Ruhango: Gukingira ubuganga byatumye nta nka yongera kwicwa n’ubwo burwayi

Ishami rishinzwe ubworozi mu Karere ka Ruhango riratangaza ko gukingira inka indwara y’ubuganga bwo mu kibaya cya Lift Valley byatumye nta nka yongera kuramburura cyangwa kwicwa n’ubwo burwayi.

Gukingira inka ubuganga bwa Lift Valley byatumye mu myaka ibiri ishize mu Karere ka Ruhango nta nka yongera kuramburura cyangwa gupfa
Gukingira inka ubuganga bwa Lift Valley byatumye mu myaka ibiri ishize mu Karere ka Ruhango nta nka yongera kuramburura cyangwa gupfa

Ubuganga bwo mu kibaya cya Lift Valley (Lift Valley Fever) ni indwara iterwa n’umubu ukunze kugaragara hafi y’imigenzi n’ibishanga byigaragaza mu Karere k’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), inka yarwaye ikaba igira umuriro ikanava amaraso ahari akanya hose, ku mubiri wayo, ku nka zihaka zikaramburura izindi zigapfa.

Indwara y’ubuganga bwa Lift Valley yagaragaye bwa mbere muri Kenya mu mwaka wa 2018 igera no mu Rwanda. Inka 78 mu Karere ka Ruhango zarwaye zararamburuye izindi eshatu zirapfa eshanu ziravurwa zirakira.

Kuva icyo gihe habayeho ibikorwa byo gukingira ku buryo mu myaka ibiri ishize nta nka yongeye kugira ibibazo, gahunda ikaba ikomeje kugira ngo hirindwe ko hari indi nka yakwandura.

Muri uyu mwaka inka zisaga ibihumbi 12 mu Karere ka Ruhango zamaze gukingirwa ariko aborozi bakaba basabwa kwitwararika ngo batazongera kurwaza Lift Valley fever kuko iyo ndwara ifata n’abantu kandi ikaba yabica.

Inka ibihumbi 12 ni zo zakingiwe muri uyu mwaka mu Karere ka Ruhango
Inka ibihumbi 12 ni zo zakingiwe muri uyu mwaka mu Karere ka Ruhango

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubworozi mu Karere ka Ruhango Rugwizangoga Dieudonné avuga ko ubundi indwara ya Lift Valley Fever iterwa n’umubu uruma inka ukayitera mikorobe zororokera mu mubiri wayo ku buryo nyuma y’iminsi 15 inka itangira kugaragaza bya bimenyetso byo guhinda umuriro, no kuva amaraso umubiri wose, izihaka zikaramburura.

Rugwizangoga avuga ko inka yarwaye ishobora kuvurwa igakira nyuma yo kuyitera Vitamini K ariko ibyiza ari ukurinda ko inka yakwandura kuko byanayiviramo gupfa.

Avuga ko ubundi buryo bwo kurinda inka kwandura ari ugukoresha uburyo bwo gufuhera cyangwa kuhagira inka n’umuti wica uburondwe kuko uwo muti wica n’umubu utera indwara ya Lift Valley Fever.

Agira ati “Umuti wica uburondwe wica n’umubu. Inama tugira aborozi ni ugufuhera cyangwa kuhagira n’umuti amatungo kuko uriya muti wica uburondwe wica n’umubu. Ikindi ni ukugaburira amatungo yabo neza kuko iyo inka yariye neza ubudahangarwa bwayo buriyongera ikabasha guhangana n’uburwayi”.

Rugwizangoga avuga ko gukingira inka byatumye mu myaka ibiri ishize ntayongera kwicwa cyangwa kuramburura kubera Lift Valley Fever akaba asaba aborozi kugenzura inka zabo kugira ngo iyagaragaza ibimenyetso ivurwe hakiri kare.

Agira ati, “Igihe umworozi abona ibimenyetso bidasanzwe ku nka agomba kwihutira kutumenyesha tukamufasha kuko iriya ndwara ifata n’abantu kandi irica, ariko iyo itungo turikurikiranye rishobora gukira. Ni ngombwa kwirinda ko uburwayi busakara kugira ngo hatabaho ibyago byinshi byo gupfa cyangwa kugerwaho na za ngaruka zo kuramburura.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyashyize urukingo rwa Lift Valley Fever ku rutonde rw’inkingo zihabwa amatungo mu Rwanda ubu ikaba ikingirwa ku nka by’umwihariko mu nzuri zegereye Akanyaru n’ibibaya by’Akagera.
Inyana zivuka kugeza ku mezi atandatu zo ngo ziba zigifite ubudahangarwa ku buryo zitandura iyo ndwara, naho inka zaramburuye zikaba zihita zigira ubudahangarwa na zo ntizipfe ariko hakabaho igihombo cy’inyana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka