Rulindo: Abatuye imirenge ya Buyoga na Burega barishimira ikiraro kigiye guhuza iyi imirenge

Abaturage bo mu murenge wa Burega n’uwa Buyoga barishimire iyubakwa ry’ikiraro kigiye kubakwa hagati y’iyi mirenge, kuko bazabasha guhahirana neza ubusanzwe byabagoraga kubera umugezi wacaga hagati y’iyi mirage ihana imbibe.

Babitangaje mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 27/12/2014, aho bemeza ko iki kiraro kije gukemura ibibazo byinshi bajyaga bahura nabyo mu bijyanye mu kugenderana cyane cyane abakuze batabasha kwambuka umugezi.

bamwe batinyaga kwambukira ku giti.
bamwe batinyaga kwambukira ku giti.

Bemeza ko uyu mugezi wanatwaye umukecuru wo mu murenge wa Burega, ubwo yageragezaga kwambuka ku kiraro cy’ibiti, bari basanzwe bambukiraho agahita agwamo akitaba Imana.

Singizwa Christian wo mu murenge wa Buregaga yagize ati “Iki kiraro nicyuzura kizadufasha kugira ubuhahirane hagati y’imirenge yacu ya Burega na buyoga.Ikindi kizafasha abana bacu kujya kwiga muri Buyoga nta kibazo, kuko kwambuka kiriya k’igiti byababeraga imbogamizi zikomeye. Ndetse bamwe bagiye banapfa bazize uyu mugezi,kubera intege nke zo kutabasha kwambuka uyu mugezi.”

Mu muganda wo kuri uyu wa gatandatu niho hatangiye imirimo yo kubaka iki kiraro.
Mu muganda wo kuri uyu wa gatandatu niho hatangiye imirimo yo kubaka iki kiraro.

Murindwa Prosper, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu muri aka karere ka Rulindo wari waje kwifatanya n’abaturage bo muri iyi mirenge yombi muri iki gikorwa, yasabye aba baturage kugira ubufatanye mu kubaka iki kiraro no kuzagifata neza, kikababera igisubizo cy’ikibazo bari bafite cy’imigenderanire hagati yabo kubera uyu mugezi utandukanya imirenge yombi.

Yatangaje ko n’ubwo bafite abafatanyabikorwa mu kubaka iki kiraro,ngo hakenewe imbaraga z’abaturage ,bityo nabo bakigirira uruhare mu kwifasha kwiteza imbere.

Biteganijwe ko iki kiraro kizatangira kubakwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere, umwaka utaha wa 2015,ku bufatanye bw’umushinga w’abanyamerika witwa Bridge to Prosperity.

kikazaba kigizwe na metero zigera kuri 56 cyambukiranya umugezi ,kikazahuza iyi mirenge yombi ya Burega na buyoga.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka