Eustache Mudatsikira, ukuriye Ibuka mu Murenge wa Huye wo mu Karere ka Huye, avuga ko abaturage bo mu Muyogoro bireze mu gihe cy’Inkiko Gacaca bakababarirwa, nyamara batarireze abagore n’abana babonywe mu Mudugudu w’Akagarama bakwiye gukurikiranwa mu nkiko.
Kuri iki cyumweru tariki ya 07 Kamena 2015 abakinnyi, abayobozi na bamwe mu bafana b’ikipe ya Rayon Sports icumbitse mu Mujyi wa Nyanza bibutse ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda igahitana bamwe mu bari abakinnyi n’abakunzi bayo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia Harry Kalaba aratangaza ko igihugu cye gishyigkiye ko buri muntu wese wagize uruhare muri Jenoside agomba kugezwa imbere y’ubutabera, kuko batakwishimira ko abo bantu bidegembya nyuma y’amahano basize bakoze.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG iragaragaza ko imibare myinshi y’abanyarwanda bakoze Jenoside ari abari barageze mu ishuri kurusha abatarize.
Mu gikorwa cyo kwibuka abana n’abagore bishwe muri Jenoside cyabereye mu karere ka Ngoma, abakecuru batishoboye bagizwe inshike na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bahawe impano z’uduseke twarimo imyenda n’ibiribwa undi aremerwa ahabwa inka.
Mu Kagari ka Nyakagezi mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, kuri uyu wa 5 Kamena 2015 ahitwa ku Muyogoro bibutse abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bakajugunywa mu cyobo cyari mu kibanza cya murumuna wa Burugumesitiri wa Komini Runyinya, Hategekimana Deogratias.
Umunyarwenya Anne Kansiime yakoze urugendo rwo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, aho yababajwe bikomeye akanarizwa n’amateka yahabonye, nk’uko amafoto yafashwe n’umunyamakuru wacu abigaragaza.
Mbabazi Francois Umuyobozi w’ Akarere ka Ruhango, atangaza ko bagiye gushyira ingufu mu kwishyuza ibyangijwe muri Jenoside, ndetse bakanavugurura urwibutso rwa Jenoside ruhubatse. Yabitangaje mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 21 Abatutsi bazize Jenoside muri aka Karere.
Ubwo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2015 ahitwa i Mpare ho mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibukaga ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 11800 y’abatutsi bahiciwe.
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bo mu karere ka Rutsiro baratangaza ko gushyingura mucyubahiro imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside ari ukubasubiza icyubahiro bambuwe n’ababishe.
Abakozi b’ikigo cy’imari icirirtse cya Goshen Finance biyemeje kuba bugufi abarokotse Jenoside batishoboye b’i Mayunzwe mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango ku buryo buri mukozi w’iki kigo ngo afatamo umwe bakazajya babakurikiranira hafi bakamenye uko babayeho ndetse bakanabagira inama mu byabateza imbere.
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, ubwo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2015, yari mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b’amaperefegitura na superefegitura byahujwe bigahinduka Intara y’Iburasirazuba, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye abayobozi n’abakozi ba Leta kwirinda (…)
Abagore batuye mu Karere ka Gakenke basanga uburyo bwo kugira ngo Jenoside kugira uruhare mu kwigisha abana babo kwirinda ikintu cyose cyabaganisha mu macakubiri cyangwa n’ibindi byose byigisha ivangura rishingiye ku moko byatuma Jenoside itazongera kubaho.
Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2015, mu Murenge wa Cyinzuzi ho mu mu Karere ka Rulindo ,habereye umuhango wo gushyikiriza bamwe mu bacitse icumu ba Jenoside amazu bubakiwe n’itorero rya ADEPR mu Rwanda.
Umuhorakeye Josephine, umukecuru utishoboye warokotse Jenoside yakorewe abatutsi utuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma yashyikirijwe inzu anahabwa inka n’Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ryo mu Ntara y’Uburasirazuba (IPRC East).
Nubwo mu Karere ka Huye bageze ku rugero rwa 85% hishyurwa imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenge wa Kinazi ho baracyari kure kuko ngo hamaze kwishyurwa iziri ku rugero rwa 62.4% gusa.
Mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye, hari abarokotse Jenoside bangirijwe imitungo mu gihe cya jJnoside ariko bakaba barayobewe uwo bazayishyuza.
Mu muhango wo kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu byahoze ari amakomini ya Kigoma na Tambwe, mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, wabaye kuri uyu wa 24 Gicurasi 2015, abaturage bo mu Karere ka Ruhango bibukijwe ko bagomba gufata iya mbere mu kurwanya abapfobya Jenoside.
Umuryango w’ivugabutumwa USEI Ministries (Unite, Save and Evangelize International Ministries) wafashe mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu Murenge wa Remera, Akarere ka Ngoma iboroza amatungo magufi ndetse ibaha n’ibiribwa mu gihe bibuka ababo bazize Jenoside.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ruhango buravuga ko bugaya cyane abaganga basebeje umwuga wabo bagira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, bukavuga ko hamaze gufatwa ingamba z’uko nta muganga uzongera kuvutsa ubuzima umuntu, ahubwo ko agomba kubusigasira nk’uko yabyigishijwe.
Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2015, mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma bibutse abari abaforomo, abarwayi n’abarwaza biciwe mu Kigo Nderabuzima cya Cyaratsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanyamuryango b’ihuriro ry’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 barangije amasomo ya Kaminuza n’amashuri makuru (GAERG), baravuga ko bababajwe cyane no kuba ubutabera ntacyo bukora ngo Abarundi bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu gace k’Amayaga mu Karere ka Ruhango ndetse n’ahandi bahanwe, (…)
Umuryango AVEGA uhuza abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 wijeje abagizwe incike n’iyo Jenoside bo mu mirenge igize iyari Komini Rukara ko batazigera baba bonyine.
Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2015, mu Karere ka Nyamagabe hibutswe abana bapfuye bazira Jenoside yakorewe Abatutsi maze basaba abana kwirinda abapfobya n’abahakana Jenoside ahubwo bagaharanira kumenya neza ibyabaye kandi nk’abayobozi b’ejo hazaza bakagira uruhare mu gukumira ababashuka.
Abanyeshuri n’abarimu bo mu ishuri ry’ubuhinzi ,uburezi n’ikoranabuhanga rya Kibungo(INATEK) mu gikorwa cyo kwibuka kunshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu biyemeje kurwanya bivuye inyuma abafobya Jenoside bifashishije ikoranabuhanga.
Ikigo Nderabuzima cya Muyumbu mu Karere ka Rwamagana cyibutse ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Niyo yari inshuro ya mbere cyibutse mu buryo bw’umwihariko abakozi b’iri vuriro n’abarwayi bahiciwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’ububiko bw’ibicuruzwa biva mu mahanga (MAGERWA), buratangaza ko bwatangiye gahunda yo gufasha abakiri bato bakora muri iki kigo kwigira ku mateka ya Jenoside babajyana gusura inzibutse zitandukanye, kugira ngo bamenye ibyabaye bagire uruhare ko bitazongera kuba.
Muri uyu muhango wateguwe n’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside “AERG UMUHOZA” ku bufatanye n’ikigo, Abanyeshuri biga muri GS Bumba bavuze ko yaba abanyeshuri bigaga kuri iki kigo cyangwa ku bindi biri mu gihugu Jenoside yahitanye bazize akarengane, bakavuga ko ababikoze bakwiye kwamaganwa kuko bahemutse kandi (…)
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 abikorera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabaye kuri uyu wa 21 Gicurasi 2015 abikorera bo mu Karere ka Kirehe bashimiye ubuyobozi bubafasha mu mikorere yabo mu gihe Leta yakoze Jenoside yo bahigaga.
Umuryango Nyafurika w’Abayisiramu (Direct Aid) waremeye imiryango 40 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 inka 40 ziherekejwe n’izazo zo gufasha iyo miryango guhita itangira kubona amata no kubereka ko izo nka atari ingumba.