Croix Rouge irasabwa gukomeza gukora ibikorwa by’iterambere
Leta y’u Rwanda irasaba Croix Rouge y’u Rwanda gukomeza gukora ibikorwa birambye bifasha abaturage kuva mu bukene bagatera iterambere.
Byatangajwe tariki 23 Ukwakira 2015, mu Karere ka Musanze, ubwo uyu muryango utabara imbabare wagiranaga inama ngarukamwaka n’abafatanyabikorwa bawo.

Muri iyi nama hagaragajwe uburyo mu mwaka wa 2014-2015, uyu muryango wubakiye amazu 222 abatishoboye barimo abahejwe inyuma n’amateka. Ugeza imiyoboro y’amazi meza ku baturage ibihumbi 42, ufasha impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda, unatabara abari bugarijwe n’ibiza.
Wakoze n’ibindi bikorwa bitandukanye bifasha abaturage birimo kubagabira inka n’andi matungo magufi no kubigisha imyuga itandukanye ibakura mu bukene, byose byatwaye amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari imwe n’igice.

Dr. Alvera Mukabaramba, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe imibereho myiza, yashimye Croix Rouge kubera uburyo ifasha Leta gutabara abaturage bababaye.
Ariko yawusabye gukomeza gukora ibikorwa birambye ku buryo umuturage ufashwa, ahabwa ibyibaze bimufasha kuva mu bukene noneho nka nyuma y’imyaka itatu akerekana ko koko hari intambwe amaze gutera nk’uko Leta ibiteganya.

Yagize ati “Twumva aricyo kizadufasha kugira ngo umuntu ave mu cyiciro yari arimo ajye mu kindi. Na Croix Rouge twabibasabye ariko nabyo babifite mu igenamigambi ryabo.”
Perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda, Dr Nzigiye Bernard, avuga ko gukora ibikorwa biramba aribyo bimirije imbere.
Yongeraho avuga ko ahubwo ubuyobozi bw’inzego zibanze bwabafasha, bukajya buba hafi y’abagejejweho ibikorwa kugira ngo bizarambe.

Avuga ko hari aho bagiye bahura n’ibibazo. Atanga urugero rw’abahejwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Gicumbi, bubakiwe inzu zo kubamo, ibikoni n’ubwiherero ariko ngo kuri ubu ibikoni n’ubwiherero barabishenye bashaka inkwi zo gucana.
Agira ati “Ubuyobozi nibudufashe! Ni munshingano zabwo! Noneho ibyongibyo Croix Rouge yashoboye gukora Leta itashoboraga gukora, kuko Leta ibazwa byinshi, dufatanye dushyirmo imbaraga zo gutuma biramba, bigirira akamaro babandi twabyubakiye.”
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|