Bafunzwe bazira kohereza umwana wabo mu mahanga bikamuviramo urupfu

Urukiko rwo muri Senegal rwakatiye abagabo batatu igifungo cy’imyaka ibiri bazira kohereza abana babo kuba abimukira muri Esipanye, umwe akagwa mu rugendo atagezeyo.

Umwe muri abo bana witwa Doudou, wari ukiri munsi y’imyaka y’ubukure yitabye Imana mu kwezi kwa 10 k’uyu mwaka aguye mu nyanja, ubwo bari mu bwato berekeza muri Esipanye. Ni mu gihe se ngo yari yamwohereje kuba umwimukira muri icyo gihugu yizeye ko azavamo umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru.

Inkuru dukesha Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) iravuga ko aba bagabo uko ari batatu bahawe iki gihano nyuma y’uko bahamwe n’icyaha cyo gushyira ubuzima bw’undi mu kaga. Icyakora bagizwe abere ku kindi cyaha bashinjwaga cyo kuba abafatanyacyaha mu gucuruza abimukira.

Aba babyeyi bahamwe kandi n’ibyaha birimo icy’uburangare no kutagira icyo bitaho, kijyanye no kuba barateguye urugendo rw’aba bana ndetse bakanishyura amafaranga yarwo ari na byo byaje kuvamo urupfu rw’umwe muri aba bana ari we Doudou.

Ku ruhande rw’abashinzwe kuburanira aba babyeyi ariko, bo basanga badakwiye kwitwa abanyabyaha muri iki kibazo ahubwo ngo na bo bagizweho ingaruka, hakaba ngo harabayeho n’uburangare bwa Leta ya Senegal itaragize ubutumwa igeza ku miryango bubaburira kuri ibi ubutabera bwise ibyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka