AFLATOXIN iteye impungenge mu buzima bw’abantu irimo gushakirwa igisubizo

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) gikomeje gushakisha uburyo hakumirwa ikinyabutabire giterwa n’uruhumbu rw’ubumara bufata ibihingwa cyitwa AFLATOXIN kibangamira ubuzima bw’abantu aho hari kugeragezwa urukingo rwiswe AFLASAFE.

Urwo ruhumbu rw’ubumara rwagaragaye cyane cyane mu bigori, imyumbati n’ubunyobwa aho biteye impungenge ku buzima bw’abaturage, kuko ubwo bumara iyo bwageze mu butaka bwangiza ubuzima bw’abantu bariye ku musaruro wavuye mu butaka bwanduye.

Ikigo RAB cyahuguye abashinzwe ubuhinzi mu turere n’imirenge yo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Burera, Kayonza, Nyanza na Bugesera bagera ku 100, basobanurirwa uburyo bushya bugiye kwifashishwa mu kurwanya icyo kinyabutabire cy’ubumara cya AFLATOXIN.

Niyonshima Alexandre
Niyonshima Alexandre

Niyonshima Alexandre, Umukozi wa RAB ushinzwe ibikorwa byo kurwanya AFLATOXIN mu Rwanda yasobanuye ububi bw’icyo kinyabutabire gikomeje kugira ingaruka zikomeye ku buzima.

Ati “AFLATOXIN ni ikinyabutabire giterwa n’uruhumbu rw’ubumara bwangiza ubuzima bw’abantu bariye ku musaruro wasaruwe mu murima wafashwe n’icyo kinyabutabire”.

Arongera ati “Umuntu uriye kuri wa musaruro, uretse no ku muntu itungo ririye ku biribwa byafashwe n’iyo AFLATOXIN na ryo rirafatwa”.
Ububi bw’icyo kinyabutabire ngo ni uko cyanduza mu buryo bw’uruhererekane, urugero inkoko yariye ibiribwa byanduye, ingaruka zigera no ku muntu wariye igi cyangwa inyama z’iyo nkoko.

Niyonshima yagarutse ku ngaruka ziterwa na AFLATOXIN ati “Nko ku muntu usanga izi ndwara tubona za kanseri y’umwijima, ukugwingira kw’abana, byose biva ku ngaruka za AFLATOXIN ndetse bikagabanya n’ubwirinzi bw’umubiri, twagiye twumva hirya no hino mu bihugu duturanye aho AFLATOXIN ikomeje kwica abantu bagiye barya ku musaruro wafashwe n’icyo kinyabutabire, nibwo natwe twagize impungenge ko AFLATOXIN yaba itwara ubuzima bwa benshi mu Rwanda ntibimenyekane.”

Avuga ko mu mwaka wa 2012 RAB yakoze ubushakashatsi ijya mu turere tunyuranye mu Rwanda, aho bagiye bapima ibigori n’imyumbati basangamo urwo ruhumbu rurimo ubumara bw’icyo kinyabutabire, hafatwa ingamba zo kwirinda mu buryo bwa gakondo aho barushijeho gukangurira abaturage gufata neza umusaruro mu buryo bwo kuwusarura neza no kuwumisha.

AFLATOXIN yibasira n'ibiribwa byarengeje igihe
AFLATOXIN yibasira n’ibiribwa byarengeje igihe

Mu mwaka wa 2019 hakozwe ubundi bushakashatsi, basanga na none icyo kinyabutabire cyugarije umusaruro, nibwo ngo hafashwe ingamba ku nkunga y’umushinga AGRA n’ibindi bigo binyuranye bifite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano hafatwa umwanzuro wo gukumirira icyo kinyabutabire mu butaka ahavumbuwe urukingo rwitwa AflasafeRW igizwe n’uruhumbu rwiza rurwanya uruhumbu ruterwa na AFLATOXIN.

Nyirahanganyamunsi Geraldine
Nyirahanganyamunsi Geraldine

Nyirahanganyamunsi Geraldine,umukozi wa RAB ushinzwe agashami ko kubungabunga no gufata neza umusaruro, yavuze ko ubwo bumara bwavumbuwe bwa AflasafeRW buje ari nk’igisubizo mu kwirinda AFLATOXIN.

Ati “Tumaze kubona ko uruhumbu ruterwa na AFLATOXIN rukomeje wangiza imyaka bikagira ingaruka ku buzima bw’abaturage, twagerageje uruhumbu rwa AFLASAFE aho rwakorewe mu masaka atamera aterwa mu mirima mu gihe ururabo rumaze kugaragara, tubona ko uruhumbu rwa AFLASAFE rugenda rwica urwa AFLATOXIN, uruhumbu rwiza twavuga ko ari nk’urukingo aho umwana iyo avutse abanza gukingirwa kugira ngo indwara izaza izasange urukingo rwarageze mu mubiri”.

Uwo muti wa AFLASAFE ugizwe n’uruhumbu rwaturutse mu Rwanda rwomekwa ku ntete z’amasaka adashobora kumera akaba yifashishwa mu gutunga urwo ruhumbu ndetse no kurukwirakwiza mu mirima.

Ni uruhumbu rw’ibara ry’icyatsi rwororoka hagati y’iminsi 5 na 15, aho ayo masaka amishwa mu mirima mu gihe cy’ubuhehere mu kurwanya rwa ruhumbu rufite ubumara.

Abitabiriye ayo mahugurwa barasanga uburyo bushya bwa AFLASAFE buje kuba igisubizo ku bahinzi.

Abashinzwe ubuhinzi n'ubworozi mu turere no mu mirenge inyuranye hirya no hino mu gihugu bahuguwe ku bijyanye no kurwanya AFLATOXIN
Abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu turere no mu mirenge inyuranye hirya no hino mu gihugu bahuguwe ku bijyanye no kurwanya AFLATOXIN

Kanani ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza ati “Aya mahugurwa ni ubwa mbere tuyakoze, ni ingenzi kuko umusaruro inganda zajyaga zanga kubera kutuzuza ubuziranenge wari mwinshi abaturage bagahomba, uburyo twari tuzi ni ubwa gakondo aho twakanguriraga abaturage kwanika neza umusaruro ariko kuba haje n’urukingo rwo mu butaka bigiye gufasha abaturage, twungutse ubumenyi burebana n’ubuzima bwacu, hari abantu benshi bajyaga bapfa bigafatwa nk’uburwayi busanzwe kandi bishwe n’ubwo bumara”.

Uwo muyobozi avuga ko mu murenge abereye umujyanama w’ubuhinzi bajyaga bahomba toni zitari munsi y’ebyiri muri toni 100 basaruye kubera ubwo bumara bw’ikinyabutabire AFLATOXIN.

AFLATOXIN ifata n'ubunyobwa
AFLATOXIN ifata n’ubunyobwa

Mugenzi we witwa Nyirangendahimana Solange wo mu Murenge wa Busasamana yagize ati “Ni byiza ko twateguriwe aya mahugurwa kugira ngo twige tekinoloji nshya yo kurwanya ubwo bumara bwa AFLATOXIN bukomeje kwangiza ubuzima bw’abaturage, natwe twiteguye kujya kwigisha abahinzi, hari ibyo twari tuzi ariko ubumenyi buriyongereye, nari nzi ko uruhumbu rwica bitinze ariko batweretse ko hari n’ubwo ruhita rwica byihuse”.

RAB irasaba abaturage kwirinda kurya cyangwa kugaburira amatungo ibiribwa byanzwe n’inganda no kwirinda kurya ibyarengeje igihe n’ibyafashwe nabi, birimo imigati, imyumbati, ibinyampeke birimo ubunyobya, ibigori, imyumbati, amashaza, soya n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka