Ruhango: Batangiye umwaka wa 4 bagitegereje hoteli bemerewe n’ubuyobozi

Abaturage bo mu Karere ka Ruhango baravuga ko bakomeje kubabazwa n’uko akarere kabo nta bikorwa by’iterambere bahabona ndetse hari ibyo bizezwa n’abayabozi bakabitegereza bagaheba, bakibaza ikibitera mu gihe mu yindi mijyi y’uturere baturanye babona ihora izamuka uko bwije n’uko bukeye.

Hari tariki ya 16/04/2012 ubwo umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier, yizezaga abaturage imbere ya Perezida wa Repubulika ko mu mpera y’umwaka wa 2012 mu Karere ka Ruhango hazaba huzuye hoteli y’inyenyeri eshatu nyamara kugeza ubu ntiruzura ndetse kuyubaka byarahagaze.

Umushoramari wari uri kubaka iyi hoteri yafunzwe itaruzura.
Umushoramari wari uri kubaka iyi hoteri yafunzwe itaruzura.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 23/09/2013, umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yasobanuye impamvu iyi hoteli “New life hotel” itacyubakwa avuga ko “uwubakaga iyi hoteli yagiye ahura n’utubazo dutandukanye, ariko uwahagera yabona ko hatagize izindi ntambamyi yafungura vuba”.

Abanyaruhango bababazwa no kuba nta hoteli bagira

Abaturage ndetse n’abatemberera mu karere ka Ruhango bagaragaza akababaro ko kuba nta hantu abifuza kwidagadura bagira, gusa bakavuga ko wenda muri 2015 hazaba impinduka “ubuyobozi nibwikubita agashyi”.

Uku kwifuza ko ubuyobozi bw’aka karere bwikubita agashyi baguhera ku kuba tariki ya 08/08/2014, umuyobozi wa Banki ya Kigali (BK) yarasuye iyi hotel, dore ko ari na yo yari yarahaye uyu mushoramari amafaranga yo kuyubaka, agasaba ubu buyobozi gushishikariza abandi bashoramari bo muri aka karere kwishyirahamwe, BK ikabaha andi mafaranga bakayuzuza ariko igatangira igakora. Nyamara kugeza n’ubu nta kigeze gihinduka kuri izi nyubako.

Umuyobozi wa BK ku rwego rw'igihugu ari kumwe n'umuyobozi w'akarere hamwe n'abashoramari bari kuri iyi hoteli.
Umuyobozi wa BK ku rwego rw’igihugu ari kumwe n’umuyobozi w’akarere hamwe n’abashoramari bari kuri iyi hoteli.

Umwe mu batuye umujyi wa Ruhango kimwe na bagenzi be batashatse ko amazina yabo atangazwa, yagize ati “oya ntibyumvikana, kubona uyu mujyi uri hagati y’imijyi ya Muhanga na Nyanza yo ifite amahoteli atabarika, ariko twe umujyi wacu ukaba nta hoteli n’imwe? None se ubu umuntu yavuga ko biterwa n’iki? Rwose birababaje”.

Abatuye uyu mujyi banavuga ko bibabaje cyane kubona ubuyobozi bugifata abashyitsi bakomeye bafite ibikorwa bajemo mu karere bifitiye inyungu abaturage, barangiza bakajya kubakirira cyangwa kubacumbikira mu tundi turere.

Zimwe mu nyubako z'iyi hoteri zari zimaze kuzura.
Zimwe mu nyubako z’iyi hoteri zari zimaze kuzura.

Kutagira ibikorwaremezo bituma nta bashaka gushora imari mu Ruhango

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango n’abashoramari bavuka muri aka karere tariki 21/10/2012, bamwe muri bo bavuze ko nta muntu washora amafaranga ye aho atazunguka bitewe n’uko nta bikorwaremezo by’ingenzi bahabona: nta mihanda igaragara, nta gare, n’ibindi.

Nyamara abatuye Akarere ka Ruhango bavuga ko ari akarere keza cyane ndetse kakabaye kitabirwa n’abashoramari benshi kuko gaherereye mu gihugu hagati ndetse kakaba gateye neza.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka