Sobanukirwa zimwe mu ndwara n’ibyonnyi bikunze kwibasira ikawa

Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu bihingwa mu Rwanda, ariko iyo itarinzwe indwara n’ibyonnyi bikunze kuyibasira ntitanga umusaruro mwiza.

Indwara n'ibyonnyi bya kawa bitubya umusaruro
Indwara n’ibyonnyi bya kawa bitubya umusaruro

Ibyonnyi ni ibinyabuzima byangiza ikawa, ahanini bigizwe n’udusimba dutandukanye tugaragara, amatungo ndetse na bimwe mu byatsi nk’urwiri, inteja n’ibindi mu gihe indwara ahanini ziterwa n’utunyabuzima tutabasha kuboneshwa amaso nk’uduhumyo (champignons) cyangwa virusi, umuhinzi akabona ibimenyetso.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB), ushinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi muri kawa, Mukeshimana Rose, agaruka kuri zimwe mu ndwara zikunze kugaragara mu bipimo bya kawa mu Rwanda zikayangiza.

Agira ati “Iya mbere ni iyitwa Umugese, iterwa n’uduhumyo twitwa ‘Hemileia Vastatrix’ ikarangwa n’utudomo tw’ifu y’umuhondo tugaragara munsi ku kibabi cy’ikawa. Iyo ndwara ikunze kugaragara mu gihe cy’ubushyuhe, iyo itavuwe ituma n’amababi ya kawa ahunguka bityo ntiyongere kubona ibiyitunga ari byo biba intandaro yo gutuba k’umusaruro”.

Ati “Indi ndwara ni Akaribata, ikaba iterwa n’udukoko duto cyane twitwa ‘Colletotricum Coffeanum’, ikagaragara cyane cyane mu bihe by’imvura igafata amababi, indabo n’ibitumbwe. Iyo igeze ku bitumbwe bizana amabara y’umukara, bikabora bihombana”.

Arongera ati “Indi ndwara ni iyitwa Gikongoro cyangwa ‘Die Back’ mu ndimi z’amahanga, ni indwara y’umukeno kuko idaterwa n’udukoko runaka. Iterwa n’uko ikawa ihinze ku butaka bubi, itarafumbiwe ntinakatwe. Igaragazwa n’uko ibitumbwe bihisha imburagihe, amashami akuma ahereye ku mitwe”.

Uko izo ndwara zivurwa

Kuvura indwara y’umugese ni ugutera umuti wa ‘Oxychlorure de cuivre’ uboneka ku isoko, umuntu agashyira garama 70 muri litiro 20 z’amazi, uwo muti ugaterwa ku biti 25 kandi bagatera rimwe buri kwezi. Ushobora no gutera umuti wa Cabrio, mililitiro 6 zivangwa muri litiro 15 z’amazi, ugaterwa ku biti 40.

Kurwanya indwara y’akaribata ni ugutera umuti wa Oxychlirure de cuivre inshuro zirindwi kugeza ku nshuro 14, bitewe n’ubwinshi bw’imvura. Haterwa garama 140 zivanzwe na litiro 20 z’amazi, ugaterwa ku biti hafi 25, utera akirenza iminsi 15 kandi atangira gutera hashize ukwezi kumwe ikawa zirabije.

Kurwanya indwara ya gikongoro cyangwa Die Back, indwara ikunze kuvugwa ko ari iy’umukeno, ni ugutera kawa ku butaka bwiza kandi ikawa zigasukurwa neza. Hari kandi kuzifumbira cyane buri gihe, kuzisasira buri gihe ndetse no kuzikata neza kandi ku gihe.

Icyakora imiti ngo si yo buri gihe umuntu yagombye guhita atekereza iyo havuzwe indwara, nk’uko Mukeshimana abisobanura.

Ati “Iyo tuvuze indwara n’ibyonnyi ntabwo twagombwe guhita dutekereza cyane imiti, kuko hari ibindi bintu byakoreshwa, imiti tukazayikoresha ari igihe bibaye ngombwa gusa. Ni ukuvuga ngo niba ikawa yanjye nayizasiye neza, nayifumbiye nkanayikata neza, mba nyongera ubudahangarwa kugira ngo ibashe kwirwanaho”.

Indwara z’ikawa zirayangiza, zigatubya umusaruro ndetse na muke ubonetse ukaba mubi ntukundwe ku isoko bigahombya nyirayo, ari yo mpamvu abahinzi bagirwa inama yo gufata neza ikawa zabo kuko ari ko kuzirinda ibizangiza, birimo n’ibyonnyi ari byo bizagarukwaho mu nkuru y’ubutaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkeneye ingemwe,nazibona note?
Ese Earstern Province, Nyagatare,Kawa yahera?
Yhanks

Bobo yanditse ku itariki ya: 9-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka