Leta yatangiye ibiganiro byo kubaka uruganda rukora amata y’ifu

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana, avuga ko Leta y’u Rwanda yatangiye ibiganiro n’uruganda Inyange kugira ngo i Nyagatare hubakwe uruganda rukora amata y’ifu, bityo akaba asaba aborozi kongera umukamo.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi arasaba aborozi b'i Nyagatare kuzamura umukamo kuko hari ibiganiro bigamije kubaka uruganda rw'amata y'ifu
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi arasaba aborozi b’i Nyagatare kuzamura umukamo kuko hari ibiganiro bigamije kubaka uruganda rw’amata y’ifu

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020 mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Nyagatare, ahagarajwe imihigo aka Karere kagomba kuzakora ndetse kanayisinyana n’Imirenge.

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere dukorerwamo ubworozi cyane ku buryo ubu uruganda Inyange rwakira litiro zisaga ibihumbi 80 ku munsi. Imibare itangwa n’ihuriro ry’aborozi igaragaza ko mu mwaka wa 2019 habonetse litiro miliyoni hafi 16.

Nyamara aho uyu mwaka ugeze ubu hamaze kuboneka amata arenga litiro miliyoni 20. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana avuga ko Leta y’u Rwanda yatangiye ibiganiro n’uruganda Inyange rusanzwe rutunganya ibikomoka ku mata ku buryo mu Karere ka Nyagatare hakubakwa uruganda rukora amata y’ifu.

Minisitiri Mukeshimana yasabye aborozi korora inka za kijyambere kugira ngo bazabashe guhaza urwo ruganda.

Yagize ati “Hari ibiganiro bihari hagati ya Leta y’u Rwanda n’uruganda Inyange byo kubaka uruganda rukora amata y’ifu, birasaba ko mukora cyane mukongera umukamo kugira uruganda rutazabura amata.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare Gashumba Gahiga avuga ko nta mpungenge zikwiye kubaho zo kubura uwo mukamo kuko buri mwaka umukamo ugenda wiyongera.

Avuga ko aborozi benshi batangiye gutera ubwatsi bw’amatungo ku buryo n’impeshyi itakigira ingaruka ku mukamo.

Avuga ko uyu mwaka biteguye kubona litiro miliyoni 24 hatabariwemo amata aca ku ruhande akagurishwa mu maresitora.

Avuga ko uruganda niruza bazaruhaza kuko igikomeye ari ukubona isoko.

Agira ati “Amata azaboneka abantu bateye ubwatsi kandi buri mwaka umukamo uriyongera, mu myaka itatu ishize twari ku litiro miliyoni 10 ubu uyu mwaka turatenganya litiro miliyoni 24, hatabariwemo aca ku ruhande. Isoko ribonetse amata ntiyabura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko uruganda rutunganya amata y’ifu ruzafasha aborozi ariko by’umwihariko abaturage babone akazi ndetse biteze imbere umujyi wa Nyagatare.

Ati “Ni igisubizo mu buryo bwinshi aborozi bazabona isoko ry’umukamo wabo, abaturage bazabona akazi ariko by’umwihariko n’umujyi wacu uzatera imbere.”

Muri iyi nama mpuzabikorwa kandi abaturage bakanguriwe kwitabira ikigega Ejo Heza nk’uburyo bwo guteganyiriza izabukuru, basabwa kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko bikurura ibyaha, intonganya mu miryango n’ibindi.

Muri iyi nama kandi Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yagaragaje ko umwanya wa 13 babonye mu mihigo y’umwaka ushize ahanini byatewe n’ibikorwa bateganyaga gukora ntibyagerwaho kubera ingaruka za COVID-19 ariko yizeza ko ubu ari byo byahereweho ndetse bikaba biri ku rwego rwiza.

Abayobozi b’imirenge basinyanye imihigo n’umuyobozi w’Akarere kuzashyira mu bikorwa imihigo 107 umuyobozi w’Akarere yasinyanye na Perezida wa Repubulika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

njye uwanyihera akazi muri urwo ruganda

me yanditse ku itariki ya: 15-12-2020  →  Musubize

Nibyo koko umukamo urahari aborozi ba Nyagatare bafite ubushobozi bwo kugemura Litiro zirenga ibihumbi 100 ku munsi mu gihe cy’imvura litiro ibihumbi 80 ku munsi ni igihe atangiye kugabanuka twerekeza Mu Cyanda(igihe cy’izuba) aya akaba ari amata akusanywa igitondo gusa habonetse isoko nayikigoroba agakusanywa birashoboka cyane kugeza kuri litiro bihumbi 500 nkuko Nyakubahwa Ministiri w’ubuhinzi yabitumenyesheje. Nka Manager w’ihuriro ry’aborozi muri Nyagatare (Nyagatare Dairy Farmers Union) iki ndagihamye hagendeye ku mibare dufite y’amata yakirwa buri munsi harimo agurishirizwa ku makusanyirizo, agemurwa mu ruganda ndetse ni agurishwa ahacururizwa amata mu karere (Milk Zones)

NIYONZIMA Yvan Bienvenu yanditse ku itariki ya: 28-11-2020  →  Musubize

Nibyo koko umukamo urahari aborozi ba Nyagatare bafite ubushobozi bwo kugemura Litiro zirenga ibihumbi 100 ku munsi mu gihe cy’imvura litiro ibihumbi 80 ku munsi ni igihe atangiye kugabanuka twerekeza Mu Cyanda(igihe cy’izuba) aya akaba ari amata akusanywa igitondo gusa habonetse isoko nayikigoroba agakusanywa birashoboka cyane kugeza kuri litiro bihumbi 500 nkuko Nyakubahwa Ministiri w’ubuhinzi yabitumenyesheje. Nka Manager w’ihuriro ry’aborozi muri Nyagatare (Nyagatare Dairy Farmers Union) iki ndagihamye hagendeye ku mibare dufite y’amata yakirwa buri munsi harimo agurishirizwa ku makusanyirizo, agemurwa mu ruganda ndetse ni agurishwa ahacururizwa amata mu karere (Milk Zones)

NIYONZIMA Yvan Bienvenu yanditse ku itariki ya: 28-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka