Ngororero: Abaturage 80% bagomba kuba batuye mu midugudu muri 2014-2015

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon avuga ko mu mpera z’umwaka w’imihigo wa 2014-2015, igice kinini cy’abaturage kingana na 80% bagomba kuzaba batuye mu midugudu, kandi ngo ubukangurambaga bwaratangiye.

Uyu muyobozi avuga ko kubera imiterere y’akarere ayobora kagizwe n’imisozi ihanamye gutura mu midugudu bizafasha abaturage mu kwirinda ibiza, ndetse bakanegera ibikorwaremezo nk’amashanyarazi, imihanda, amazi n’ibindi, dore ko hari ibikiri ingorabahizi kubigeza mu baturage nk’amazi akiri makeya.

Avuga kandi ko akarere kazategura imidugudu 73 y’ikitegererezo mu karere kose, ni ukuvuga umudugudu umwe muri buri kagari, aho iyo midugudu izaba yujuje ibisabwa byose maze ikazabera abandi icyitegererezo mu gutura ku midugudu.

Kugeza ubu ngo ahazashyirwa iyo midugudu hamaze gutegurwa ndetse hari n’imwe mu midugudu yubatswe ariko igitegereje kugezwamo ibisabwa byose kugira ngo ibe icyitegererezo koko.

Iyi gahunda yo gutura ku midugudu idindizwa na bamwe mu baturage badashaka kwimuka hamwe n’abafite ubutaka ahateganyijwe imidugudu.

Nk’uko bamwe mu bajyanama bayahagarariye imirenge inyuranye mu nama njyanama y’akarere babitangarije Kigali today, hari abaturage batarabasha gutangira kubaka ahagenewe imidugudu bitewe n’abafite ubutaka muri iyo midugudu babarushya babaka ingurane ziruta cyane ibibanza babasaba.

Icyakora iki kibazo cyasuzumwe n’inama njyanama z’akarere zabaye, ndetse na minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, hakaba ngo hari icyizere ko impande zombi zizumva ibisabwa kuko bijyanye na gahunda za Leta.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka