac yanditse ku itariki ya: 16-02-2021  →  Musubize

Iyi nkuru irimo urujijo rwose
Kuki batatubwiye amazina yuyumwana wakatiwe ?
Ninde ?
Abana bubu weee!!!!!!!
Koko gusambanya abagore no kwica nibyo kwamaganwa naburi wese pe !
Tugatanga amakuru hakiri kare .

Gracien Okobi yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

Uno mwana rero bamukatiye mike kuko azarangiza igihana afite 31ans uramvakobwo azajya yica Bose adatoranya bakamukatiye nka 50 akazagaruka nagatege agifite.

Alias yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

Aya ni amahano bavandi.
Unico wo kudahana ugomba gucika.
Kigize igikenya.

Hakizimana Philbert yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

Iyi nkuru ntago isobanutse. Ibyaha uwo mwana yakoze birenze ukwemera.

Paul yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

Uyu impamvu yakatiwe mike nuko ataragira imyaka y’ubukure.

Alias yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

Kuki adakatirwa urwa burundu murabona harumuntu umuirimo koko

Jeph yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

Uwo mwana bamupime neza barebe ko ntakibazo afite mumutwe!!

Blaise KAYITARE yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka