Nyabihu: Abaturage bafite intego yo kugera kuri byinshi muri 2015

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyabihu basanga barageze kuri byinshi mu iterambere mu mwaka wa 2014 ugana ku musozo, kandi biteguye kubyongera kurutaho umwaka utaha bakarushaho gutera imbere.

Aba baturage banavuga ko iminsi mikuru ikwiye kubera buri wese igihe cyo gusubiza amaso inyuma, akishimira ibyiza yagezeho, agakosora ibyo yakoze nabi mu rwego rwo guharanira iterambere rye, iry’aho atuye n’igihugu muri rusange.

Niyigaba Jean Pierre ukora umwuga wo gusudira avuga ko uyu mwaka ugiye gusoza abashije kugura umurima yahinzemo ibirayi, akaba yaraguze inka 2 n’ubwo imwe yaje gupfa, akaba abasha gutunga umuryango we kandi hakaba hari n’ibindi byinshi yagiye ageraho bitamworohera kurondora.

Niyigaba avuga ko yabashije kugura umurima n'inka akaba ateganya kubyongera muri 2015.
Niyigaba avuga ko yabashije kugura umurima n’inka akaba ateganya kubyongera muri 2015.

N’ubwo yageze kuri byinshi, iyi minsi mikuru kuri we ayifata nk’igihe cyo kwisubiramo, akareba ibyiza yagezeho ndetse akarushaho gushyiramo imbaraga ngo biziyongere, akanareba ibyo atakoze neza akarushaho kwikosora aharanira kwirinda icyatumye bitagenda neza.

Niyigaba avuga ko mu mpera z’umwaka wa 2015 yifuza kuzaba afite nibura inka 2 yungutse ziyongera kuyo asanzwe afite kandi akaba anafite undi murima yaguze wiyongera kuwo yaguze mu mwaka wa 2014.

Dushimimana Jean d’Amour, umukinnyi ukina mu mikino yo gusiganwa mu ikipe ya Polisi atangaza ko umwaka wa 2014 utangira yari yiyemeje kuzabona umudari yitabiriye amarushanwa akayarangiza, akaba yishimiye ko yabigezeho n’ubwo ibyo yari yashyize ku murongo ko azageraho atabigezeho byose.

Avuga ko yabashije kwirukanka irushanwa rya “Peace Maraton” akarirangiza atananiwe. N’ubwo atahembwe mu bambere, ngo yishimira ko nibura yanarangije. Anongeraho ko mu marushanwa yo kurwanya ruswa yabashije kurangiza isiganwa ari ku mwanya wa 5 akabona igihembo.

Dushimimana ateganya gutera imbere mu mukino wo gusiganwa akaba yanakwegukana imidari.
Dushimimana ateganya gutera imbere mu mukino wo gusiganwa akaba yanakwegukana imidari.

Kuri ubu ashyize imbere kuzamuka akagera ku rwego rwo kubona imidari y’abaje mu ba mbere kuko hadashize igihe kinini akina umukino ngororamubiri wo gusiganwa.

Yemeza ko kuba yarabashije kwigaragaza mu myaka 4 amaze akina uyu mukino akamenyekana ku rwego rw’igihugu ari ikintu cyiza kandi kimuha imbaraga z’uko hari icyo azageraho mu mwaka wa 2015.

Aba baturage bakomeza bashishikariza bagenzi babo guharanira kugera ku iterambere rirambye mu mwaka wa 2015. Ibi bakazabiheshwa no kwiha intego kandi bagakomeza kwitwara neza mu byo bakora.

Mu gihe usanga mu gusoza umwaka imyiteguro iba irimbanije, bamwe mu baturage bavuga ko kwishima ari ngombwa gusa ngo icy’ingenzi ni ugusubiza amaso inyuma hakarebwa ibyo buri wese yakoze mu minsi 365 iba ishize, ibyiza akabikomeza akongera imbaraga, ibibi akabikosora agamije kurushaho kugera ku iterambere rirambye.

Safari Viateur

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyifuzo byabo byose bazabigeraho niba babivuga babishaka koko kuko gushaka ni ugushobora kandi ntacyo batageraho kuko byose babifite mu maboko yabo

kiki yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka