Dr Pierre Damien Habumuremyi yakatiwe gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni 892 Frw

Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 892 Frw.

Dr. Pierre Damien Habumuremyi
Dr. Pierre Damien Habumuremyi

Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, uyu mwanzuro ukaba wasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga, Dr Pierre Damien Habumuremyi akaba yari muri Gereza i Mageragere.

Dr Habumuremyi yahawe icyo gihano, naho Serushyana Charles bareganwa wahoze ari umucangamutungo muri kaminuza ya Christian University we agirwa umwere ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.

Ni mu gihe kandi Dr Pierre Damien yahanaguweho icyaha cy’ubuhemu nyuma y’uko nta bimenyetso bifatika byatanzwe n’Ubushinjacyaha.

Dr Pierre Damien Habumuremyi we avuga ko ibyaha ashinjwa bikwiye kubazwa kaminuza ya Christian University kuko ibyakozwe byose byakorwaga mu izina ry’iyo kaminuza.

Icyakora urukiko rwo rwasanze Dr Habumuremyi ari we ukwiye kubibazwa kuko ari imbere mu basinye kuri izo sheki zitazigamiwe, akaba adakwiye kubyitirira iyo kaminuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko ko ntajya numva bavuga ibyerekeye amafaranga y’abakozi bakoreye iyo Kaminuza ya Dogiteri Damiyani kandi nabo yarabambuye!?

Karama yanditse ku itariki ya: 28-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka