Rusizi: Akarere karasaba abaturage kujyana Rwiyemezamirimo wabambuye mu butabera
Akarere ka Rusizi karasaba abaturage kujya kurega Rwiyemezamimo wabambuye mu butabera kugira ngo barenganurwe.
Ni nyuma y’uko hashize imyaka ine abaturage bakoze umuhanda wa Mibirizi-Mashesha barambuwe na Rwiyemezamirimo wabakoreshaga witwa Nshimiyimana Dominique.
Umukozi ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Rusizi, Nizeyimana Eddy Palatin avuga ko aba baturage batinze kwishyuza rwiyemezamirimo wabakoreshaga kugeza aho akarere karangije kumuha amafaranga y’igice cya mbere cy’umuhanda yagombaga gukora, n’ubwo nawe ngo yasize atarangije ibyumvikanyweho mu masezerano.
Aba baturage 60 bo mu Mirenge ya Gitambi na Muganza bishyuza rwiyemezamirimo amafaranga angana na miriyoni 2 n’ibihumbi 687 n’amafaranga 900.

Kigali today yabajije umukozi w’akarere ushinzwe ibikorwa remezo impamvu bishyuye rwiyemezamirimo amafaranga yose atarishyura abaturage yakoresheje, avuga ko itegeko rirengera abaturage kubijyanye n’uko ba Rwiyemezamirimo bakomeje kubambura ryaje nyuma y’aho aba bari barambuwe kuko ngo batinze kumwishyuza.
Aba baturage ngo bakagombye kuba barahembwe mu mwaka wa 2010 ariko ngo bagaragaje ikibazo cyabo ku rwego rw’Akarere ka Rusizi ku wa 10/09/2014, kandi icyo gihe rwiyemezamirimo wabambuye yari yarigendeye ari nayo mpamvu ngo bagomba kugana ubutabera.
Kugeza ubu akarere kavuga ko ikibazo cyabo na campany yitwa (ECOM) kitakibareba kuko ngo barangije gusesa amasezerano nayo aho uwari ayihagarariye, Nshyimiyimana Dominique yishyuwe imirimo y’ibyo yari amaze gukora, gusa ubu ngo yashyizwe ku rutonde rwa ba bihemu kuko yambuye abaturage kandi agasiga adakoze imirimo yose yari yapatanye n’akarere.
Kugeza ubu Nshimiyimana ari gushakishwa n’inzego z’ubutabera kugirango yishyure abaturage yasize yambuye. Ubwo yavuganaga na Kigali today kuri Telefoni yayitangarije ko impamvu atarishyura abaturage ngo hari amafaranga akarere kataramuha, Kigali today yongeye kumuhamagara kugira ngo yumve icyo yongera kubitangazaho telefoni ye ntiyaboneka.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko Mana uhindura amateka nanjye uzampindurire ayanjye. Dore Palatin mu biro kabisa.Palatin, Noheli nziza