Heineken yahaye abanyamahirwe babiri amatike yo gutemberera mu mijyi ikomeye ku isi
Abanyamahirwe babiri ari bo Kabongo Patrick na Jean Marie Ange Mukakibibi, nibo begukanye amahirwe yo gutemberera mu mijyi itandukanye ku isi, muri tombola ya Heineken yakozwe na Bralirwa kuri uyu wa mbere tariki 29/12/2014.
Ikinyobwa cya Heineken kibinyujije muri Bralirwa cyateguye kampanye yiswe Heineken Cities Campaign igamije gufasha abakunzi b’iki kinyobwa kumenya imijyi ikomeye ku isi no kubafasha kuyitembereramo.

Thierry Nshuti, ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa bijyanye n’ikinyobwa Heineken, yatangaje ko iki gikorwa bagikoze mu buryo bwo kwitura no gushimira abakunzi b’iki kinyobwa gikunzwe mu mijyi itandukanye ku isi.
Yagize ati “Heineken si ikinyobwa gusa ahubwo ni uburyo bwo gusabana n’abakunzi ba Heineken. Twabateguriye ibitangaza bitandukanye byo kubatembereza mu mijyi ibiri ikomeye ku isi kandi Heineken ikazanabafasha mu bijyanye no kwishimira urwo rugendo kuva bagiye kugeza bagarutse”.

N’ubwo imijyi bazatemberezwamo itaramenyekana kuko yagizwe ibanga, ubuyobozi bushinzwe ibikorwa bya Heinken bwemeza ko urwo rugendo ruzaba ari rumwe mu ngendo nziza umuntu uwo ari we wese yakwishimira.
Banakanguriye Abanyarwanda gukomeza kwitabira iyi tombola, aho ushobora kuyisanga mu tubari twose cyangwa ukanakorera tombola mu rugo ukoresheje ikoranabuhanga. Icyo bisaba ni ukugura ibinyobwa bya Heineken bigeze kuri bibiri byibura.

Iyi tombola ikinwa umuntu yuzuza agapapuro k’ibibazo aba yabajijwe, noneho akohereza imyirondoro ye ayisize ku kabari cyangwa akayohereza akoresheje ikoranabuhanga.
Jean Muhoza, umwe mu batsindiye iyi ndi tombola yo gutemberezwa umujyi wa Kigali, yatangaje ko kuba yaratemberejwe umujyi wa Kigali nabyo ari igikorwa cyamushimishije kuko yamenyeyemo ahandi hantu henshi atari azi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
aya ni amarushanwa ni meza cyane kandi yanatuma buri wese yayitabira bityo nandi makampany arebereho