Gisagara: Imihigo y’ingo yatumye batera imbere muri uyu mwaka

Abaturage bo mu murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara, baratangaza ko imihigo y’ingo yatumye bagera kuri byinshi mu iterambere muri uyu mwaka turimo gusoza.

Imihigo y’urugo ni uburyo abagize umuryango biha gahunda y’ibikorwa bagamije kuzageraho mu gihe runaka. Iyi mihigo ngo usanga ifasha abagize umuryango gushyira umuhati mu bikorwa wahigiye gukora bityo iterambere rikihuta.

Pelagie Uwimana umugore w’imyaka 43, akaba ari umupfakazi ufite abana babiri, avuga ko mu mwaka w’imihigo 2013-2014 yahize kuzaba amaze kwigurira inka none yabigezeho.

Avuga ko mbere umwaka washiraga undi ugataha akabona ntacyo agezeho ndetse agahora yumva ari umukene, abitewe no kutagira gahunda agenderaho ariko kuva aho imihigo y’ingo iziye ngo byarahindutse.

Ati “Erega burya byinshi byicwa no kutiha gahunda, nonese ugirango hari aho nakuye amafaranga handi ko ahubwo nihaye gahunda nkajya nzigama duke duke muri sacco nyuma nkaka utundi mu kimina nkongereza kuko nari nzi icyo nshaka kugeraho”.

Umuryango wahize kugura inka none wabigezeho.
Umuryango wahize kugura inka none wabigezeho.

Si we wenyine kandi kuko na Mazimpaka w’imyaka 24 avuga ko yari yarahize kuzigurira igare kuko iryo yakoreshaga ritari irye yakoreraga undi kandi akabigeraho kuko yahoraga ategereza guhigura ibyo yahize.

Ati “Iyo wiyemeje ubona n’imbaraga, ariko kubaho udafite icyerekezo cyangwa ibyo ushaka kugeraho ngo ubishyire mu muhigo wawe birakugora kubigeraho, mbona iyi mihigo yaramfashije rwose”.

Umuryango wa Sinzabakwira Vincent nawo wari wahize kuzagura inka yiyongera ku yo wari ufite, ukavugurura inzu, ndetse ugatanga n’ubwisungane mu kwivuza. Byose byagezweho kandi bizamura iterambere ry’urugo nk’uko Sinzabakwira abivuga.

Ati “Ibyo twahize twabigezeho kandi iterambere ririyongera kuko ubu imyaka imeze neza mu mirima kuko tubona ifumbire ihagije, mu minsi mike naho turaba tubona amata menshi tunagurishe”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndora, Jean Damascène Renzaho, avuga ko iyi gahunda ituma umuturage agira intego yabona umuhigo yari yihaye awesheje bikamutera imbaraga zo guharanira no kugera ku bindi byisumbuyeho.

Ati “Imihigo ni inzira nziza ifasha abaturage bakagera kuri byinshi kandi bagahora bazamuka kugirango barenge aho bari bari”.

Kugira ngo iyi gahunda y’imihigo y’ingo ikurikiranwe muri buri mudugudu hashyirwaho itsinda rishinzwe gukurikirana uko ya mihigo igenda ishyirwa mu bikorwa, bityo bigatuma hatabaho kwirara no kwirengagiza ibyo umuturage yahize.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka