Ngo umwaka wa 2015 uzasiga bageze ku byinshi mu iterambere
Ubwo kuri uyu wa 01/01/2015, abatuye Akarere ka Musanze bihizaga umunsi w’ubunani batangarije Kigali Today ko umwaka urangiye neza kuko ibyo bari biyemeje kugeraho bimwe babigezeho ariko ngo urugendo rw’iterambere ruracyakomeza hakaba hari ibindi bifuza kugeraho muri uyu mwaka wa 2015.
Sebakaki Jean de Dieu ni umucuruzi w’imbuto mu Isoko rya Musanze

“Uyu mwaka urangiye nari mfite intego yo kubaka inzu; inzu narayubatse. Muri make intego nari nateganyize muri uyu mwaka wa 2015 nibura nzabe mfite moto ya TVS ifite agaciro ka miliyoni 1.2 n’ibyangombwa byayo yo gutemberaho.”
Munyeshema Pierre w’imyaka 34 ni umumotari atuye mu Murenge wa Musanze

“Nka moto nkoresha si iyanjye ariko mfite gahunda ko nzarangiza uyu mwaka mfite iyanjye bwite. Moto dukoresha ni TVS 125 numva ari yo nzaba mfite.”
Ujeneza Monique afite imyaka 21 akorera umucuruzi mu Mujyi wa Musanze

“Muri uyu mwaka (2014) nifuza gufasha mama kurihirira barumuna banjye ariko bimwe narabirangije (kubahirira) nta kibazo. Uyu mwaka dutangiye ndifuza gutangira gukorana banki ku giti cyanjye ku buryo mu mwaka utaha nzaba nikorera ku giti cyanjye.”
Muhawenimana Julienne w’imyaka 22 ni umucuruzi wa Airtime MTN

“Nteganya gushakisha amafaranga ku buryo nayarundarunda nkazabona nanjye uko nigenza nkategura amasomo nanjye nkasubira ku ishuri (kaminuza).”
Hagumimana Janvier afite imyaka 27 ni umukarani mu Mujyi wa Musanze

“ Uyu mwaka ndashaka kureba uko nakubaka inzu, inzu yo gukodesha iyo kubamo yo ndayifite izaba ifite agaciri k’ibihumbi 800. Ubu banki zarabonetse umuntu azajya abika duke duke akagwira yamara kugwira nkafata inguzanyo yo kongeraho.”
Sindikubwabo Sysvestre, imyaka 14 yiga mu mwaka wa kane muri G.S Muhoza

“Muri uyu mwaka umuhigo nihaye n’uwo kuzaba uwa mbere mu ishuri n’amanota 90%. Nzabigeraho ngerageza kwiga uko nshoboye kose.”
Ntamuturano Hamudu w’imyaka acuruza ibyuma bitandukanye

“uyu mwaka urarangiye wangendekeye neza cyane kuko abana banjye ntibarwaye abana banjye batatu barangije kaminuza. Ubutaha imihigo mfite ndashaka kuzagura inka n’ihene nabwo norore kubera urwo rwuri, abana banjye amata abagereho nibagera mu ishuri abantu babaze aho bakura itoto.”
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
umwaka warangiye neza akndi nundi ukomeze kuba mwiza , ibyo twahize kuzageraho Imana izabidufashemo