Gisagara: Guhabwa ijambo kwabo babibyaza kwiteza imbere
Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Gishubi ho mu Karere ka Gisagara baravuga ko bishimira kuba bajya mu bandi bakungurana ibitecyerezo byo kwiteza imbere, kuko kera bitashobokaga kuko nta mugore wari ufite ijambo.
Nk’uko aba bagore babyivugira ngo kuba batakibangamirwa n’umuco wabategekaga kuba mu rugo gusa ntibagire uburenganzira ku buzima bwo hanze y’urugo ngo bamenye no kurukorera, ari intambwe nziza ibaganisha ku iterambere nyaryo.
Aba bavuga ko umugore wa cyera atagiraga uruhare mu kwiteza imbere kuko ngo ububasha bwose mu igenamigambi ry’urugo bwabaga bwihariwe n’umugabo.
Ahishakiye Marisiyana ati “Ibintu byose by’urugo nijye byabaga bireba kandi ibyinshi simbigireho uburenganzira, nashoboraga guca nk’ibitoki, nkabitara nkazanabyenga jyenyine umugabo atamfashije urwagwa rwashya rwose akajyana akagurisha sinamenye aho amafaranga yagiye”.

Aho abagore batangiye kwigishirizwa ko nabo bafite ubirenganzira, Ahishakiye nawe ngo yagiye abegera, akitabira umugoroba w’ababyeyi, nyuma aza no gutumira umugabo we atangira kugenda ahinduka. Ubu ahishakiye aba mu ishyirahamwe rihinga rikanorora hamwe n’abandi.
Nyiramugisha Pasikaziya nawe avuga ko kuva mu rugo akagera mu bandi byari umuziro, kuko yahoraga mu mirimo y’urugo kandi umugabo we akamwumvisha ko ariho umwanya we uri. Ubu ariko ngo hashize imyaka 2 bitakimeze gutyo, yitabira gahunda zitandukanye z’abagore akaba abishimira leta yahaye ijambo abagore.
Umunyamabanga mu nama y’igihugu y’abagore mu ntara y’amajyepfo, Chantal Mbakeshimana avuga ko iterambere ry’urugo ritarimo umugore ridashoboka kuko umugore ari umutima w’urugo.
Avuga kandi ko ariyo mpamvu umugore wo mu cyaro yitaweho kugira ngo yongererwe ubushobozi binyuze mu kwibumbira mu mashyirahamwe n’amakoperative, ndetse n’imishinga itegamiye kuri Leta ikaba yabunganira.
Ati “Umugore wo mu cyaro koko yari yarasigajwe inyuma kandi bimaze kugaragara ko iterambere ry’urugo ritarimo umugore ritagira icyo rigeraho, none niyo mpamvu uyu munsi tugerageza kubaba hafi haba mu bitekerezo no mu bundi bufaha kugira ngo bazamuke”.
Mu rwego rwo kongerera ubushobozi abagore bo mu cyaro, hagenda hashyirwaho gahunda zitandukanye zigamije kubazamura ku bufatanye n’imiryango itegamiye kuri leta.
Muri izo gahunda harimo nko kubabumbira mu mashyirahamwe, kubatoza umuco w’ibimina, kuboroza amatungo magufi n’amaremare, kubigisha uko bakwihangira udushinga duto tubyara inyungu kandi bakabifatanya no kwita ku ngo zabo.
Clarisse umuhire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abagore bahawe umwanya mu rwego rwo kunganira abagabo mu kubaka igihugu cyacu, aya mahirwe rero bayakoreshe neza bityo tuzamuke mu iterambere twese kandi twihuse