ONE UN yateye u Rwanda inkunga yo gufasha imishinga itandukanye

Leta y’u Rwanda n’ihuriro ry’amashami y’Umuryango w’Abibumbye (ONE UN) basinyanye amasezerano yo gutera u Rwanda inkunga ya miliyari 50 z’amanyarwada mu rwego rwo guteza imbere imishinga itandukanye y’iterambere n’imibereho y’abaturage.

Iki ni igice cy’inkunga igera kuri miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika uyu muryango wemereye u Rwanda umwaka ushize azakoreshwa mu gihe cy’imyaka ine, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete.

Yagize ati “Ayo mafaranga bayaduhaye nk’impano mu rwego rwo gufasha ibice bitandukanye, ubu ngubu uko agenda aboneka niko bagenda bayasohora. Ubu ayamaze kuboneka arenga miliyoni 140 kandi nk’uko bigaragara, biragaragara ko tuzongera gusinyana andi mafaranga nk’uko umuyobozi wa ONE UN yabitangaje.”

One UN ifite gahunda yo gufasha u Rwanda gutera imbere mu bice bitandukanye.
One UN ifite gahunda yo gufasha u Rwanda gutera imbere mu bice bitandukanye.

Yakomeje avuga ko ayo mafaranga ashobora no gukoreshwa igihe kiri munsi y’imyaka ine bitewe na gahunda igihugu cyihaye, ukurikije ibice bitanu bigomba kwibandwaho nk’uko ayo mafaranga yagenwe.

Ibyo bice ni uguteza imbere no gushyira mu bikorwa ubukungu butangiza ibidukikije, gutera inkunga Minisiteri y’ibicungire n’ibiza no gucyura impuzi muri gahunda zayo zo gucyura impunzi no kurwanya Ibiza.

Izindi gahunda ni ukurwanya icyorezo cya Sida no gushyira ingufu mu kwigisha ibijyanye n’imyororokere mu bagore no mu rubyiruko, guteza imbere imikorere y’inzego za leta harimo no kongera imitangire ya serivise no gushyigikira gahunda z’impaturabukungu ya kabiri (EDPRS II).

Umuyobozi wa ONE UN mu Rwanda, Lamin Maneh yatangaje ko aya mafaranga yonyine adahagije ahubwo ko hakenewe ingufu za buri umwe kugira ngo icyerekezo igihugu kihaye kikigereho. Yijeje gukomeza ubufatanye na leta y’u Rwanda mu iterambere.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka