Gisagara: Barasabwa kuba mu makoperative aho bashobora gutererwa inkunga
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara rurahamagarirwa kwibumbira mu makoperative rugakorera hamwe rukaba rwanaterwa inkunga.
Ni mu gihe urubyiruko rwo mu cyaro rukunze kuvuga ko nta mikoro rufite bityo bitoroshye kwihangira umurimo.
Imibare igaragaza ko abatuye Akarere ka Gisagara umubare munini ari urubyiruko kuko bagera kuri 66% by’abatuye aka karere. Nk’uko ubuyobozi bw’aka karere bubivuga urubyiruko nirwo mbaraga, nirwo ruzazamura akarere n’igihugu muri rusange.

Ibi ariko siko bamwe mu rubyiruko rwo muri aka karere babibona kuko bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kwihangira imirimo kandi bakaba bataranabashije kwiga amashuri yabahesha imirimo.
Mugabo Alphonse utuye mu Murenge wa Kansi afite imyaka 22, akaba yaravuye mu ishuri ageze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kubera impamvu z’amikoro make y’umuryango we. Avuga ko yifuza kugira icyo yakora ariko akazitirwa no kutagira igishoro.
Ati “Jye numva rwose nakora nk’ubucuruzi, nkajya ndangura nk’imyaka cyangwa nkajya no gusha ikibanza ahantu mu isoko ariko nyine kubera kutabona amafaranga natangiza, ntibinshobokere”.
Kimwe na Mugabo, hari n’abandi mu Karere ka Gisagara bavuga ko kuba badafite amafaranga ntacyo bakora, ndetse bikanatuma biheza mu makoperative bibwira ko bahejwe kubera ko nta bushobozi bafite.
Ibi rero bigarukwaho n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Gisagara, Noël Rukundo, yibutsa abatekereza gutya ko kutagira imbaraga z’amafaranga bitabujije ko umuntu yaba afite iz’amaboko n’ibitekerezo, bityo bakaba bakenewe mu makoperative aho bahuriza ibitekerezo n’abandi bagashaka icyabazamura.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Léandre Karekezi nawe avuga ko bikwiye ko urubyiruko rwibumbira hamwe rugakorera hamwe rudatatanye, kuko iyo imbaraga zarwo ziri hamwe aribwo rushobora kugira icyo rugeraho gifatika ndetse n’akarere bikakorohera igihe kabaha ubufasha.
Ati “Icyo urubyiruko turusaba ni ukwishyira hamwe mu makoperative, kuko ntibyashoboka gufasha buri muntu ku giti cye, ariko iyo bari hamwe bagahuza ibitekerezo bagashaka icyo bakora, babona amahirwe yo kuba baterwa inkunga nk’andi makoperative”.
Ubuyobozi bw’akarere kandi bushishikariza urubyiruko rwa Gisagara gushaka ibikorwa bitibanda ku buhinzi gusa kuko uyu munsi hariho byinshi umuntu yakora agatera imbere adahagarariye ku mirimo gakondo gusa abana bakora kuko n’ababyeyi babo ariyo bakoraga.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|