Mu karere ka Rwamagana hatangijwe imurikagurisha rya 6 ry’intara y’Iburasirazuba ku gicamunsi cyo kuwa 21/09/2014, rihuje abamurikabikorwa 131 baturutse mu bihugu bitanu by’Afurika ndetse no ku mugabane wa Aziya.
Abayobozi muri Ministeri y’ibikorwaremezo (MININFRA) n’ab’ikigo gishinzwe gutanga amazi (WASAC), biriwe bagenzura imikorere y’ingomero zivamo amazi, amatunganyirizo, imiyoboro n’ibigega byayo kuri uyu wa 17/9/2014, bakaba bemeje ko nta bushobozi inganda z’amazi zifite bwo gutanga ahagije umujyi wa Kigali wose.
Aborozi bo ku Buhanda mu karere ka Ruhango, baravuga ko ubworozi bw’inka bubateza ibihombo, kuko batabona aho bagemura umukamo wabo, ugasanga n’amafaranga bakuramo ntabasha no kubagurira ubwatsi bw’inka.
Uruganda rutunganya inzoga zitandukanye mu Rwanda, Bralirwa, rwashyize ku isoko icupa rishya ry’inzoga ya Heineken ryise “The Cities” mu rwego rwo kwiyegereza abakiriya bayo.
Abahinzi b’imboga zitandukanye mu bishanga byo mu karere ka Kamonyi barishimira isoko ryubakwa muri Bishenyi, kuko rizaborohereza ingendo bakoraga bajya kugurisha umusaruro wabo mu mujyi wa Kigali.
Gahunda ya Hanga umurimo yatangijwe muri 2012 na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatanze umusaruro mu makoperative na sosiyete zari zifite ubushobozi buke. Urugero rugaragara ni Sosiyete Rebakure Investment Group yari ifite ikibazo cy’imikorere kubera kubura igishoro gihagije none yinjiza miliyoni 3.2 buri kwezi.
Abaturage bo mu murenge wa Gitambi, mu karere ka Rusizi bakoze umuhanda Mashesha-Mibilizi barasaba kurenganurwa kuko bamaze imyaka ine batarishyurwa kandi umuhanda barawurangije kera rwiyemezamirimo wabakoresheje bakamubura ngo abishyure.
Umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, Nsabimana Théogène, atangaza ko mu bintu bishimishije abaturage be muri uyu mwaka bagezeho kurusha ibindi, harimo ko nta kagari na kamwe mu tugari dutanu tugize umurenge wa Kamembe kagisembera cyangwa ngo kabe gakodesha aho gakorera.
Abaturage bo mu mirenge itatu ariyo Ndaro na Bwira yo mu karere ka Ngororero hamwe n’umurenge wa Rusebeya wo mu karere ka Rutsiro barema isoko rya Gashubi mu murenge wa Bwira barasaba Leta kububakira iryo soko kuko riremwa n’abantu benshi ndetse rikaba rifite uruhare mu kwinjiriza akarere amafaranga menshi aturuka ku misoro.
Miruho Jean Baptiste w’imyaka 54 atangaza ko yatangiye kudoda afite imyaka 20 ariko ngo kubera ko nta wundi mwuga yari ateze ho amakiriro uyu mwuga w’ubudozi wamugiriye akamaro kanini we n’umuryango we.
Abakobwa basaga 60 bavuga ko babyariye iwabo bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza nyuma y’uko ngo bashutswe n’abahungu bakabatera inda kandi ntibanabagire abagore mu buryo buzwi, bihangiye imirimo kugira ngo babone ikintu cyabafasha kwifasha badateze amaboko abo babyaranye.
Abashoferi bakoresha mu muhanda Ruhango-Kirinda, baravuga ko barimo gukorera mu bihombo kubera imodoka zabo zangizwa n’iyingirika ry’uyu muhanda, ukunze kwangirika cyane mu bihe by’imvura ahitwa Gafunzo mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango.
Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi yamurikiye akarere ka Rusizi ibyavuye mu nyigo igaragaza uko amasoko yo muri aka karere yagombye kuba yubatse, ibibura ndetse n’akeneye kuvugururwa.
Abacururiza mu isoko rya Nyabugogo mu mujyi wa Kigali bagiye kubaka isoko rishya kandi rigezweho rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyari 32 rizubakwa ahari hasanzwe irishaje bavuga ko ritajyanye n’icyerecyezo.
Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Bugesera rwafashijwe muri gahunda yiswe “Akazi Kanoze” barashima ko imibereho yabo yahindutse ugereranyije na mbere kuko bariho nabi batarajya muri iyi gahunda.
Mu mwaka wa 2012, imboga zarahendaga cyane mu karere ka Huye. Abazihahaga mu mugi wa Butare bo bazishakaga mu gitondo na bwo zibahenze, byagera nyuma ya saa sita umuntu yagera mu isoko akagira ngo nta n’izahigeze. Ibi ariko byarahindutse.
Ikigo cy’imali iciriritse cya DUTERIMBERE IMF Ltd cyadukanye uburyo bushya bwo gufasha abanyamuryango bacyo kubona inguzanyo nta nyungu basabwe ahubwo bakungukirwa amafaranga angana na 6% mu gihe cy’umwaka.
Nyuma y’imyaka ine bimuwe muri Gishwati aho bari batuye mu manegeka, abagize amakoperative y’urubyiruko mu mudugudu wa Bikingi mu murenge wa Bigogwe, ndetse no mu mudugudu wa Nyirabashenyi mu murenge wa Mukamira bafite icyizere ko imishinga REMA yabakoreye izabageza ku buzima bwiza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burizeza ko ikusanyirizo ry’amata rya Cyanika nta kabuza rizagirwa ikaragiro nubwo iryo kusanyirizo rigifite ikibazo cyo kuba ryakira amata make bitewe n’uko ryari ryarahombye maze bamwe mu borozi b’inka ntibishyurwe bagahitamo guhagarika kuhagemura amata.
Umugabo w’imyaka 42 witwa Renzaho Balthazar uzwi ku izina rya Kazungu atangaza ko gucuruza inyama z’inka zitogosheje bimufashije dore ko yanubatsemo inzu ebyiri ndetse akaba abasha no kurihira abana amashuri.
Intara y’Uburasirazuba yinjije amafaranga asaga miliyari 15 yavuye mu misoro abaturage b’iyo ntara batanze mu mwaka wa 2013/2014. Ayo mafaranga ngo aruta kure ayo u Rwanda rwinjije mu mwaka wa 1995 kuko muri uwo mwaka mu gihugu hose habonetse imisoro ingana na miliyari 11,7 nk’uko minisitiri w’imari n’igenamigambi, (…)
Abaturage b’umurenge wa Mugombwa ahamaze amezi 9 hashyizwe inkambi y’impunzi z’Abanyekongo, barasabwa kongera umusaruro w’ubuhinzi kugirango babashe guhaza isoko bungutse.
Abikorera bo mu bihugu birindwi, bamaze kwemeza ko bazitabira imurikagurisha rya 6 ry’Intara y’Iburasirazuba riteganyijwe tariki 18-28/09/2014 mu karere ka Rwamagana, nk’uko byemezwa na Eng. Habanabakize Fabrice, ukuriye urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Banki ya Ecobank iri mu gikorwa cy’amezi atandatu cyo gukangurira Abanyarwanda kwizigamira, aho iri gutanga ibihembo bitandukanye ku banyamahirwe barushije abandi kwizigamira amafaranga menshi ku ma konti yabo aheereye muri iyi banki.
Kuva mu mwaka wa 1994 amafaranga akomoka ku misoro n’amahoro u Rwanda rwinjiza ngo yagiye yiyongera ku buryo bugaragara, ariko biba akarusho ubwo hashyirwagaho ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu mwaka wa 1998 nk’uko byavugiwe mu birori byo kwizihiza umunsi w’abasora wabereye mu karere ka Kayonza tariki 06/09/2014 ku (…)
Abakozi b’akarere ka Rutsiro kuva ku kagali kugeza ku karere bibumbiye muri koperative COTOPROCO (Congo Nil tourism Promotion Cooperative), biyemeje kubaka inzu y’ubucuruzi bazajya bakodesha.
Abakarani bakorera ku mupaka w’Akanyaru uhuza u Rwanda n’u Burundi, baravuga ko babangamiwe n’abagore baza kuri uyu mupaka baje gusabiriza barangiza bakanivanga mu kazi ko kwikorera imizigo kandi batari no muri koperative yabo.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, arasaba abaturage bo mu murenge wa Nemba, mu karere ka Burera, guharanira kuva mu bukene babyaza umusaruro kandi bafata neza ibikorwaremezo bagezwaho.
Abaturage 45 bo mu karere ka Rusizi bakora akazi ko gucukura umuyoboro uzacishwamo insinga z’amatara yo ku muhanda bahawe na sosiyete ya MICON LINE, bazindukiye ku biro byayo basaba kwishyurwa amafaranga yabo bayishinja kubambura, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 05/09/2014.
Ku wa kane tariki 04/9/2014, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Umuyobozi mukuru w’Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi(WTO), Roberto Carvalho de Azevêdo wari uje kumushimira kuba u Rwanda rwarakanguriye ibihugu bitandukanye kwemeza amasezerano mpuzamahanga yo koroshya ubucuruzi bwambukiranya (…)