Indwara ya H Pyroli iravurwa igakira, ariko iyo utinze kwivuza ivamo kanseri yo mu gifu

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarura rya Kanseri mu Rwanda, igaragaza ko hagati ya 2007 na 2023, hagaragaye abarwayi 1.901 ba kanseri y’igifu mu bagabo.

Inzobere mu bijyanye n’ubuzima, zivuga ko iyi Kanseri isobanurwa nk’ikibyimba kigaragara kiza mu gifu, ariko kikaba atari ikibyimba gisanzwe gishobora kuvurishwa imiti isanzwe kugira ngo kivemo.

Iyo kidakurikiranywe ngo kivurwe neza, kiragumya kigakura ku buryo budahagarara, kigafata ibindi bice by’umubiri by’umwihariko ahegereye igifu nk’umwijima, bikaba byagera no mu bihaha no mu mugongo.

Bimwe mu bimenyetso igaragaza mbere y’uko ikwirakwira mu bice bitandukanye by’umubiri, bisa neza n’iby’umurwayi w’igifu, nko kuba umurwayi atangira kunanirwa kurya, gutakaza ibiro, kubabara cyane mu gifu, no kuruka amaraso.

Umuganga w’Inzobere mu bijyanye n’urwungano ngogozi mu bitaro bya CHUK, Dr. Marie Solange Mukanumviye, avuga ko bimwe mu bitera Kanseri y’igifu bishobora kuvurwa.

Agira ati “Mu byo dukunze kuvuga ngo umuntu ashobora kubivura bigakunda muri aka karere u Rwanda ruherereyemo, harimo mikorobe twita Helicobacter pylori abantu benshi bakunze kuvuga ngo ni H. pylori. Iyi ngiyi iyo uyirwaye igatinda mu gifu, hashobora kuzamo kanseri. Itabi naryo rishobora gutuma abantu barwara kanseri y’igifu. Ibyo dushobora kubikoraho tukabihindura.”

Nubwo inzoga zitera ibibazo mu gifu ariko ngo ntabwo zishobora guteza ibyago byinshi byo kurwara iyo kanseri.

Icyakora, mu bishobora kongera ibyago byo kurwara Kanseri, harimo nko kuba ufite biriya bimenyetso, ukaba uri hejuru y’imyaka 45.

Kuvuka mu miryango y’abantu bafite kanseri y’igifu na byo bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’igifu.

Mu bintu by’ingenzi bishobora gukorwa kugira ngo umuntu yirinde kanseri y’igifu, harimo kwirinda kunywa itabi, kwisuzumisha ukavurwa igihe ubabara mu nda by’umwihariko ku wasanzwemo H. pylori.

Bimwe mu bimenyetso mpuruza umuntu akwiye kubona akihutira kujya kwa muganga kwisuzumisha kanseri y’igifu, birimo gutakaza ibiro, kuruka amaraso, kumva mu gifu hamurya, kunanirwa kurya no kwituma umusarani usa n’umukara.

Iyi kanseri iyo ifatiranywe ishobora kuvurwa igakira 100%.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka