Nyagatare: Abasimburanye ku buyobozi barashinjanya imitungo

Abayobozi basimburanye ku buyobozi bwa koperative COTMIN y’abatwara abantu n’ibintu kuri moto mu karere ka Nyagatare ntibavuga rumwe ku madeni angana n’amafaranga miliyoni zirindwi koperative ibereyemo abantu.

Uku kutavuga rumwe kwatangiye mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka ubwo Habyarimana Eliazar Kemusa yatorerwaga kuyobora iyi koperative. Kemusa avuga ko mu ihererekanya bubasha atigeze agaragarizwa ko hari abantu koperative ibereyemo umwenda ubu ugera kuri miliyoni 7.

Habyarimana yatorewe kuyobora koperative COTMIN ariko yimwa ibigaragaza imitungo yayo.
Habyarimana yatorewe kuyobora koperative COTMIN ariko yimwa ibigaragaza imitungo yayo.

Ikindi ngo ni uko uwo yasimbuye atatanze ibitabo byose by’umutungo wa koperative n’abayibereyemo umwenda. By’umwihariko ngo uwo yasimbuye yanze kurekura ishuli ryigisha gutwara ibinyabiziga rya koperative ndetse n’umutungo waryo ngo ntibazi aho uwo ariwo n’aho uherereye kimwe n’icyangombwa cy’ubutaka bw’abanyamuryango busaga hegitari 6.

Uretse aya madeni, amafaranga koperative COTMIN ifite ku makonti yayo ntagera kuri miliyoni. Aya madeni yishyuzwa n’abantu 5 yakomotse ku nguzanyo ya moto 40 bishingiwe muri banki n’uwari umuyobozi wayo yatanzeho inzu ye ingwate.

Mbowa Festo wahoze ari umuyobozi wa koperative COTMIN avuga ko impamvu atigeze atanga urutonde rw’abishyuzwa na koperative ari uko yatinyaga ko aba bantu basonerwa iryo deni nk’uko byagenze mu kwiyamamaza.

Inzu koperative COTMIN ikoreramo.
Inzu koperative COTMIN ikoreramo.

Ngo biyamamaza kuyobora koperative Habyarimana wamutsinze ngo hari abanyamuryango yahamagaye abasonera amadeni bafitiye koperative kugira ngo atorwe. We yifuza ko yakwishyurwa umwenda usaga miliyoni 6 koperative imubereyemo agatandukana nayo amahoro.

Ikindi ngo muri iri shuli Intinganda Driving School afitemo ikinyabiziga cye bityo nacyo agomba kwemererwa kugikuramo cyangwa akakishyurwa.

Ubuyobozi bw'ihuriro ry'amakoperative y'abatwara moto mu karere ngo bugiye kwiyambaza ubugenzuzi bwa RCA.
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakoperative y’abatwara moto mu karere ngo bugiye kwiyambaza ubugenzuzi bwa RCA.

Gihanuka John, umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abatwara abantu n’ibintu kuri moto mu karere ka Nyagatare avuga ko bagerageje guhuza aba bayobozi ariko bikananirana. Ubu ngo ikigiye gukorwa ni ukwiyambaza ubugenzuzi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) uzagaragarwaho amakosa ayahanirwe.

Koperative COTMIN imaze imyaka irenga 5 ishinzwe igizwe n’abanyamuryango 126 harimo abatwara moto 85 n’abandi b’abanyamigabane.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka