Abacuruzi b’ibiribwa bakorera mu isoko rya Ngororero baravuga ko kuba iri soko ridafite amashanyarazi bibateza kutumvikana cyane cyane ku mugoroba iyo butangiye kwira maze bamwe bakajyana ibicuruzwa byabo mu muhanda hanze y’isoko.
Amakuru aturuka mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (Rwanda Transport Development Agency: RTDA) avuga ko umuhanda Musanze-Cyanika wari uteganyijwe gusanwa mu mwaka wa 2014, ushobora gusanwa mu mwaka wa 2017.
Isoko ry’amatungo (Igikomera) ryari ryarubatswe mu kagari ka Karambi mu murenge wa Murundi wo mu karere ka Kayonza rimaze igihe ridakora nyuma y’aho ibikorwa by’ubworozi byakorerwaga muri ako kagari byimuriwe mu kagari ka Buhabwa.
Abaturage bo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara batari barageze mu ishuri nyuma bakajya kwiga gusoma, kubara no kwandika, bahamya ko bamaze gutera imbere babikesha ubumenyi bakuye mu masomero.
Bamwe mu bacuruza ibiribwa n’ibindi birimo takataka mu isoko rikuru rya Ngoma barashima akarere ko kabubakiye aho bagomba gukorera hatwikiriye, mu gikorwa cyo kwagura iri soko cyabanje kudindira.
Bamwe mu rubyiruko rukorera mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara ahubatse inkambi y’impunzi zaturutse muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo baravuga ko inkambi atari ikibazo ahubwo ari igisubizo kuko yabafashije guhanga imirimo bagatera imbere.
Kuva mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwahinduye uburyo bwakoreshwaga mu guha imirenge n’utugari amafaranga yo gukoresha mu mirimo ya buri munsi (frais de fonctionnement), aho ubu umurenge usabwa kwinjiriza akarere amafaranga menshi nawo ugahabwa menshi.
Mu gihe bamwe mu batuye akarere ka Ngororero bakomeje gusaba ubuyobozi kubegereza amashanyarazi bafata nk’ipfundo ry’iterambere, umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon avuga ko intambwe bamaze gutera mu gukwirakwiza amashanyarazi mu karere itanga ikizere ko azagezwa hose mbere y’igihe cyateganyijwe.
Bamwe mu barema isoko rya rugarika riherereye mu murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko iri soko byananiranye ko rirema kuva mu gitondo, bagakeka ko biterwa n’uko ryimuwe aho ryaremeraga mbere.
Sosiyete sivile yo mu karere ka Gakenke yiyemeje gushishikariza abagore gukunda umurimo no kwitabira gahunda yo kuzigama kugirango nabo barusheho kwitezimbere kuko abagore bakiri bace mubijyanye no kubitsa no kugurizanya.
Abaturage bo mu karere ka Bugesera bitabira amatsinda yo kwizigama no kugurizanya baragirwa inama yo gukorana n’ibigo by’imari iciriritse kugirango bibashe kugenda neza.
Umushinga wo kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika, mu karere ka Burera, ugiye kongra gusubukurwa ku buryo mu kwezi kwa gatanu 2015 uzaba ugeze kuri 30% wubakwa, bibaye nyuma y’uko umushoramari wawo yari yarahisemo kuwuhagarika.
Ku nshuro ya kane, kuri uyu gatanu tariki 21/11/2014, u Rwanda rwongeye gushyira ku isoko ry’imari n’imigabane impapuro zisaba kuyiguriza miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda azishyurwa nyuma y’imyaka irindwi; akaba ari amafaranga agamije kubaka ibikorwaremezo binyuranye.
U Rwanda rwakiriye inkunga yatanzwe n’igihugu cya Suwede ingana n’ama krona (amafaranga ya Suwede) miliyoni 100, akaba asaga miliyari 9.2 Rwf (amafaranga y’u Rwanda) yo gufasha mu ihangwa ry’imirimo mishya no guteza imbere isanzweho.
Bamwe mu bacuruzi bacuruza ubuconsho mu isoko rya Rugarika riherereye mu Murenge wa Rusenge ho mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko babangamiwe no kuba ibibanza bacururizamo bidakingwa, bikabasaba ko bajya gucumbikisha ibicuruzwa byabo mu mazu akingwa.
Nyuma yuko hakozwe umuhanda wa Kibaya-Rukira-Gituku abatuye umurenge wa Rukira ndetse n’abajya guhahirayo ibitoki bihera cyane baravuga ko gukora uyu muhanda byarushije kongera ubuhahirane n’abandi baturanyi.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke baratangaza ko batari bazi ko abantu baciriritse bashobora kuguriza Leta binyuze mu kugura impapuro nyemezamwenda, ikaba ari inkuru nziza kuribo.
Nk’uko byakunze kugaragazwa na bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rulindo, ngo haracyari imbogamizi mu kubasha kugira icyo rukora cyane cyane zijyanye n’amikoro aho usanga abenshi baba biyicariye ku mihanda abandi bakayoboka iy’ubunyonzi kubera kubura igishoro kigaragara ngo bashake ikibazanira inyungu zitubutse.
Icyemezo cyafashwe cyo kwimurira gare y’akarere ka Ruhango mu isoko rishya rya kijyambere rya Ruhango kuri uyu wa kabiri tariki 18/11/2014 cyakiwe cyanyuze abantu benshi kuko byoroheje imikorere ku bakenera ndetse n’abatanga izo serivise.
Mu nama bagiranye n’ibyiciro bitandukanye by’abikorera bo mu karere ka Kamonyi, tariki 18/11/2014, Banki Nkuru y’u Rwanda na Minisiteri y’imari n’igenamigambi, babakanguriye kugura impapuro nyemezamwenda (Treasury Bonds), kuko nabwo ari uburyo bwo gushora imari.
Umuryango mpuzamahanga w’abaholandi ushinzwe iterambere (SNV), umenyesha abashoramari ko bafite amahirwe mu gushora imari mu ngufu zivugururwa, kandi ko izo ngufu zihendukiye abaturage, ndetse zikaba n’ibisubizo bitandukanye ku buzima n’imibereho ya buri munsi.
Abitabiriye imurikagurishwa ry’amabuye y’agaciro ribera i Arusha muri Tanzania kuva tariki 18-20/11/2014, bashimye amabuye y’agaciro aturuka mu Rwanda ku mpamvu z’uko ngo yarushije ubuziranenge aturuka mu bindi bihugu umunani byitabiriye iryo murikagurishwa.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon, avuga ko urugaga rw’abikorera muri aka karere rwagize uruhare rukomeye mu kwihutisha iterambere ryako cyane cyane mu kuvugurura umujyi wa Ngororero no gutanga serivisi zitahabonekaga.
Perezida w’urugaga rw’abikorera mu murenge wa Nyagatare, Birasa Johnston asanga ubufatanye bw’abacuruzi aribwo buzatuma umujyi wa Nyagatare uzamuka ukarushaho gutera imbere.
Abacururiza mu isoko rikuru rya Ngoma babangamiwe n’abantu bacururiza mu mabase bagenda bazenguruka mu mihanda no mu ngo z’abantu bigatuma abo mu isoko batabona abakiri uko bikwiye kandi bishyura imisoro.
Mu gihe bamwe mu baturage b’umurenge wa Nyagatare mu karere ka nyagatare bavuga ko batitabira kubitsa amafaranga mu bigo by’imari kubera ko banki ari iz’abifite, abandi bo bemeza ko hari amafaranga aba ari macye kuburyo bitari ngombwa kuyajyana muri banki.
Banki nkuru y’igihugu irashishikariza abaturage mu karere ka Rulindo kugura impapuro nyemezamwenda zashyizwe ku isoko na Leta kuko zifasha byinshi ku bazazigura no ku gihugu muri rusange mu bijyanye no gutanga inyungu.
Abaturage bo mu mudugudu wa Njambwe mu kagari ka Murambi ho mu karere ka Rusizi bamaze imyaka ibiri bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kuba batabona inkunga bagenerwa na leta itangwa hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe bitewe n’uko umudugudu wabo wasimbutswe.
Unuyobozi bw’intara y’Iburengerazuba burasaba komite nshya yatorewe kuyobora urugaga rw’Abikorera (PSF), kongera ingufu mu bufatanye no kubyaza umusaruro amahirwe iyo ntara ifite.
Bamwe mu batwara imodoka zijya cyangwa ava mu karere ka Nyaruguru barishimira ko muri aka karere hagiye kubakwa gare, kuko kuba nta yari ihari byajyaga bituma bakorera mu kajagari.