Gisagara: Barasaba ko bafashwa kubona amazi bakareka kuvoma mu mibande
Abatuye umurenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara baravuga ko ikibazo cyo kutagira amazi gikomeje kuba ingorabahizi kuko bamaze igihe kinini bayategereje n’ubu bakaba bakivoma mu mibande.
Aba baturage baravuga ko ikibazo cy’amazi cyarushijeho gukomera kuva aho bavaniwe muri ntuye nabi bagatuzwa ku midugudu, aho bajyaga ku mariba biboroheye aho mu mibande none ubu bikaba bitoroshye kuva ku mudugudu bakajya kuvoma amazi hasi mu kabande.
Ivomo rihora risuka amazi, rimwe bakunze kwita Kano ryitwa Nyamukora, riri hagati y’imisozi ibiri uwa Gisunzu n’uw’Amarambya wo mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, niryo abatuye umurenge wa Nyanza benshi bavomaho ariko hakaba n’andi agiye ari aho mu mibande.
Haba aho ku ivomo rya Rwanyamukora n’aho bita mu Rugomero abahavoma bibasaba guterera imisozi bakamanuka indi, bakaba bavuga ko ari imvune zikomeye.
Umwana witwa Jean Claude Gakuru twahuye ajya kuvoma ati « Ni kure haranaterera umuntu ntiyajyayo ngo ahite anasubirayo, haravunnye».

Abagore ariko ngo ni bo iki kibazo cy’amazi kigiraho ingaruka cyane iyo urebye imirimo ya buri munsi bakora.
Ngo mbere yo kujya guhinga akenshi babanza gukora urugendo rugera ku masaha abiri bajya kuvoma bikabakerereza kugera mu murima, ikindi ngo nk’udafite abana arahingura akajya kuvoma ku buryo usanga bivunanye cyane.
Nyiraneza Claudine umwe mu bagore batuye uyu murenge ati « Kujya kuzana amazi ni urugendo byibura rw’amasaha abiri, hakaba igihe rero umuntu ahingura yarangiza akanajya kuvoma bitewe n’uko wenda nta bana afite, biravunanye cyane ».
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyanza Uwimana Jean Bosco aremeza ko icyo kibazo koko ari ingorabahizi kuva aho abaturage baviriye mu bikombe aho bari batuye batatanye bakajya gutura ku midugudu.
Avuga ko ariko kigiye gukemuka vuba kuko batanze isoko rwiyemezamirimo akaba yaratangiye kugenda ashyiramo amatiyo, bityo akaba yizeza abaturage ko mu gihe cy’amezi nk’abiri amazi azaba abonetse.
Ati « Iki kibazo koko kimaze iminsi, ariko tubirimo mu gihe kitarenze ukwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2015 amazi araba yageze ku baturage ».
Icyo ubuyobozi busaba abaturage mu gihe batarabona amazi meza ni uko bajya bitwararika isuku y’ayo banywa, kugirango birinde indwara ziterwa n’isuku nke.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|