Uburyo bw’ubuhuza no gutanga ibihano nsimburagifungo bizagabanya imanza n’ubucucike mu magereza

Inkiko eshanu zo mu Mujyi wa Kigali, zigiye gutangira kugerageza uburyo bushya Leta y’u Rwanda yashyizeho bwo gusimbuza igifungo ibindi bihano ku bafungwa bahamwe n’ibyaha nk’uko bitangazwa n’urwego rw’Ubutabera.

Ubu buryo bushya bwo kuburanisha imanza zitagombye kujya imbere y’abacamanza, buzageragezwa mbere na mbere n’inkiko z’ibanze za Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge no mu nkiko zisumbuye za Gasabo na Nyarugenge.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Nteziryayo, yasobanuye ko izo manza zirimo iz’ibyaha bisanzwe bihanwa n’amategeko, ibyaha bifitanye isano n’amafaranga n’amakimbirane mu miryango, zikazajya zikemurwa mu buryo bwo kunga ababurana nk’uko bisanzwe biri mu muco Nyarwanda.

Dr Nzeryayo ariko yasobanuye ko ubwo buryo bushya buzajya bubanza kumvikanwaho n’impande zombi zifitanye urubanza (urega n’uregwa).

Ubu buryo bushya buje nyuma y’uko Sena y’u Rwanda isabye Guverinoma y’u Rwanda kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zigamije gushaka uburyo bwo gutanga ibihano nsimburagifungo.

Ubwo buryo bwo guhana bitabaye ngombwa gufunga abahamwe n’ibyaha, burimo ibikorwa bifitiye igihugu akamaro, gufungurwa by’agateganyo no kwifashisha abunzi nka zimwe mu ngingo z’ibanze zagiweho impaka n’Inteko Ishinga Amategeko.

Iki cyifuzo kandi gifite ishingiro nk’uko bigaragara muri raporo y’Inteko Ishinga Amategeko, iheruka kugaragaza ko nubwo Guverinoma y’u Rwanda yubatse inzu nshya zifungiwamo abagororwa ikanavugurura izisanzwe, ubucucike muri gereza bwagabanutseho gake cyane, ari yo mpamvu hakenewe undi muti.

Raporo ya Sena ku bucucike buri mu magereza y’igihugu, yerekana ko mu bafungwa 57,482 bari mu magereza 14 y’u Rwanda, habaye ubucucike ngarukamwaka buri ku kigero cya 99.6% kuva muri 2015, 66.9% mufi 2016, 102% muri 2017, 114% mu mwaka wa 2018 na 124.8% mu wa 2019.

Urugero rwafashwe mu magereza umunani rwagaragaje ko amagereza arimo ijanisha ry’ubucucike burenze ubushobozi bw’amagereza. Urugero nko muri gereza y’Akarere ka Rwamagana, hari ubucucike bwa 256%, Gicumbi 173%, Musanze 155%, Bugesera 138%, Rusizi 136%, Huye 124%, Nyarugenge 119% na Muhanga 118%.

Abafungiye muri izo gereza ni abahamwe by’umwihariko n’ibyaha biri mu 10 bya mbere mu Rwanda birimo gukoresha ibiyobyabwenge, kugaba ibitero ku bantu, ubujura, guhohotera abana n’ibindi.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda butangiza Icyumweru cy’Ubutabera ku wa mbere tariki 23 Ugushyingo 2020, bwavuze ko uburyo bushya bwo gutanga ubutabera buzageragezwa ku ikubitiro ku manza 40, bikaba biri muri gahunda y’igihe kirekire u Rwanda rurimo, igamije kugabanya umubare w’imanza n’ubucucike bw’abafungwa mu magereza hirya no hino mu gihugu.

Icyumweru cy’Ubutabera nikirangira, Ubutabera bw’u Rwanda buzakora isuzuma burebe uko byifashe, hanyuma nibusanga hari icyo byatanze gifatika izabe ibaye indi ntambwe itewe mu gukemura ikibazo cy’ubwinyagamburiro bukomeje kubura mu magereza.

Uburyo bwo kunga ababurana ntabwo ari bushya mu Rwanda kuko busanzwe bukoreshwa n’abunzi ku manza zose ziregerwa agaciro katarenze miliyoni eshanu (5,000,000FRW).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka