Inka eshanu zatanzwe n’Abanyarwanda baba hanze zorojwe Abanyabugesera
Inka eshanu zatanzwe n’Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Bufaransa ubwo bari mu nama ya 12 y’umushyikirano zorojwe abaturage bo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera.
Igikorwa cyo gutanga izi nka cyahuriranye no gutangiza icyumweru cya GIRINKA mu ntara y’uburasirazuba, tariki 14/12/2014, aho hatanzwe inka 93, zirimo inka 88 zatanzwe n’umushinga wa PAIRB ukorera mu karere ka Bugesera ndetse n’izo eshanu zatanzwe n’Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Bufaransa.

Dr. Kanyandekwe Christine ashinzwe ubworozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) niwe washyikirije abo baturage izo nka mu izina ry’abo Banyarwanda baba mu Bufaransa, yasabye abaturage bazihawe ko gahunda ya Girinka bayibyaza umusaruro ikabafasha kunoza imirire.
Agira ati “ndabasaba ko mwakwirinda kuzagurisha amata ngo mucure imiryango yanyu, ndetse no kwirinda kuzigurisha nk’uko hari aho byagiye bigaragara. Mugomba kuzifata neza maze mukazoroza n’abandi”.

Abaturage bahawe izi nka batangaje ko zije gucyemura ikibazo cy’imirire mibi kuko mu gihe zabyaye imiryango yabo izajya inywa amata nk’uko bivugwa na Mukamusoni Dativa umwe mubahawe izo nka.
Ati “Iyi nka izamfasha kubona amata maze abana banjye barusheho kumererwa neza batarwaye bwaki ndetse nzaha amata n’abana babaturanyi banjye, ibyo biziyongeraho kubona ifumbire ndetse imfashe kugera ku iterambere”.
Ngo ni yo mpamvu bagiye kuzifata neza ikindi kandi ngo nta n’umuturanyi uzarwaza bwaki bafite inka zikamwa kuko nubwo bazihawe atari izabo gusa ahubwo ari n’iz’abaturanyi bose nk’uko Kanamugire Claver nawe yabitangaje.

Kuva gahunda ya Girinka yatangizwa mu mwaka wa 2006, inka zirenga ibihumbi 200 ni zo zimaze gutangwa, Leta y’u Rwanda ivuga ko ifite intego y’uko mu mwaka wa 2017 hazaba hamaze gutangwa inka ibihumbi 550.
Biteganijwe ko GIRINKA WEEK izatangizwa ku rwego rw’intara y’uburasirazuba tariki 09/01/2015, kuba rero yatangijwe mu karere ka Bugesera, ni mu rwego rwo gukangurira abaturage kunoza imirire bitewe no kuba hari imwe mu mirenge abaturage bagifite imirire mibi nyamara batunze amwe mu matungo yabafasha kurwanya imirire mibi ariko ugasanga babitwara ku masoko gusa ntibibashe kubagirira akamaro.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|