Musanze: Barashimira Ingabo z’Igihugu zabatunganyirije igishanga

Nyuma y’amezi atandatu abaturage bo mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze batunganyirijwe igishanga cya Mugogo cyari cyaravutsemo isoko yatewe n’amazi y’imvura aturuka mu misozi ya Nyabihu akimura abaturage akanangiza imyaka yabo, ubu bari mu byishimo nyuma y’uko Leta itunganyije icyo gishanga bakongera guhinga imirima yabo.

Umuganda wo gutunganya icyo gishanga witabiriwe n'inzego zinyuranye z'ubuyobozi
Umuganda wo gutunganya icyo gishanga witabiriwe n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi

Ni igishanga cyari cyararengewe ku buso bwa hegitari 79, aho cyagaburiraga imiryango isaga 500, ku ikubitiro imiryango 375 yimurwa muri icyo gishanga umushinga wo kugitunganya uhabwa ingabo z’igihugu.

Nyuma y’uko ibiza bije ari simusiga mu mpera z’umwaka wa 2019 abo baturage bakimurwa, umushinga wo gutunganya icyo gishanga wahise ushyirwa mu bikorwa, aho muri Gicurasi 2020 wari urangiye abaturage batangira guhinga.

Ubwo ingabo z’igihugu zatangiraga gutunganya icyo gishanga mu ntangiro za 2020, Maj Gen Andrew Kagame yabwiye abaturage ko ingabo zije kurwanya umutekano muke uterwa n’ibiza, abibutsa ko ikintu cyose kibangamira umudendezo w’abaturage ingabo ziba ziteguye kugihagarika.

Ni uku byari byifashe mbere y'uko igishanga cya Mugogo gitunganywa
Ni uku byari byifashe mbere y’uko igishanga cya Mugogo gitunganywa

Yagize ati “Ibiza na byo ni umutekano muke ku banyagihugu, ntabwo umutekano muke tuwubonera gusa mu bacengezi, n’ibiza ni umutekano muke ni nayo mpamvu twe ingabo mutubona hano, iyo abaturage bagize umutekano muke twe nk’ingabo z’igihugu turatabara, iki kibazo tukijemo kandi kirakemuka vuba”.

Ibyari amarira ubu ni ibyishimo, aho abo baturage bavuga ko ibyo biza byari byarabasize iheruheru babura aho bahinga ubu bakaba bishimira ko bahinga bakeza.

Mu gutunganya icyo gishanga umubare munini w’abaturage bahawe akazi, ubu icyo gishanga kikaba cyaratangiye gukoreshwa aho abaturage bashimira Leta by’umwihariko ingabo z’igihugu zabagobotse muri icyo ibazo cy’ibiza cyari kibagwiriye.

Akanyamuneza ni kose abaturage barejeje nyuma y'uko icyo gishanga gitunganyijwe bagahinga
Akanyamuneza ni kose abaturage barejeje nyuma y’uko icyo gishanga gitunganyijwe bagahinga

Uwamahoro Béâtrice ati “Twabyakiriye neza kuba igishanga cyaratunganyijwe, amazi aturuka muri Nyabihu ni yo adusenyera, twari twarimutse ariko aho ingabo ziziye gutunganya iki gishanga, amazi yari yarakirengeye barayakamije ubu twaragarutse turahinga ibirayi bireze, ubu nta nzara”.

Irankunga Marcelline ati “Hano tuhafite imirima, twari twarimutse kubera amazi aho iki gishanga cyari cyararengewe, ariko aho ingabo ziziye zaragitunganyije baduha n’akazi ubu igishanga cyarongeye kiba cyiza turahinga, umukuru w’igihugu yaduhaye imbuto ubu turejeje turi kurya nta kibazo”.

Nyuma yo gutunganya icyo gishanga abaturage bongeye guhinga
Nyuma yo gutunganya icyo gishanga abaturage bongeye guhinga

Ni umushinga wuzuye utwaye angana na miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda, aho washyizwe mu bikorwa mu byiciro bibiri. Icyiciro cy’ibanze mu gutunganya imirima y’abaturage cyatwaye miliyoni 300, mu gihe icyiciro cyo gukumira inzira z’amazi cyatwaye miliyoni 700.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka