Rulindo: Abaturage baravuga ko ibiciro by’ibiribwa bimwe byari bihagaze neza mu minsi mikuru ibindi byazamutse

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo baratangaza ko muri iyi minsi mikuru basanga hari ibyahindutse ku bijyanye n’ibiciro by’imyaka ku masoko.

Bamwe mu baganiriye na Kigalitoday barema isoko rya Gasiza mu murenge wa Bushoki,baravuga ko basanga ibiciro byari bihagaze neza muri iyi minsi mikuru ngo kuko byagabanutse ugereranije n’uko byari bisanzwe.

Muri rusange iminsi mikuru yagenze neza mu karere ka Rulindo n'ubwo habayeho izamuka rya bimwe mu biciro.
Muri rusange iminsi mikuru yagenze neza mu karere ka Rulindo n’ubwo habayeho izamuka rya bimwe mu biciro.

Aba baturage bavuga ko imboga zagabanutse cyane,kuko ngo ibase ya karoti yaguraga ibihumbi bibiri yaguraga hagati y’igihumbi n’igihumbi 500. Naho ishu yaguraga 100,ikaba yaguraga amafaranga 50 na 70.

Kankindi Dorothee yagize ati”Muri iyi minsi mikuru ibiciro byari byahanantuwe ,ntago ari nk’uko byari bisanzwe pe.Ubundi wasangaga mu minsi mikuru bongereye ibiciro ariko noneho abacuruzi bari bikubise agashyi muri iyi minsi mikuru.”

Gusa ariko ngo n’ubwo ibijyanye n’ibiribwa byagabanutse ibiciro,inyama n’imyenda byo ngo byari byiyongereye ,aho inyama, ikiro cy’imvange muri aka karere ka Rulindo cyari gisanzwe kigura amafranga 1500,ku bunani bari bongereyeho amafaranga 200,naho iroti yaguraga amafranga 1800 ngo yari yageze ku bihumbi 2000.

ibintu bavuga ko ngo bitari bisanzwe ngo byatewe n’uko abantu barya inyama cyane mu gihe cy’iminsi mikuru,kurusha indi minsi isanzwe. Ababaga kandi nabo bavuze ko inyama zariwe cyane ngo kuko babaze inka nyinshi muri iyi minsi kurusha ,uko byari bisanzwe ngo n’ubwo zazamutseho igiciro gato.

Ntibimenya Saidi umubazi ku ibagiro rya base yavuze ko inyama zariwe cyane ,ngo kuko kuri bunani babaze 15,mu gihe mu minsi isanzwe babagaga nibura inka eshatu. Saidi akaba avuga ko n’ubwo igiciro cyazamutseho gato,ngo ntibyabujije abaturage kuzigura ,kubera iminsi mikuru.

Yagize ati”Inyama zazamutseho gato ariko zaguzwe cyane kuko kugeza saa tatu nta nyama yarangwaga mu ibagiro .kandi twabaze inka zigera kuri 15 twajyaga tubaga inka 3 ku minsi y’isoko.”

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka