Rutsiro: Njyanama yanenze akarere ku madeni kabereyemo ba rwiyemezamirimo
Inama Njyanama y’akarere ka Rutsiro iranenga akarere uburyo gakomeje gushorwa mu manza na ba rwiyemezamirimo kubera amadeni kababereyemo, inama njyanama isaba ko habaho ibiganiro kugirango iki kibazo gikemuke.
Ibi byagarutsweho tariki 30/12/2014 ubwo komisiyo y’ubukungu yagaragazaga ko akarere gafitiye amadeni menshi ba Rwiyemezamirimo aho ndetse na bamwe batangiye kurega akarere bavuga ko kabambuye.
Njyanama yagiriye inama akarere kwishyura abo ba Rwiyemezamirimo vuba na bwangu kugira ngo akarere katagaragaza isura mbi.

Perezida w’inama njyanama Sayinzoga Jean yagize ati “kutishyura ba Rwiyemezamirimo ni uburangare kuko akarere katabakurikirana bityo ngo bamenye abishyuwe ni bande cyangwa ngo bamenye abatarishyurwa tukaba twasanze ko ari ngombwa kuganira ngo bumvikane igihe bazabishyurira aho kujya mu nkiko”.
Perezida wa njyanama kandi yanavuze ko kutishyura ba Rwiyemezamirimo binadindiza iterambere ry’akarere kuko uretse kujyanwa mu nkiko hanadindira ibikorwa by’abo ba rwiyemezamirimo bakoraga.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ngo ibi bibazo byose babiterwa n’utugali tumwe na tumwe dusinyana amasezerano na barwiyemezamirimo mu izina ry’akarere bityo akarere ntikabimenye. Ingamaba zarafashwe ni uko nta muyobozi w’akagali uzongera gusinyana na Rwiyemezamirimo akarere katabizi.

Murenzi Thomas Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro yagize ati “ikibazo turakizi aho wasangaga abayobozi b’utugali tumwe na tumwe twasinyanaga na ba Rwiyemezamirimo kandi akarere tutabizi bityo ugasanga tujyanywe mu manza ariko ubu twarabahagurukiwe kuko ntawe uzongera gusinyana na Rwiyemezamirimo tutabizi”.
N’ubwo hatagaragajwe umwenda muri rusange akarere ka Rutsiro gafitiye ba Rwiyemezamirimo umunyamabanga nshingwabikorwa yavuze ko bagiye kwegera abo babereyemo amadeni ngo bishyurwe.

Inama njyanama kandi yatangaje ko ishyigikiye umushinga w’itegeko rigomba kurengera abakozi bo mu rugo aho ngo nta mukozi wo mu rugo uzongera kujya gukora atujuje imyaka y’ubukure 18 ndetse ko hanateganywa ko abo bakozi bagira amasezerano y’akazi.
Muri iyi nama njyanama hanarahiye umujyanama mushya uhagarariye inama y’igihugu y’abagore muri Rutsiro Uwamahoro Agnes akaba yasabwe kuzana amaraso mashya.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
akarere rero iyo kabereyemo amadeni ba rwiyemezamirimo biba bibi kuko usanga ntawe ushaka kuhakorera, kuko baba bakeka ko bakwamburwa, gusa rutsiro yikubite agashyi kuko ubusanzwe ikora neza