LONI iraburira ibihugu bya EAC ko bishobora kwibasirwa n’ikindi gitero gikomeye cy’inzige

Umuryango w’Abibumbye (LONI), uraburira ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), ko bishobora kongera kwibasirwa n’igitero gikomeye cy’inzige.

Aka karere ka EAC kaherukaga kwibasirwa n'inzige mu ntangiriro z'uyu mwaka
Aka karere ka EAC kaherukaga kwibasirwa n’inzige mu ntangiriro z’uyu mwaka

Ibihugu biburirwa cyane n’ibyo mu ihembe rya Afurika, aho izi nzige ngo ziri kugendana n’umuyaga udasanzwe wahawe izina rya ‘Gat’,i kuri ubu wageze muri Somalia, iki gihugu n’ubundi cyikaba cyari cyitararangiza guhangana n’inzige zahageze mu ntangiriro z’uyu mwaka zateje amapfa n’inzara mu baturage.

Hari impungenge ko mu gihe haza ikindi gitero cy’inzige byatuma ibintu birushaho kumera nabi, kuko aho zigeze mu myaka y’abaturage hahinduka nk’ubutayu bakamera nk’abatarigeze bahinga.

Muri iyi nkubi y’umuyaga wa Gati, ngo inzige ziri kuwororokeramo cyane ku buryo budasanzwe.

Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi (FAO) ryatangaje ko inzige zadutse zishobora kwibasira amajyepfo ya Somaliya na Etiyopiya, zikazagera mu majyaruguru ya Kenya na Uganda, ngo zizatangira kwigaba guhera mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi k’Ukuboza.

Umuryango w’Abibumbye waburiye ko igipimo cy’inzige cyiri hejuru kuri iyi nshuro, mu byo wise igikorwa cyazo cyo “kwimuka”, ngo gishobora kuba kinini kurusha igitero cy’inzige zateye aka karere mu gihe gishize.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, amamiliyaridi y’inzige yangije ibihingwa mu karere kose k’uburasirazuba bwa Afurika, Loni itanga impuruza n’umuburo ko igitero cya kabiri cy’izi nzige cyizaba gifite ubukana bwo kona no kwangiza imyaka kurushaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka