Abahinga kawa mu Karere ka Kamonyi batangaza ko baheruka kugurirwa ku giciro kibashimishije muri 2011, aho bahawe amafaranga 300Rwf ku kiro cy’igitumbwe. Imyaka yakurikiyeho igiciro cyaramanutse kigera ku 200Rwf, 150Rwf ndetse no ku 120Rwf ku kiro.

Mugemanyi Joseph, uhagarariye abahinzi ba Kawa mu Kagari ka Kivumu, Umurenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi avuga ko mu isizeni (saison) y’umwaka wa 2015 cyaguze hagati ya 160Rwf na 200Rwf.
Ngo mu gihe mbere kawa nk’igihingwa ngandurabukungu bayibonagamo amafranga menshi, ibyo biciro bisigaye bibaca intege.
Agira ati “Ibyo tubibonamo igihombo kubera ko imirimo ikorerwa kawa ari myinshi. Twifuza ko icyo giciro cyakwiyongera byibuze ntikijye munsi ya 250Rwf ku kiro”.
Habiyaremye Narcisse, umuhinzi wa kawa mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Musambira, ahamya ko kuva yatangira guhinga kawa mu mwaka wa 2000 yamuteje imbere mu bukungu. Ariko kuri ubu ngo abona nta nyungu irimo cyane kuko bagereranyije n’imirimo bayikoraho basigaye bagurirwa ku mafaranga make.
Gatarayiha Celestin, Umuyobozi w’Ishami rya Kawa mu Ligo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku Buhinzi byoherezwa mu Mahanga NAEB, atangaza ko ihindagurika ry’igiciro cya kawa nta ruhare igihugu cy’u Rwanda kirigiramo. Ngo ahubwo kigenwa hakurikijwe uko isoko mpuzamahanga rihagaze.
Ati “Ubundi igiciro cya kawa gishyirwaho n’isoko mpuzamahanga kandi usanga nta ruhare runini tubigiramo. Ahubwo iyo dushyiraho igiciro fatizo tureba imirimo umuhinzi yakoreye kawa tukirinda kumugwisha mu gihombo”.
Arakangurira abahinzi kwita kuri kawa zabo kugira ngo zitange umusaruro mwinshi, kugira ngo n’iyo igiciro cyamanutse bajye bacungira ku bwinshi n’ubwiza bw’umusaruro.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|