Nyagatare: Aborozi bahitamo kubangurira aho guteza intanga

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana, arasaba abayobozi mu Karere ka Nyagatare kurushaho kwegera aborozi, kugira ngo bahindure imyumvire bateze inka intanga aho kubangurira ku bimasa gusa.

Aborozi barasabwa guteza intanga aho kubangurira ku mfizi
Aborozi barasabwa guteza intanga aho kubangurira ku mfizi

Umwaka wa 2019 Akarere ka Nyagatare kabarurwagamo inka ibihumbi 108,602, muri zo ibihumbi 65 zikaba ari zo za kijyambere.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana, avuga ko impamvu Nyagatare hakigaragara inka za gakondo ari uko aborozi batitabira guteza intanga ahubwo bakoresha uburyo bwo kubangurira ku mpfizi.

Asaba abayobozi kurushaho kwegera aborozi babereka ibyiza byo guteza intanga.

Ati “Tuvugishije ukuri abaturage ba Nyagatare ntimurabumvisha ko bagomba gutera intanga, umuco ni uwo kubangurira. Bivuze ko abaturage bacu ntibarasobanurirwa neza itandukaniro riri hagati yo guteza intanga no kubangurira”.

Akomeza agira ati “Gitifu b’imirenge mureke abatekinisiye bakore akazi kabo, mu midugudu no mu masibo mubiganireho imico igende itera imbere. Ntabwo dushobora gutera imbere mu gihe abaturage bacu baba badasobanukiwe neza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, avuga ko intanga ziterwa ahubwo bitari ku rwego rwiza. Avuga ko ubusanzwe kuri buri kusanyirizo ry’amata haboneka umuganga w’amatungo kandi uzi gutera intanga.

Icyakora ngo aba bagomba kuzahurizwa hamwe kugira ngo aborozi bamenye aho babasanga. Ku rundi ruhande ariko ngo abaganga b’amatungo baracyari bake.

Agira ati “Igituma abantu batitabira gutera intanga ni uko wasangaga dufite abaganga bakeya aho umuntu arindisha inka ye bakamugeraho gutera intanga yarindutse. Ubu ariko biragenda bikemuka, yego urwego turiho ntabwo ari rwo twakabaye turiho, intanga ziraterwa ariko haracyari umwanya wo gukora byinshi bigashoboka”.

Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare Gashumba Gahiga, avuga ko impamvu batitabira guteza intanga kurusha kubangurira ku bimasa, biterwa n’uko aborozi benshi batari bagera ku rwego rw’uko inka zabo ziguma mu nzuri.

Avuga ko umworozi adashobora kurindisha inka mu gihe azi neza ko inka ze ziri buhure n’izindi ku iriba kuko benshi badafite amazi mu nzuri.

Ati “Si ukubyanga gusa haracyarimo ibibazo byinshi, inka ziracyahurira ku mariba. Urumva ntiwarindisha inka kandi iri buhure n’ikimasa cy’umuturanyi. Gusa bizagenda bihinduka uko aborozi babasha kubona amazi mu nzuri”.

Uyu mwaka wa 2020 ariko nanone hishimirwa ko umukamo utigeze uhungabana nk’uko byagendaga mbere mu gihe cy’impeshyi.

Kuri ubu ku makusanyirizo y’amata 15 ahari mu Karere ka Nyagatare, haboneka litiro zirenga ibihumbi 100 ku munsi hatabariwemo aca ku ruhande akagurishwa mu maresitora.

Nyamara ariko ngo aborozi baramutse bavuguruye ubworozi bakoresheje intanga, ngo uyu mukamo uboneka ku munsi wakwikuba inshuro zirenga eshanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka