Gakenke: Urugo ntirwatera imbere rurangwa n’amakimbirane

Imwe mu miryango ituye mu Karere ka Gakenke irishimira uburyo abashakanye basigaye buzuzanya mu ngo zabo, bitandukanye no mu myaka yashize kuko 80% by’imiryango ituye aka karere bahoranaga amakimbirane ahanini ashingiye ku mutungo.

Aho umuryango Haguruka ubinyujije mu mushinga “Umugore Arumva” batangiriye kwegera abatuye Akarere ka Gakenke bakabaganiriza ku buryo bashobora kwirinda amakimbirane hamwe n’igikunda gutera aya makimbirane, hari imiryango myinshi byahinduriye ubuzima kuko uyu munsi ibanye neza kandi mu mahoro.

Uku kubana neza byatumye imiryango irushaho kwiteza imbere kuko nta kintu gikorwa mu rugo bitabanje kuganirwaho n’umugore n’umugabo.

Abaturage bemeza ko bamaze guhindura imyumvire ku birebana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Abaturage bemeza ko bamaze guhindura imyumvire ku birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Dorocella Nyiratebuka wo mu Kagari ka Muramba mu Murenge wa Cyabingo, avuga ko mbere mu rugo rwe hahoranaga amakimbirane ashingiye ku mutungo kuko umugabo yumvaga yagurisha byose kandi ntagire icyo agenera abo mu rugo nyamara uwo mutungo bawufatanyije.

Uyu mugore avuga ko bageze n’aho basaba gatanya ariko kuva aho bamaze kwigishwa n’umushinga “umugore arumva” ngo hari icyo byahinduye ku mibanire yabo.

Ati “aho uyu muryango uziye, ubu twateye imbere tumeze neza, ibintu byose turasangira nta kibazo, amahoro yaraje umutekano niwose kuko umutware agera mu rugo tugasuhuzanya, niyo atariyo numva ko yataha kuko icyo gihe nanjye ndamukumbura kuko umutekano waje”.

Nsengiyumva n'umufasha we NYiratebuka bemeza ko urugo rudashobora gutera imbere rurangwamo amakimbirane.
Nsengiyumva n’umufasha we NYiratebuka bemeza ko urugo rudashobora gutera imbere rurangwamo amakimbirane.

Deo Nsengiyumva, umugabo wa Nyiratebuka nawe avuga aho ageze abikesha umuryango Haguruka kuko urugo rwe rwari rwarazimiye, rwarasubiye inyuma ku buryo bugaragara kubera umutekano muke wari hagati ye n’umugore we kandi nta kintu kigaragara bapfaga uretse umutungo.

Nsengiyumva ashimangira ko urugo rudashobora gutera imbere hakigaragaramo ihohoterwa nk’iryo.

Ati “ntibishoboka ntushobora kugera ku iterambere urugo rusahurwa, mu rugo mutumvikana ku mutungo kuko umwana adashobora kubona amafaranga y’ishuri mu gihe amafaranga mubona agenda mu buryo butumvikanweho mu rugo, nta n’ubwo umwana ashobora kugira uburere bwiza abona no mu rugo haba intonganya buri munsi, ahubwo byose bitera ihungabana mu rugo”.

Uyu mushinga wakoreye mu Karere ka Gakenke kuko kari imbere y'utundi mu kurangwamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Uyu mushinga wakoreye mu Karere ka Gakenke kuko kari imbere y’utundi mu kurangwamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umuyobozi wungirije w’umuryango Haguruka, Appoline Mudakemwa avuga ko impamvu bahisemo gukorera mu Karere ka Gakenke ari uko mu bushakashatsi bwakoze n’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura uko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa (GMO) mu mwaka wa 2010 na 2011 bwagaragaje ko Akarere ka Gatsibo n’aka Gakenke baza imbere y’abandi mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati umushinga “Umugore Arumva” wahisemo kwibanda ku bagore n’abana kuko ubushakashatsi bwerekanaga ko 80% bahohoterwa ari abagore n’abana, ndetse bukerekana ko 91.23% y’iryo hohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko na none n’ubwo umushinga wibanze ku bagore n’abana, n’abagabo twabitayeho mu gihe cy’amahugurwa kuko nabo bahugurwaga”.

Umushinga “Umugore Arumva” watangiye gukorera mu Karere ka Gakenke mu mwaka wa 2013.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka