Aborozi b’ingurube bahangayikishijwe no kubona icyororo

Aborozi b’ingurube mu Rwanda bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kubona icyororo cyizewe cy’ayo matungo kuko hari benshi kugeza ubu bakiyabangurira mu buryo bwa gakondo umusaruro ukaba muke.

Aborozi b'ingurube bifuza ko Leta yabafasha kubona icyororo cyizewe bityo umusaruro ukiyongera
Aborozi b’ingurube bifuza ko Leta yabafasha kubona icyororo cyizewe bityo umusaruro ukiyongera

Ibyo barabivuga mu gihe mu Rwanda kugeza ubu nta hatunganyirizwa intanga zo gutera ingurube, bigatuma na nke ziboneka zituruka hanze ngo zigera mu gihugu zihenze ku buryo atari buri wese wazigondera, bakifuza ko hashyirwaho uburyo zitunganyirizwa mu gihugu kuko ari ikibazo kibangamiye aborozi.

Umwe mu borozi b’ingurube babigize umwuga wororera mu karere ka Gicumbi, Shirimpumu Jean Claude, avuga ko mu bintu bibangamiye ubwo bworozi ari ukubona icyororo cyizewe bakava ku by’amasekurume ya rusange acyifashishwa na benshi.

Agira ati “Kubona icyororo biracyari imbogamizi kuri twebwe, kuko kugira ngo ubone umusaruro ni uko uba woroye amatungo yizewe, aturutse ahantu hazwi kandi kugeza ubu aho ayo matungo ava ni mu bihugu byateye imbere mu bworozi bw’ingurube. Bashobora kuduha icyororo cyangwa bakaduha intanga ariko biba bihenze cyane”.

Ati “Icyo twifuza ni uko gutunganya intanga hagira ibigo bibikorera mu gihugu bityo zikaboneka kandi zihendutse ku buryo n’uworora imwe iwe yazigeraho. Iby’impfizi ya rusange byo dukwiye kubireka, kuko wabonaga umuntu ashoreye ingurube ayijyanye kwa runaka kuyibangurira, yavayo hakajyayo undi bigakongeza uburwayi, igikenewe ni ukubona intanga zizewe bityo ubworozi bwacu bugatera imbere”.

Yongeraho ko umubare munini w’ingurube zorowe mu Rwanda, zimaze igihe kinini ku buryo n’inkomoko yazo itazwi kuko ari aborozi bagiye bazihanahana hagati yabo.

Ngirumugenga Jean Pierre na we wororera i Rwamagana, avuga ko icyo kibazo kibakomereye, akifuza ko Leta yabibafashamo.

Ati “Dufite ikibazo gikomeye cyo kubona intanga n’imiti yo kurindisha ingurube kuko kugeza ubu biva hanze. Leta yagombye kudufasha kubitumiza hanyuma ikatwunganira tukabibona bidahenze kuko iyo umuntu umwe yitumirije nk’intanga hanze asabwa icyemezo gitangwa n’urwego rwa Leta rubishinzwe bigatinda, kandi ari ugutumiza duke bikamuhenda cyane mu gihe ari Leta ibikoze byoroha”.

Ku kibazo cy’icyororo gihangayikishije aborozi b’ingurube, Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB) ushinzwe ubworozi, Dr Uwituze Solange, avuga ko bitarenze imyaka ibiri kizaba cyabonewe igisubizo kirambye.

Ati “Ku bijyanye no gutera intanga, ubu turi mu igerageza mu bigo bitatu byashyizweho, harimo ikiri i Musanze turimo gufatanyamo na kaminuza y’u Rwanda. Gusa biracyari ku kigero gito kuko ubushakashatsi bukomeje ngo turebe ko hari icyo twageraho”.

Ati “Icyakora hari umushinga w’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’iy’Ububiligi mu guteza imbere ubworozi bw’ingurube, uzaba wujuje ibisabwa. Turashaka gushyiraho ibigo nibura bitatu ariko bikomeye, bizaba birimo amasekurume y’icyitegererezo, tukabasha gutunganya intanga, tukazibika nk’uko tumenyereye kubikora ku nka, uzikeneye agahita azibona bakamuterera, ndumva mu mwaka umwe cyangwa ibiri ikibazo cy’icyororo kizaba cyakemutse burundu”.

Ikindi kibazo aborozi b’ingurube bavuga ngo ni icy’ibiryo byazo kuko inganda zibikora mu Rwanda ngo zidahaza isoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka