Imiti y’amatungo ihenze ituma aborozi b’inka bahomba

Aborozi b’inka zitanga umukamo bavuga ko imiti bifashisha mu kuzivura ibahenda, bigatuma bakorera mu gihombo.

Ubundi izo nka ngo zibaha umukamo ubazanira amafaranga, ariko nanone indwara y’ikibagarira zikunze kurwara mu gihe cy’imvura, n’iy’umukira abandi bita igikira cyangwa urwuma cyangwa nanone agasheshe, zikunze kurwara mu gihe cy’izuba nk’uko bivugwa n’aborozi, ngo zibatwara amafaranga menshi.

Umworozi umwe w’i Kibilizi mu Karere ka Nyanza, agira ati “Urugero nk’urwaje ikibagarira wavuje neza, bimutwara ibihumbi 27, urwaje agasheshe bikamutwara agera ku bihumbi 12. Kandi urebye kubera ubwatsi bukeya, inka ishobora kwinjiza nk’ibihumbi 17 ku kwezi”.

Léopold Munyurangabo wororera mu Karere ka Huye, amwunganira agira ati “Iyo inka yarwaye umukira bigutwara ibihumbi nka 60. Nk’umworozi ugurisha litiro ku mafaranga 200 yakamye litiro eshanu ku munsi, aba afite ingorane nyinshi”.

Laurent Gatera w’i Huye na we worora inka, ariko akaba anacuruza imiti y’amatungo, na we ati “Nk’umuti Butalex uvura ikibagarira, mililitiro imwe yawo ikora ku biro 20 by’inka. Inka ifite ibiro 40 ikenera mililitiro 20, kandi imwe igura amafaranga 600. Kandi uyu muti ujyanirana n’uwitwa oxy wa 2,500Frws ndetse n’uw’umuriro wa 4,500Frws cyangwa 5,000Frws. Ubwo simbariyemo amafaranga agenerwa umuveterineri n’ayo kumutegera”.

Fabrice Ndayisenga, umuyobozi w’ishami ry’ubworozi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi ku bworozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), avuga ko kuba imiti ihenda bizwi, ari na yo mpamvu hatangiye gutekerezwa kuko hashyirwaho mituweli y’amatungo Leta yanyuramo yunganira aborozi.

Ubu ngo hari kwigwa uko byazagerwaho, kandi ngo muri gahunda y’imyaka irindwi bihaye izarangira muri 2024, hazaba harabonetse umuti kuri iki kibazo.

Indwara y’ikibagarira yo ngo nta wari ukwiye kuba akiyibara mu zimutwara amafaranga kuko urukingo rwayo rwabonetse.

Ndayisenga ati “Urukingo rw’ikibagarira rurahari, kandi Leta yashyizemo nkunganire ku buryo rutakigura ibihumbi umunani, ahubwo rugura 1,500Frws”.

Ubundi indwara y’ikibagarira ifata inka nkuru n’intoya. Inka iyirwaye igira umuriro mwinshi ntibashe kurisha, ikagira ibibyimba mu nturugunyu, igata urukonda, igahumeka nabi kandi ikabyimba amaso.

Naho indwara y’umukira ifata inka nkuru, ikagira umuriro mwinshi, ntibashe kurisha, ikananuka cyane, ikanagira amaso y’umuhondo.

Muri rusange izi ndwara zombi ngo ziterwa n’uburondwe, ku buryo mu kuzirinda amatungo yabo aborozi bakwiye kuzitera umuti wica uburondwe kabiri mu cyumweru, kandi neza.

Ni ukuvuga gukoresha ibipimo byagenwe kandi mu kuzitera ntibibagirwe mu maha, ku murizo, mu binono no mu matwi kuko uburondwe bukunze kuhihisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka