Abahinzi n’abatunganya kawa bagiye kwiga mu gihe cy’imyaka ine bafashijwe n’u Burayi

Mu kwezi kwa Mata k’uyu mwaka, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi(EU) wahaye u Rwanda inkunga y’amayero miliyoni ebyiri, hiyongeraho andi mayero ibihumbi 500 yatanzwe n’ibigo birimo icy’Abataliyani cyitwa Institute for University Cooperation (ICU), mu rwego rwo guteza imbere ikawa y’u Rwanda.

Ikigo ICU cyahuguye abahagarariye inzego zishinzwe guteza imbere kawa mu Rwanda kugira ngo bategure amahugurwa bazamaramo imyaka ine
Ikigo ICU cyahuguye abahagarariye inzego zishinzwe guteza imbere kawa mu Rwanda kugira ngo bategure amahugurwa bazamaramo imyaka ine

Ayo mafaranga yose asaga miliyari ebyiri n’igice z’amanyarwanda, yatangiye gukoreshwa nk’uko byatangajwe na ICU ku wa kabiri tariki 01 Ukuboza 2020, mu nama yahuje abahagarariye inzego zishinzwe guteza imbere ikawa y’u Rwanda.

Ikigo ICU ni cyo kizatanga amahugurwa ku bagize uruhererekane nyongeragaciro rwa kawa, gifatanyije n’icyitwa Kahawatu Foundation ndetse na Positive Planet International, mu mushinga uzamara imyaka ine wiswe Coffee Value Chain Development Project (CVCD).

Umuhuzabikorwa wa ICU, Julia Anbalagan, yavuze ko muri uyu mushinga bazahugura abantu barenga ibihumbi cumi na bine (14,000) barimo abahinzi ba kawa hamwe n’abakozi bo mu nganda zayo zigera kuri 20 hirya no hino mu gihugu.

Anbalagan avuga ko aba bose bazahabwa ubumenyi ku gukora kinyamwuga, ku bikorwa remezo n’ibikoresho bikenewe, ndetse no gusesengura ubushobozi bwa buri cyiciro mu kugira imari ihagije yateza imbere ikawa mu Rwanda.

Avuga kandi ko bazafatanya n’Ikigo giteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi(NAEB) mu gusesengura ibijyanye n’icyuho kiri mu kubonera isoko ikawa y’u Rwanda.

ICU n’ibigo bafatanyije babanje gukora ubushakashatsi bugaragaza ko amahugurwa akenewe kugira ngo ikawa y’u Rwanda igire ubuziranenge mpuzamahanga, kandi ibone isoko hirya no hino ku isi no ku mugabane w’u Burayi by’umwihariko.

Abashakashatsi bakoreye ICU inyigo bagaragaza ko abahinzi n'abatunganya kawa bakeneye ubumenyi bwatuma bakora iyujuje ibipimo mpuzamahanga
Abashakashatsi bakoreye ICU inyigo bagaragaza ko abahinzi n’abatunganya kawa bakeneye ubumenyi bwatuma bakora iyujuje ibipimo mpuzamahanga

Anbalagan avuga ko ICU idashobora kugira uruhare mu guhindura ibiciro ku masoko mpuzamahanga, ariko ko icyo bazafasha abahinzi ari ukongera umusaruro kuri buri giti cya kawa, kuyitunganya neza no gufataho nke(samples) bakayishakira abasogongezi.

Yagize ati "Niba mufite igiciro kimwe cya kawa kuri buri giti, hanyuma mukongera umusaruro wenda ukava ku biro bibiri kuri buri giti ukagera ku biro bine, mwabona inyungu irushijeho, aha ni ho tuzashyira imbaraga mu gufasha abahinzi".

Uwitwa Eliabu Bizimana uhinga ikawa mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, avuga ko atabasha kumenya neza inyungu akura muri uyu mwuga, ariko ko yaganiriye n’umuhinzi mugenzi we wabashije kubara neza igihombo yagize.

Ati "Uwo mugenzi wanjye yafashe agakaye atangira kubara agishyira urugemwe rwa mbere rwa kawa mu murima, areba ibyo yahaye abahinzi, ifumbire n’ibyatsi yakoresheje mu gusasa, arasarura ajyana ku ruganda, buri kantu kose yagiye akabara, ambwira ko yahombye ibihumbi bitatu".

Bizimana yahaye ikaze inyigisho bagiye guhabwa na ICU ifatanyije n’ibindi bigo, avuga ko yiteguye kwiga agamije kubonera umusaruro we isoko mu Rwanda no mu mahanga.

Bizimana yaje mu nama ya ICU ari kumwe na Nsabayesu Jerôme uhinga kawa akanakorera uruganda rwa ’Koperative Gishyita Coffeee’ y’i Karongi mu Burengerazuba.

Nsabayesu na Bizimana babona amafaranga atarenga 230 kuri buri kilo kimwe cy’ikawa y’ibitumbwe bagemurira urwo ruganda, kikaba ari igiciro kidashobora kurenga aho kuko ari cyo bashyiriweho na NAEB.

Uruganda ’Gishyita Coffee’ ntabwo rubasha kugurisha hanze y’igihugu umusaruro rutunganya ubarirwa hagati ya toni 300-400 buri mwaka, bitewe n’ubuziranenge budahagije no kuba nta baguzi bo mu mahanga baziranye na rwo.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri NAEB, Ntakirutimana Corneille, avuga ko mu myaka itatu ishize umusaruro wa kawa u Rwanda rwohereza mu mahanga wagumye kuri toni hagati y’ibihumbi 20-23 buri mwaka.

Iyi kawa yinjiriza u Rwanda amadolari ya Amerika abarirwa hagati ya miliyoni 60-69, akaba ahwanye n’amanyarwanda kuva kuri miliyari 60-68.

Ntakirutimana yagize ati "Ntabwo tuzajya guhangana n’ikawa y’ibindi bihugu ku bwinshi kuko baturusha, ahubwo tuzahangana mu bwiza bwa kawa tujyana mu mahanga".

Ntakirutimana avuga ko hari abagurisha ikawa itarera cyangwa bakajya kuyitonorera ku nsyo zo mu ngo iwabo, bigatuma itakaza ubuziranenge ku masoko mpuzamahanga, bikayiviramo kugurishwa ku giciro gito cyane.

Uyu muyobozi muri NAEB avuga ko ubufasha bwa ICU n’ibindi bigo buzajya kurangira muri 2024 ikawa y’u Rwanda isigaye yinjiriza Leta arenga miliyoni 95 z’Amadolari ya Amerika (ni amanyarwanda angana na miliyari 94).

Avuga ko aya mahugurwa azafasha buri muhinzi wa kawa kuyikorera neza, kuyisazura no kuyifumbira mu rwego rwo kongera umusaruro wayo, ariko ko ubwiza bwa kawa buzaterwa n’uko yagemuwe ku ruganda.

Aha na ho(ku ruganda) bazasabwa gukurikirana umuhinzi kugira ngo ibyo asabwa byose abyuzuze, ndetse ko umucuruzi ujyana ikawa mu mahanga na we atazaba yicaye, ahubwo azaba ashakisha amasoko atanga igiciro cyiza ku muhinzi n’undi wese ukora mu ikawa.

Abahinga n'abatunganya ikawa mu Rwanda bagiye kumara imyaka ine bahugurirwa kuyongerera agaciro
Abahinga n’abatunganya ikawa mu Rwanda bagiye kumara imyaka ine bahugurirwa kuyongerera agaciro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka