Igikorwa cyo guha abunzi inyoroshyangendo turagishoje - Minisitri w’Ubutabera

Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, avuga ko abunzi bose bo mu Rwanda bamaze guhabwa inyoroshyangendo (amagare) bemerewe na Perezida wa Repubulika.

Minisitiri Busingye aha yashyikirizaga abunzi 513 amagare, anababwira ko itegeko ribemerera kuba bakomeje gukora rizasohoka mu cyumweru gitaha
Minisitiri Busingye aha yashyikirizaga abunzi 513 amagare, anababwira ko itegeko ribemerera kuba bakomeje gukora rizasohoka mu cyumweru gitaha

Yabitangaje ubwo yashyikirizaga amagare 513 abunzi bo mu Karere ka Huye bari basigaye batarayahabwa, tariki 20 Ugushyingo 2020.

Yagize ati “Dufite abunzi ibihumbi 17 birenga. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabemereye kubaha inyoroshyangendo, dutangira kujya tubaha amagare uko ingengo y’imari idushoboresha, aba ni bo ba nyuma. Igikorwa turagishoje, kandi biraduha inzira yo gutekereza ikindi gikorwa.”

Aya magare yatanze i Huye yabonetse ku nkunga y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi.

Abunzi bayashyikirijwe bavuga ko bakomeje kuyategereza bihanganye, kandi ko aho bayaboneye azabafasha mu kazi bakora k’ubwunzi.

Innocent Kabagema umaze imyaka igera kuri 15 mu murimo w'ubwunzi yishimiye ko na we inyoroshyangendo abunzi bemerewe na Perezida Kagame yamugezeho
Innocent Kabagema umaze imyaka igera kuri 15 mu murimo w’ubwunzi yishimiye ko na we inyoroshyangendo abunzi bemerewe na Perezida Kagame yamugezeho

Innocent Kabagema utuye i Cyarwa mu Karere ka Huye, akaba amaze imyaka irenga 15 ari umwunzi, yagize ati “Nanjye banyibutse rwose, ndanezerewe. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yari yarayatwemereye, dukomeza kwihangana ataratugeraho, none ubu biranshimishije.”

Yungamo ati “Ubu rwose imvune ziragabanutse. Gukora bizajya binyorohera kuko ntazongera kwibaza ngo ndagera ahari ikiburanwa gute. Ubu rwose ni ça va (ni byiza).”

Dr. Marie Ignacienne Mukarusanga na we w’umwunzi yagize ati “Abunzi ntibakemura amakimbirane abantu babasanze mu biro gusa. Bagusanga mu biro bakakugezaho ikibazo, ariko noneho ukazajya aho batuye nyirizina nawe ukihera ijisho.”

Yungamo ati “Mu by’ukuri twe nta n’ubwo duca imanza. Dufasha abantu kwiyunga. Ni ukuvuga ko ufite ikosa arimenya, akaryemera, agasubira inyuma akarisabira imbabazi, noneho icyabateraga amakimbirane kikavaho. Urumva ko nta na rimwe twunga abantu tutabasanze iwabo. Iyi nyoroshyangendo ni cyo izadufasha ahanini.”

Urwego rw’abunzi rwashyizweho muri 2004, kandi bose hamwe ni 17,941. Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka icumi batangiye uyu murimo muri 2014, ni bwo Perezida Kagame yabemereye inyoroshyangendo ndetse n’uburyo bw’itumanaho.

Terefone zo bazihawe kera, kandi bagenda boroherezwa mu itumanaho. Amagare na yo bagiye bayahabwa mu byiciro, none ay’icyiciro cya nyuma ni yo yatanzwe guhera tariki 20 Ugushyingo 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza rwose,kuki batibuka na ba midugugudu Kandi aribo imanza ziheraho ndetse zifite ubukana bwinshi? Nibatekerezweho rwose kugera ku baturage birabavuna Sana!

Bertin gakwaya yanditse ku itariki ya: 25-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka