Ubushinjacyaha bwasabye ko dosiye ya Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana zihuzwa n’iya Paul Rusesabagina

Ubushinjacyaha mu rubanza rwa Nsabinama Callixte na Herman Nsengimana bari abavugizi b’umutwe wa FLN, bwasabye ko dosiye y’aba bombi yahuzwa n’iya Paul Rusesabagina, ndetse n’abandi bantu 17.

Urubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
Urubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Ni iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane hifashishijwe ikoranabuhanga aho ubushinjacya bwari ku Cyicaro ku Kimihurura, abaregwa bari muri gereza ya Mageragere aho bafungiye, naho abacamanza bari ku cyicaro cy’Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka ruri i Nyanza.

Umucamanza yahaye ijambo ubushinjacyaha ngo busobanure icyifuzo cyabwo cyo guhuza imanza za Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana bari abavugizi ba FLN, maze busobanura ko guhuza imanza zabo biri mu nyungu z’ubutabera kuko ibyaha baregwa bifitanye isano kuko bihuriye ku mutwe wa FLN bari babereye abavugizi.

Abaregwa n’ababunganira mu mategeko bahawe umwanya wo kugira icyo bavuga ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha, maze bagaragaza ko nta kibazo babibonamo ariko ko ubucamanza bukwiye gufata umwanzuro bushishoje ko ntacyo wabangamiraho ku butabera.

Nsabimana Callixte wemera ibyaha ashinjwa, yagaragaje ko n’ubundi yari yaremeye ko urubanza rwe ruhuzwa n’urwa Nsengimana hamwe na Paul Rusesabagina yita shebuja.

Icyakora yagaragaje impungenge z’uko hari abandi bantu 18 bari muri dosiye atazi, na ho Nsengimana agaragaza ko hari abandi bantu 300 bafatiwe mu mashyamba ya Kongo bashobora kuza muri dosiye ye.

Abunganira abarengwa ni ho bahereye basaba ko guhuza dosiye ya Nsabimana na Nsengimana bari abavugizi ba FLN byafatwaho umwanzuro mu bushishozi.

Me Moise Nkundabarashi wunganira Nsabimana Callixte, yasabye urukiko kuzakorana ubushishozi rukareba ko urubanza rw’uwo yunganira n’abo bandi zahuzwa ntihagire icyo bibangamira, naho Me Kabera Johnston wunganira Herman Nsengimana asaba urukiko gukorana ubushishozi mu guhuza imanaza zabo.

Urukiko rwanzuye ko ruzatanga umwanzuro warwo ku wa Kane tariki ya 3 Ukuboza 2020.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka