Abongerera agaciro ibikomoka ku ngurube n’inkoko bagiye gufashwa kwagurira isoko mu mahanga

Abongerera agaciro ibikomoka ku nkoko n’ibikomoka ku ngurube bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko bafite icyizere cyo gukora ibicuruzwa byinshi kandi byiza bakohereza mu gihugu cya DR Congo n’ahandi igihe batsinda amarushanwa y’Ikigo gishinzwe ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA).

Ibi barabivuga mu gihe NIRDA iherutse gutangiza gahunda y’ipiganwa ya Open Calls aho inganda n’abikorera basabwa gutanga imishinga isaba ubufasha bwo kugura imashini zigezweho zibafasha kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza.

Abazatsinda aya marushanwa bitezweho gufasha guhanga imirimo mishya bakagira uruhare muri gahunda ya Leta yo guhanga imirimo 214,000 buri mwaka.

NIRDA iherutse guhugura abikorera bongerera agaciro ibikomoka ku nkoko, ibikomoka ku ngurube, abakora ibiryo by’amatungo n’abongerera agaciro amabuye avamo ibikoresho by’ubwubatsi bo mu Ntara y’Uburengerazuba mu buryo bwo kubafasha.

Ni amahugurwa afasha abayitabira gusaba ubu bufasha binyuze ku rubuga rwa NIRDA.

Abafite imishinga y’inkoko n’ingurube bashaka gusaba ubufasha banyura ku rubuga www.nirda.gov.rw cyangwa http://opencalls.nirda.gov.rw/ aho usaba agomba kuba yariyandikishije muri RDB cyangwa muri RCA cyangwa akaba yiteguye kwiyandikisha.

Ku bufatanye na Banki y’Igihugu itsura Amajyambere (BRD), abatsinda muri iri piganwa bafashwa kubona imashini zigezweho ku nguzanyo yishyurwa nta nyungu nta n’ingwate isabwe ngo bayihabwe.

Hakuzimana Boniface, umuyobozi wa Kampani ibaga ingurube ikazigurisha mu Rwanda no muri DR Congo avuga ko iyi gahunda ya Open Calls ari nziza kandi izafasha inganda kubona imashini zigezweho.

Avuga ko ku giti cye yatangiye gusaba ubu bufasha kandi yizeye ko aramutse atsinze yakongera ubwiza n’ubwinshi bw’ibyo akora.

Ati “ Nk’ubu mfite imashini ntoya ibaga inyama, nkeneye kubona imashini nini zibaga, nkeneye icyumba gikonjesha inyama kugira ngo zitangirika cyangwa ngo zite agaciro ndetse n’uburyo bunoze bwo gutwara inyama nzigeza ku isoko.”

Akomeza avuga ko inyama z’ingurube zifite isoko rinini mu Karere ka Rubavu kuko gafite ibagiro rimwe ndetse inyinshi zikoherezwa mu gihugu gituranyi cya DR Congo.

Ati “ Iyi gahunda rero ni nziza cyane kuko NIRDA ishaka kudufasha kubona izi mashini kandi ku nguzanyo idasaba inyungu ndetse bakayiduha nta ngwate. Ibi bizadufasha kongera ingano n’ubwiza bw’ibyo dukora natwe tugahaza isoko dufite haba hano mu Karere no mu gihugu cy’abaturanyi.”

Mukarurangwa Languide, umworozi w’ingurube mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu avuga ko yorora ingurube za kijyambere ariko afite inzozi zo kugira ibagiro rigezweho ndetse n’uruganda ruto rutunganya ibikomoka ku nyama.

Ati “Dufite isoko rinini ku buryo numva korora gusa bidahagije, nari mfite inzozi zo gukora uruganda ariko amikoro akaba macye, akenshi dutinya inguzanyo za banki kuko ziba zifite inyungu yo hejuru ndetse zigasaba n’ingwate, kubona inguzanyo idasaba inyungu n’ingwate ni inkuru nziza kuri njye.”

Abasaba ubufasha bagomba kubikora bikarangirana n’uku kwezi k’Ugushyingo nk’uko NIRDA ibitangaza.

Mbonyinshuti Jean d’Amour, umukozi wa NIRDA ushinzwe kumenyekanisha amakuru, avuga ko ari umwanya mwiza ku bantu bafite imishinga muri ibi byiciro ariko bagorwa no kubona ingwate bajyana muri banki kandi ko utsinze aya marushanwa ahabwa ibikoresho akishyura amafaranga y’ibikoresho adasabwe inyungu.

Mbonyinshuti avuga ko mbere yo gufasha icyiciro babanza gukora ubushakatsi bitaye ku mbogamizi n’icyuho kiri mu nganda, iyi gahunda ya Open Calls ikaba iza ije gusubiza ibyo bibazo.

Ati "Ni gahunda y’amarushanwa, dufata inganda ziri mu ruhererekane nyongeragaciro (Value chain) runaka tukareba abafite imishinga ya mbere kandi izateza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) no guhanga imirimo mishya.”

Kuva muri 2018 iyi gahunda itangiye, hamaze gufashwa inganda zikora imyenda n’izenga inzoga z’ibitoki zamaze kubona imashini zigezweho.

Inganda zikora ibikomoka ku mboga n’imbuto, izikora ibikomoka ku biti ndetse n’izikora ibikomoka ku nka na zo gahunda yo kuzifasha iri ku musozo bakaba bazahabwa imashini mu gihe cya vuba.

Mbonyinshuti avuga ko iyi gahunda itanga umusaruro kuko mu nganda zahawe imashini zidoda imyenda yagize uruhare mu gutuma haboneka udupfukamunwa duhagije Abanyarwanda bakoresha mu guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka