Musanze: Sebashotsi wari Gitifu wa Cyuve na bagenzi be barekuwe

Uwari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze na bagenzi be bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste, ndetse nyuma baregwa n’icyaha cya ruswa, barekuwe n’urukiko nyuma y’uko igihano bakatiwe kiri munsi y’igihe bamaze muri gereza.

Mu bari bafunze barimo uwari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul, n’uwari Gitifu w’Akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Léonidas, n’aba Dasso Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain na Maniriho Martin bari baratawe muri yombi ku itariki 14 Gicurasi 2020 nyuma y’imvururu bagaragayemo ku itariki 13 Gicurasi 2020.

Isomwa ry’urubanza ryabaye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Mutarama 2021 mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze. Hari bamwe bo mu miryango y’abaregwa n’abarega bari baje kumva imyanzuro y’urubanza, icyakora abarega n’abaregwa bose ntibari bahari. Urukiko rwemeje ko ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gutanga iyezandonke (ruswa) kidahama abaregwa.

Urukiko kandi rwemeje ko icyaha cyo gusagararira umuntu mu buryo bwa kiboko bubabaje cyo gihama Tuyisabimana Léonodas, DASSO Abiyingoma Sylvain, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin, urukiko rwemeza ko icyaha cyo gukubita byateye umuntu kutagira icyo yikorera mu buryo budahoraho cyo gihama Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin.

Urukiko rwahanishije Tuyisabimana Leonidas na Abiyingoma Sylvain igifungo cy’amezi atanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 500.

Ni mu gihe Sebashotsi Gasasira Jean Paul yahanishijwe igifungo cy’amezi umunani n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, naho Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin bo bahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe.

Nyuma yo kumenyeshwa ibyo bihano, urukiko rwategetse ko Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Tuyisabimana Leonidas, na Abiyingoma Sylvain bari bamaze amezi umunani muri gereza bahita barekurwa urubanza rukimara gusomwa kubera ko igihe bamaze muri gereza kiruta igifungo bahawe.

Urukiko kandi rwategetse ko Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin barekurwa urubanza rukimara gusomwa kuko ubushinjacyaha butabashije kugaragaza impamvu zikomeye kandi zidasanzwe zababuza kujurira bari hanze.

Urukiko rwategetse kandi ko abaregwa bose bafatanya kwishyura indishyi zingana n’amafaranga 1,077,456 kuri Nyirangaruye Clarisse, 219,850 kuri Manishimwe Jean Baptiste n’igihembo cya avoka cy’amafaranga ibihumbi 500.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

muraho neza rwox mugenziwanjye wivuga ngo ubuyobozi nta cyobumaze nonex ntibugomba gushishoza niyompamvu imyumvire yumunyabwenge atariyo yumuswa woe wumvako babakatira burundu kubwawe ikikandi ugomba kumenya imyumvire yimana siyo yabantu murakoze

Nsanzima eric yanditse ku itariki ya: 16-01-2021  →  Musubize

Akenshi abacamanza baba bariye ruswa.Niyo mpamvu abantu bifite barekurwa cyangwa bagahabwa igihano gitoya.Ubucamanza nyakuri tuzabubona igihe Imana izazana ubwami bwayo bukaba aribwo buyobora isi.Niyo mpamvu Yezu yadusabye gusenga Imana tuyisaba ngo ubwami bwayo buze.Buri hafi kuza bugakuraho ubutegetsi bw’abantu.

kabera yanditse ku itariki ya: 15-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka