Runda: Batanga amasambu ya bo ku buntu agacibwamo imihanda kuko ariho agira agaciro

Ibibanza bikora ku muhanda nibyo bifite agaciro mu murenge wa Runda kuko aribyo bihabwa icyangombwa cyo kubyubakamo. Ku bw’iyo mpamvu abaturage bafite amasambu adakora ku muhanda, bemerera ubuyobozi gucishamo umuhanda ku buntu kugira ngo nayo agire agaciro.

Mu gihe igiciro cy’ibibanza byo mu Kagari ka Ruyenzi kiei hagati ya miliyoni eshanu n’i 10, ibitegereye umuhanda ntibigera kuri ayo mafaranga kuko ababiguze batemererwa kubyubaka mu gihe batarabigezaho umuhanda.

Bakoze umuganda wo guhanga umuhanda.
Bakoze umuganda wo guhanga umuhanda.

Ahari amasambu ataraturwamo, ubuyobozi bwagiye bufasha abaturage kuhacisha imihanda bwifashishije abaakora imirimo nsimbura gifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) cyangwa imiganda.

Umuhanda bawucisha mu isambu y’umuturage nta bwishyu batanze, ariko ngo ntacyo bimutwara kuko nawe agezwaho ibikorwa remezo bigatuma n’abamugurira bakamuha menshi.

Mu muganda usoza usoza umwaka kuri uyu wa gatandtu tariki 27/12/2014, haciwe muhanda mushya mu mudugudu wa Rugazi. Abo waciriye mu masambu baratangaza ko kwegerwa n’umuhanda ari amahirwe kuri bo.

Uwihoreye Nicodemu, umuhanda waciwe hejuru y’urugo rwe, avuga ko yari yarabuze ubushobozi bwo gukurura amashanyarazi ariko nibageza amapoto ku muhanda waciwe, ngo bizamworohera.

Ngo mu gihe ibibanza by’aho haciwe umuhanda byaguraga Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Ntakirutimana Callixte na we watanze ku isambu ye ngo umuhanda uboneke, avuga ko icyo giciro kigiye kwiyongera, dore ko hari n’abangaga kuhagura bafite impungenge ko nta bikorwa remezo bizahagera.

Umuyoboozi w’akarere Rutsinga Jacqques, atangaza ko mbere yo guca umuhanda ubuyobozi bubanza gushyikirana n’abaturage bahafite amasambu bukabasaba gutanga umuhanda ku buntu, babasobanurira inyungu irimo.

Ashimira abaturage bitabira iyi gahunda kuko bafasha mu kunoza imyubakire yo mu mujyi, ati “ Nta kibanza duha icyangombwa cyo kubaka kidakora ku muhanda. Iyo nta muhanda uhari nta kindi kihakorerwa uretse ubuhinzi. Ubwo rero ibyo bibanza bigira agaciro iyo bikora ku muhanda”.

N’ubwo ariko abaturage bashimirwa gutanga umuhanda, bafite ikibazo cy’uko kuba aho batanga haba hakubiye mu cyangombwa cy’umutungo w’ubutaka bafite, basabwa kuhasorera kandi hatakiri mu maboko ya bo. Barasaba rero ko ubuyobozi kubahindurira ibyangombwa batunze badasabwe andi mafaranga.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka